Hillary Clinton agiye gusohora igitabo yibaza impamvu yatsinzwe amatora muri 2016 – UMUSEKE

Hillary Clinton agiye gusohora igitabo yibaza impamvu yatsinzwe amatora muri 2016

Ni igitabo gifite umutwe uvuga ngo” Byagenze gute”(What Happened).  Iki gitabo hari abavuga ko yajyanditse kubera agahinda yatewe no gutsindwa amatora kandi imibare yerekanwaga n’abanyamakuru n’ibindi bigo by’ubushakashatsi yaravugaga ko azatsinda Donald Trump.

Uyu mugore asanzwe yandika ibitabo bivuga ku buzima bwe bwa Politiki. Iki yakise Hard Choices ‘Amahitamo agoranye’

Mu iriburiro ry’icyo gitabo bivugwa ko handitsemo ko atangira avuga ko ubusanzwe ari umugore ukunda kwitondera uko agaragara mu ruhame, haba mu byo avuga, yambara n’uko akora ibimenyetso by’umubiri…byose ngo arabanza akabyitondera.

Amakuru atangwa n’inzu icapa ibitabo yitwa Simon & Schuster avuga ko kiriya gitabo cya Hillary Clinton kizavuga ku makuru yabonye avuga uruhare u Burusiya bwagize mu gutuma atsindwa.

Kizaba kivuga ko imyitwarire y’u Burusiya ari inzitizi ku bwisanzure bwa Demokarasi ku isi.

The Business Insider ivuga ko kuva yatsindwa, Hillary Clinton yikomye Kremlin ko ariyo yatumye atsindwa na Donald Trump.

Mu gitabo What Happened” cya Hillary Clinton azasobanuramo uko yumvishe ameze ubwo yemererwaga kuba umugore wa mbere uhataniye kuyobora USA mu mateka yayo ndetse n’ingaruka gutsindwa kwe zagize kuri we muri rusange.

Iki gitabo bitaganyijwe ko kizasohoka taliki ya 12 Nzeri, 2017.

Muri 2008 ubwo yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibiro by’Umukuru w’igihugu muri USA,  McClellan nawe yasohoye igitabo yise What Happened?, aho yavugaga ku byemezo bya Perezida Georges W Bush byerekeye guhangana na Al Quaida.

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Majyo

    27/07/2017 at 9:50 pm

    hanyuma se Al gore we yatsinzwe gute? Ugomba kubyakira ubuzima bugakomeza nta kundi ubwo abari baramennye mo nyine barahombye pole kuribo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock