Hon. Mukama ngo ibyo PAC yita amakosa bigomba kwitwa ubujura – UMUSEKE

Hon. Mukama ngo ibyo PAC yita amakosa bigomba kwitwa ubujura

Hagarutswe cyane ku makosa yakozwe n’Ikigo k’igihugu gishizwe gukwirakwiza amashanyarazi, EUCL yo kugura cash power y’ibihumbi 60, ikagurwa miliyoni eshatu ngo si amakosa ni ubujura.

Hon Nkusi Juvenal na Hon Theoneste Karenzi bayobora PAC basobanura isesengura bakoze kuri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Kuri uyu wa kabiri komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu nteko, (Public Account Committee, PAC) yamurikiye inteko rusange isesengura yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

PAC yagaragarije Abadepite ko muri uyu mwaka ibyaha byagiye bigaragara mu myaka yashize byo guhombya Leta akayabo ngo n’ubu byakomeje kugaragara. Miliyali zisaga 150 Rwf zarahombejwe.

Ibigo byinshi byanze gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho muri raporo yakozwe na PAC yagaragaje ko inama zashyizwe mu bikorwa ku kigereranyo cya 50% uyu mwaka, mu gihe zari kuri 51% umwaka ushize.

Hagaragayemo amakosa atandukanye harimo ay’amasoko yagiye atangwa mu buryo budasobanutse, n’imishinga myinshi yakomeje kudindira.

Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko batanze ibitekerezo n’inyunganizi bagaragaje uburakari n’akababaro kuko ibibazo bihora bigaragazwa na PAC bitajya bihinduka.

Bibaza impamvu ibibazo byo gukoresha nabi umutungo wa Leta bihora bigaruka kandi ababikoze ntibigere bahanwa cyangwa ngo bakurikiranwe.

Hon Depite Mporanyi Theobald yavuze ko hakwiye kujyaho Urukiko rwihariye kugira ngo abantu beye kunyereza ibimenyetso, ngo uko izindi gahunda zijyaho zigakemura ikibazo, ngo n’icyo kibazo gikwiye guhabwa umwanya abiba Leta bagakurikiranwa.

Ati “Dufata gahunda yo kuvanaho Nyakatsi mu kwezi zikaba zivuyeho ariko gukurikirana abiba Leta kuki binanirana? Kuki tutafata umwanzuro uhamye aho kugira ngo tuge duhora tuvuga ngo ubushinjacyaha bubakurikirane.”

Abadepite bavuze kandi ko PAC itakomeza kwita ibyaha bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta amakosa, ahubwo ngo bigomba kwitwa ubujura.

Vice Perezida w’Inteko umutwe w’Abadepite, Hon. Mukama Abbas yagize ati: “Ntabwo nemeranya na PAC kuvuga ngo ni amakosa,  nibaza ukuntu umuntu afata ipoto y’ibiti igura ibihumbi 91Frw akayishyira kuri million 2,  wafata cashpower y’ibihumbi 64 ikaba million 3,8 wafata ipoto y’icyuma yaguraga milliyoni imwe, yarangiza akayishyura kuri million 2,6 warangiza ukavuga ngo ni amakosa? Wavuze ko ari ubujura?  Oya ni Ubujura.”

Abadepite bavuze ko hakwiye kwitabwa ku kibazo cy’ubujura abantu banyereza umutungo bakagaragazwa bagahanwa.

Hon. Depite Mukamuragwa yagize ati “Wabwira gute ikigo nka WASAC mbere y’ukwezi kumwe ngo kivugururwe gikurwemo ibigo bibiri,  hakaza amasoko adasobanutse y’ibikoresho bidakenewe? Ibyo byonyine ntibihagije ngo wumve ko aba bantu ari abahanga mu kunyereza no kwiba? Hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo havemo ibigo bibiri bifite ububiko bwishyurwa million 13 na nyiri iyo nzu utazwi, ubundi kuki nyiri inzu atavugwa, ni iya nde?”

Abagize Inteko bashimye PAC uburyo yagize uruhare mu ibazwa mu ruhame ryakorewe ibigo 10 n’Uturere 12 bavuga ko ari byo bifite ubuzima bw’Abanyarwanda mu ntoki, ari na byo bihabwa amafaranga menshi mu ngengo y’imari y’igihugu, ngo ni na byo bigaragaramo gusesagura no kwangiza umutungo w’igihugu byihishwemo no kuba wanyerezwa.

Mu myanzuro ya PAC harimo uwo gusaba Ubushinjacyaha Bukuru gukurikirana abagize uruhare gutanga amasoko  yo gushira amatara ku mihanda mu turere twa Nyamagabe, Nyaza, Gatsibo na Rusizi ndetse no gukurikirana  amasezerano atatu yasinywe na EWSA hasigaye ukwezi kumwe ngo igabanywemo REG na WASAC, ndetse no gukurikirana aba bose bagaragaye muri raporo ko bagize ubujura bwahombeje amafaranga y’abaturage.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. olivier

    01/11/2017 at 1:19 am

    Hon. Mukama, ukoresheje ijambo ryiza, nari maze iminsi nibaza ukuntu umuntu uciriritse yitwa umujura kuko yatwaye 100000 ariko ngo ugurisha cashpower kuri 3800000 ngo ni amakosa njye mbona PAC hari ubwo ibakingira ikibaba, birababaje

    • Peter

      01/11/2017 at 11:37 am

      Amakosa ya EUCL muvuga aragaragara hehe? kuba EUCL igurisha Cash power amafaranga 60000Frw, hanyuma akarere kagatanga isoko kuri Rwiyemezamirimo kugiciro cya 3,800,000Frw ubwo amakosa ya EUCL nayahe, itagazamakuru mujye mukora analysis mwe kubeshya abasomyi bibinyamakuru

  2. alfa

    02/11/2017 at 3:01 pm

    Honorable, nibyitwa ubujura biherere he? Bahabwe indi mirimo? Non nous en avons assez! Bafatwe baryozwe ibyo tuba twabiriye icyuya (mu misoro) nuwabakingira ikibaba nawe abe umufatanyacyaha akurikiranwe. Jye bindya ahantu kumva ngo umuntu yanyereje miliyari dutuye mu midugudu itagira amazi n’umuriro!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock