HipHop niyo njyana ikennye ariyo ifite abakunzi benshi- Amag The Black – UMUSEKE

HipHop niyo njyana ikennye ariyo ifite abakunzi benshi- Amag The Black

Mu ifoto irimo guca ku mbuga nkoranyambaga igaragaza igishushanyo Amag The Black yakoze akurikiranyije uburyo injyana zirutanwa, HipHop niyo yashyize inyuma y’izindi. Gusa mu butumwa bufasha rubanda ngo niyo ya mbere.

Uyu ni Amag The Black yerekana imibereho y’abaraperi ugereranyije n’abakora izindi njyana

Ibi ngo abifata nk’imibereho y’imfubyi zirera cyangwa se rubanda rugufi kuko aribyo bifite umubare munini ku isi.

Yabwiye Umuseke ko iyo foto ifite byinshi ivuze. Gusa bikwiye gusubirwamo n’abakora HipHop bakibukwa aho guhora inyuma y’abandi kandi batabarusha ibikorwa.

Mu gihe usanga abakora injyana ya RnB baradamaraye kubera guhabwa akazi kabaha abafaranga nyamara nta kamaro gahambaye bafashije sosiyete.

Ati “RnB abayikora barakizeee!!Niyo mpamvu nanjye nakoze kiriya gishushanyo nkahashyira amafaranga menshi n’icupa ry’inzoga. HipHop harimo ikibiriti n’igiceri cy’ijana”.

Amag avuga ko uko yabitondekanyije ariko mu buzima busanzwe bimeze. Ariko abatanga amasoko n’imirimo itandukanye bakwiye kujya babanza gushishoza bakareba ibikorwa by’umuhanzi aho kwita ku mazina.

Uyu muraperi yakunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Uruhinja, Care, Ikiryabarezi, Twarayarangije, Imyoto, Turi ku ishuri n’izindi.

Mu minsi ishize nibwo yongeye gushyira hanze iyo yise “Ntaho Tuzajya” avugamo ko akumbuye cyane itsinda rya Tuff Gangz ubu ryanamaze gusubirana.

Muri iyo ndirimbo nanone avugamo amazina y’abahanzi yita ko bari ku ibere barimo The Ben n’abandi bakora injyana ya RnB.

Joel Rutaganda

UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Patrick Nishyirembere

    05/09/2017 at 9:13 pm

    Nimwihangane kabsa nange ndabibona HIP-HOP yarahondaguwe kdi mugerageza kuririmba injyana irimo ubutumwa ariko nyine twavuniye ibiti mumatwi niyo mpamvu mwihangane

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock