Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana – UMUSEKE

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

IVUGURUYE – Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mugoroba Ishyaka UDPR na PSR bemeje ko indege ya Juvenal Habyarimana wabaye Perezida w’u Rwanda yahanuwe n’abasirikare babiri b’Abafaransa bari muri “Détachement d’Assistance Militaire et d’Instruction (DAMI)”, umwe muri bo ngo yitwa Etienne.

Hon. Rucibigango agendeye ku nyandiko zitandukanye yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Juvenal Habyarimana.

Hon. Rucibigango agendeye ku nyandiko zitandukanye yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Juvenal Habyarimana.

Hon. Rucibigango Jean Baptiste uyobora ishyaka PSR agendeye ku byanditswe n’umunyamakuru Colette Braeckman wandikiraga ikinyamakuru “Le Soir” cyo mu Bubiligi yemeje ko Ubufaransa aribwo bwahanuye iriya ndege yabaye imbarutso ya Jenoside ariko ngo bukaba bushaka kubihirika kubari ingabo za RPF-Inkotanyi.

Hon. Rucibigango yavuze ko uyu munyamakuru w’inararibonye w’Umubiligi Braeckman akakaba anakurikiye ishami ryandika amakuru kuri Africa, ngo yanditse ko yibonaniye n’umusirikare wari ukomeye mu ngabo za Habyarimana yarashwe amubwira ukuri kubahanuye undege ya Juvenal Habyarimana, ari naho hakomoka izina rya Etienne.

Braeckman w’inzobere ku karere k’ibiyaga bigari ngo Etienne yabaye mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993, ngo avuye mu Rwanda yoherejwe gukorera mu Burundi hanyuma za kugaruka mu Rwanda muri Gashyantare 1994.

Hon. Rucibigango yavuze ko undi mushakashatsi w’Umufaransa witwa Michel Sitbon yaje kugaragaza ko Etienne ari izina ry’agakingirizo (pseudonyme) ryahawe umusirikare mu by’ukuri witwa Pascal Estreveda mu rwego rwo kwirinda ko yavumburwa. Uyu Pascal Estreveda ngo ni umuhanga mu kurasa ibisasu (balistique).

Hon. Rucibigango yavuze ko badashaka ko Abanyarwanda bajya mu mihanda ngo bigaragabye nk’uko bigenda ahandi, gusa asabe Abanyarwanda guhaguruka bakavuga ukuri bakoreshaje inzira zose zishoboka.

Ati “Ntabwo dushaka ko twiha umuhanda, tugatwika amapine twamagana Abafaransa si ibyo dushaka, icyo dushaka ni uko uku kuri mukuvuga.”

Aha arerekana igitabo cya Michel Sitbon kivuga imyirondoro y'uriya musirikare w'Umufaransa wahawe izina rya Etienne.

Aha arerekana igitabo cya Michel Sitbon kivuga imyirondoro y’uriya musirikare w’Umufaransa wahawe izina rya Etienne.

Amashyaka UDPR na PSR yavuze ko impamvu Abafaransa bongeye kuzamura iby’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ari uko Perezida Paul Kagame agiye guhabwa kuyobora Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU) bityo ngo barashaka guhindanya isura ye muri Africa.

Nizeyimana Pie, Umuyobozi w’ishyaka UDPR yavuze ko ibyo Ubufaransa bwubuye birimo no gukomeza umugambi wabo wo guhakana uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Nizeyimana yanenze cyane umucamanza w’Umufaransa Jean-Marc Herbaut ukomeje iperereza ku iraswa ry’indege ya Habyarimana, kuba yarakiriye ubuhamya yise “bw’imburagihe”, ngo butangwa n’umuntu watorotse igihugu yaroherejwe kwiga mu Bwongereza yagerayo akanga kugaruka witwa James Munyandinda ariko ukoresha amazina ya “Jackson Munyeragwe”.

Nizeyimana Pie, Umuyobozi w'ishyaka UDPR yanenze umucamanza w'Umufaransa ku buhamya bushya aherutse kwakira.

Nizeyimana Pie, Umuyobozi w’ishyaka UDPR yanenze umucamanza w’Umufaransa ku buhamya bushya aherutse kwakira.

Mu myanzuro yasomwe na Hitiyaremye Augustin umuyobozi w’ishyaka PSR wungirije, yavuze ko amashyaka yombi afatanyije “asaba Leta y’u Rwanda kwihanana ubutabera bw’Ubufaransa nk’urwego ruri gukora iperereza, bityo igatesha agaciro kuba Minisitiri w’ingabo Gen. James Kabarebe yakwitaba Umucamanza. Nta gihugu na kimwe cyemera ko umuntu yabera rimwe umucamanza n’umuburanyi, bibaye kwaba ari ugutesha agaciro ubutabera, kubera ko bigaragarira buri wese ko icyo Ubufaransa bushaka ku buryo bweruye ari ugutesha agaciro abanyarwanda benewacu kugira ngo bayobye uburari, ku ruhare rwabwo bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Aya mashyaka yanasabye Ubufaransa kureka kugira ibanga kandi nta mananiza inyandiko zose zirebana n’ibikorwa byabwo mu Rwanda kuva mu Ukwakira 1990 kugeza Kanama 1994, cyane cyane inyandiko zihariye z’uwari Perezida François Mitterrand, kuko ngo ibi aribyo byashyira hanze ukuri kwa nyako kw’uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Indege ya Juvenal Habyarimana yo mu bwoko bwa Falcon yarashwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, uwayirashe ntarajya ahagaragara ngo abyigambe, gusa hari abemeza ko yarashwe n’ingabo za Leta ya Habyarimana zitari zishyigikiye imishyikirano ya Arusha.

Hon. Rucibigango Jean Baptiste yabwiye abanyamakuru ko Ubufaransa bwongeye kubura ikirego cy'indege kugira ngo buhindanye isura ya Perezida Paul Kagame muri Africa.

Hon. Rucibigango Jean Baptiste yabwiye abanyamakuru ko Ubufaransa bwongeye kubura ikirego cy’indege kugira ngo buhindanye isura ya Perezida Paul Kagame muri Africa.

Hitiyaremye Augustin umuyobozi w’ishyaka PSR wungirije.

Hitiyaremye Augustin umuyobozi w’ishyaka PSR wungirije.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW 

53 Comments

  1. UWIZEYE

    06/11/2017 at 6:48 pm

    Iyi ndege ya KINANI izatuma abantu basara.Kuki UN idashyiraho Commission yo gushaka abahanuye iyi ndege?Kuki se u Rwanda rudasaba iyo Commission?Gukomeza guterana amagambo ntacyo byageraho.Ejo yali Bruguiere,Nathalie POUX,Mutsinzi,none haje Hon.Rucibigango !! This is not serious.Umuti si ugucana umubano.

  2. Nziza

    06/11/2017 at 6:59 pm

    Dutangire dushake imyanya y’ubudepite wana (UDPR nta mwanya bari bafite). N’aho ubundi abafaransa uwakwishinga iby’abo bwacya mu gitindo ntajye no ku kazi.Ninde se utazi amafuti yabo. Direct rule, gushoza imvururu n’ibindi. Muzarebe ibihugu bakoronije abayobozi babyo bahora bapfukamiriza i Paris. Twe abanyrwanda siko bizagenda rero.

  3. steve

    06/11/2017 at 7:04 pm

    Ndumva babaza uwageze bwa mbere kuriyo ndege imaze kugwa akerekana black box kandi nabarindaga kwa habyarimana,camp kanombe no kuri aéroport kanombe bakabibazwa Kuko babaga bafite za jumele ireba kure bamenya amakuru yose acaracara murako karere kandi uwitwaga umwanzi ntiyari kwikorera za missile ngo agere igihe cyo kurasa ingabo za FAR, Armée française,Interahamwe zari hose ntizibimenye kandi Kigali n’inkengero yayo byari birinzwe cyane ahubwo bashake amazina yabarinda kwa kinani, uwayoboraga camp kanombe, aéroport kanombe bashinzwe itumanaho babazwe imbunda bari batunze uko zari zimeze(ubwoko bwazo) u Rwanda ruzashakisha amazina y’abo bantu nabo basobonure icyo bakoraka kuko babaga bafite itumanaho bahawe n’abafaransa rireba kure

  4. Rwema

    06/11/2017 at 7:22 pm

    Ibyiriya ndege mubyihorere .bimeze nkimana dusenga tutabona.
    Biriya namayobera.

  5. Ngofero

    06/11/2017 at 7:48 pm

    Muri iki kibazo, ntawukibuka ko ibi bintu byabaye saa mbiri n’igice z’ijoro, abantu benshi bakigenda abandi bari mu tubari mu bice bya Kanombe, Masaka, Kimironko, Ndera, Kabuga, ndetse na za giporoso hafi ya gare cyangwa Remera hafi ya Stade ahareba ku kibuga, tutibagiwe abari batuye muri biriya bice byose bari hanze. Twese twarabibonye. None bigeze aho abatarabaga muri Kigali ari bo batubwira uko byagenze.

    • King

      07/11/2017 at 5:49 am

      Hhhhhhhh nonese ko waruhari nabari ahohose uvuze ibintu bikaba mureba, wafashije ipereza ukababwira uwarashe iyondege? Jye ndumva ikibazo cyabonewe igisubizo uwabibonye arabonetse.

    • GILBERT

      13/11/2017 at 9:49 am

      Ngofero we ngaho rero niba ukunda igihugu tanga umusanzu wawe ufashe uRwanda namahanga kuva murujiojo kuko ndumva ufite amakuru nkurikije uko wivugiye

  6. Akumiro Jr

    06/11/2017 at 8:22 pm

    Abanyarwanda bajya bantangaza.Ngo arashinja abafaransa ngo kuko yabisomye mukinyamakuru cyandikwa na Collette Braekman munyumvire namwe.

    • xoxo

      07/11/2017 at 5:47 pm

      Najye ndumiwe. umuntu wumudepite koko?? ubuse ibyo umuntu asomye mukinyamakuru ni facts zo kujyana murukiko

      • Rugero

        07/11/2017 at 7:32 pm

        Haryaba badepite baba batowe nande koko? bazwi nande? Kobadusebya gusa? Ukuntu bashyirwaho nabyo bigomba gusubirwamo.Kuko hano baba bangiza isura yumwanya bashyizwemo.

  7. Bob

    06/11/2017 at 8:23 pm

    Nuko yeeeee, ubwo icyo nicyo UDPR na PSR bamariye abanyarwanda mbese!!!! Uwapfuye yarihuse atabonye amashyaka ari mu Rwanda.

  8. Rwema

    06/11/2017 at 8:30 pm

    Gahanga wishwe niki? Ko numva ufite amakuru ! Tubwire uko wabibonye.
    Sambiri nigice waruhagaze he?

  9. Mbaga

    06/11/2017 at 8:37 pm

    Ngo yabisomye…………..? Kare kose se.

  10. Alpha

    06/11/2017 at 8:41 pm

    Nonese Honorable wagiye gutanga ayo makuru niba ufite gihamya ko nigihuhu cyacu cyabyungukiramo tukaba abere,nahubundi iyo utitaba ubutabera NGO wisobanure nuko haba haricyo wikeka.nikibazo byo

  11. Albert

    06/11/2017 at 9:13 pm

    Ibi muba muziko aribyo bituma abantu bumva ukuri ariko ahubwo mbona bidushyira kukarubanda. Ndagira inama Leta yacu yakagombye gukorana mu ibanga na Leta y’ ubufaransa bagashaka igisubizo. Uwapfuye yarapfunyitswe ibindi turebe imbere. Murakoze

  12. Back

    06/11/2017 at 10:06 pm

    Hahahh… Harya ngo iyo ndege yarimo iki ? Icyarimo kirimo gitangiye kubabyinisha muzunga. Dosiye iri mu bucamanza bw’u Bufaransa, mureke bakore akazi kabo. Uyu depite uvugira mu matamatama yiyicariye i Kigali … niba ari umugabo, yitwaze izo nyandiko za Colette Braeckman, ajye kuruburana.

  13. Tate

    07/11/2017 at 1:08 am

    Kagire inkuru !!!!! Umuseke noneho murandangije pe.😂

  14. Tate

    07/11/2017 at 1:10 am

    Uyu hon se ko mbona ari. Iyo birebera umuntu ufite gahunda wenda aka gasitori twari kureba uko twakwenda kukemera 😂😂😂😂😂😂. Uwapfuye yarihuse PE.

  15. Uwamaliya

    07/11/2017 at 2:28 am

    Nonese ko umugize umusazi, waruziko kuba ntabavuga ari uko batabonye uko byagenze? Mwumva ibisasu bibili byarakubise indege ntihagire ubibona,barabiganira hagati yabo bakitinyira ko babizira bavuze ibyo abanyabubusha badashaka kumva

  16. Higiro

    07/11/2017 at 3:01 am

    Amakuru nkayo mukayatangaza. Itangazamakuru ryacu rirabura ikinyamwuga. Ubu iyo baba banenga leta ntimwari kubitangaza.

    • hakiza

      07/11/2017 at 11:24 am

      ariko n’ukarenganye abanyamukuru nk’umuseke….baragerageza.i would prefer this umuseke newspaper over newtimes.

  17. GAHUZAMIRYANGO

    07/11/2017 at 8:12 am

    ABARI BATUYE RUSORORO RWOSE BIBONEYE AHO IBISASU BYARASHE INDEGE BYATURUTSE. HAGIRE ITANGAZAMAKURU RIJYA KUBABAZA. NYAMARA RYAVANAMO IKINTU KANDI BYATUMA IKINYAMAKURU CYABO GIKUNDWA CYANE.

    • Zigira

      07/11/2017 at 9:17 am

      Ngaho se nihagire ujya kubabaza urebe ko adakubitwa n’inkuba.Wishuka iryo tangazamakuru.Nabo bazi impamvu batajya kubabaza.

  18. Maso

    07/11/2017 at 8:17 am

    Guhanura indege civil est un acte terroriste mu mategeko mpuzamahanga icyo nicyo kigorana..iyaba kajugujugu ya gisilikre ntanduru ziba zivuga.gutya.

  19. callixte

    07/11/2017 at 9:10 am

    Hhhhhhh nimwirwaze imitwe erega ubundi ntanakazi mugira nimujye mugashaka.

  20. Akumiro

    07/11/2017 at 9:17 am

    Partis politiques alimentaires!!

  21. Jhon

    07/11/2017 at 9:36 am

    Nzaba ndeba niba nkiriho!!umukino ugeze aho ukomeye.ntamugabo uvuga ngo narumvise!aravuga ati narabonye!!.abavuga ko bumvise ubu sibo dukeneye hakenewe ababonye!

  22. richard

    07/11/2017 at 9:46 am

    ese niba atari ibanga aya mashyaka UDPR na PSR , akorera he? ese agira byibyibura abayoboe 10 muri buri karere? cg n’amashyaka ya baringa abantu bashinga kugirango bibonere imyanya? uwabimenya kundusha yansubiza

  23. bigabo

    07/11/2017 at 9:48 am

    Abafaransa bagamije kuturangaza gusa kuko nta kindi bageraho niba bakumbuye kureba Gen. James Kabarebe mu maso bazamusange i Kigali azabibutse aho baziranye bareke urusaku.

  24. Kazitunga

    07/11/2017 at 9:58 am

    Murumve nkome aka wa mutwa .

    • Sagahutu John

      07/11/2017 at 7:48 pm

      @Kazitunga, Ngwakawande? Bagukurikira kubera irondakoko, amacakubiri uri kubiba mu banyarwanda bakugeze muri 1930 baguhe burundu yumwihariko kuko urikuzana irondakoko.

      • Kazitunga

        08/11/2017 at 9:08 am

        Sagahutu John,shishikara nakubwira ikiujye kurega ubu se gereza abayirimo ndabaruta?kandi Abatwa navutse mbasanga sijye wabaremye.

  25. Muhakwa

    07/11/2017 at 10:17 am

    Aba bantu bigi

  26. Inzobere

    07/11/2017 at 10:44 am

    Ariko jye ndibaza???Gihamba kinani yo kajya mu muriro utazima,niwe munyarwanda wapfuye wenyine cyangwa amaraso ye yari divayi??Kuki batavuga uwishe Rudahigwa,ese ko kinani atabajijwe Kayibanda yishe urubozo,Kavaruganda ,Lando,ababyeyi banjye,abanyarwanda batikijwe n’inkoramaraso 94 si ibantu.Kinani yo gapfa buhere niwe mwabonye ugomba gukorerwa iperereza ku rupfu!!!Muvane imyaku aho wana

    • app

      07/11/2017 at 5:50 pm

      Urahamya ko abo uvuze bishwe na Kinani ? Kayibanda birashoboka .. ariko abandi keretse habaye iperereza.

    • uk

      07/11/2017 at 6:24 pm

      @inzobere urakoze kubera kubwigitekerezo udusangije, ariko numuogome hagomba kumenyakana uburyo yapfuye cyane iyo ari umuntu uzwi ku mpamvu nyinshi zirenze nizubutabera: 1. ubutabera niyo mpamvu abantu baburanishwa abahamwe nibyaha bakabihanirwa, icyakabiri nubushakashatsi no kubika amateka yuzuye atrimo urujijo kuko ubu twe turabyumva kuko ari byavuba ariko abana bacu kera bazaba bavuga izindi theories ngirango hari izo ujya wumvana abapfobya buriya rero nukuri kumenyekanye hari ikindi kibazo cyaba gikemutse mubumenyi kuko discourses zimwe nkizipfobya kuri ubu zaburirwa irengero cg se zigahinduka nkuko inyito genocide against Tutsi yagezweho ikemezwa kubera gukumbura 3. Ubutabera burigenga nubwo rimwe na riwme politic ibuvangira ariko mubihugu byinshi bemera ko institution cyane ubutabera bwigenga niyo mpamvu wumva kenya baburizamo amatora perezida akemera niyo mpamvu trump atanga policy umucamanza akumva ibangamye trump akamvumvira, rero ikibazo si Kinani hariya harimo abayitwaye, undi muperezida ubwo rero barashaka ubutabera mu buryo bumva bukurikije amategeko kimwe nuko hari undi wumva bitari ngombwa bo ikibashishikaje si uwayihanuye bo nukugirango bagire icyo bashingiraho bakurikirana ibindi bemererwa namategeko no kwisubiza ikibazo bahorana cya kuki? kandi buri wese ugize ibyago iki arakibaza. 4. indege yari iya gisivile bihita bihinduka terrorism niyo mpamvu tutitaye kubindi buri wese abyikuraho kandi njye nkurikije isesengura USA&France babiziranyeho nuwabikoze baramuzi kandi bikorwa bombi bashobora kuba barabyemeye ibi bindi tubona no kujijisha rubanda. Uwumva ashidikanya azasome indege yahanuwe muri Libya yarimo abatariyani , bakayitirira Kadadfi bamuhindura ikihebe bourguierre uyu mwumva agahisha ukuri ajijisha ubutabera, Exactly tactics and approaches iki kibazo cyindege bikoreshwa nikimwe neza neza niyi case. Ibi ushatse wabibona mu nyandiko zakorewe isesengura zashyizwe hanze nibiro byubutasi byabino bihugu, ubu rero nyuma yimyaka myinshi ababigizemo uruhare bose nibamara kubahitana cg barashaje batakiriho inyandiko zizashyirwa hanze zirimo ziriya duhora dusaba zizaduha ukuri. Mu gihe ababa bafite ukuri bakiriho mwibagirwe kuko byaba terrorism, Genocide nayo ibyari bizwi byashingirwaho hakaba ababibazwa batigeze babibazwa cg birengangijwe harimo nibyo bihugu ……..

    • Kazitunga

      08/11/2017 at 9:17 am

      Inzobere we ni koko Kinani ntabwo yari intungane,ariko siwe wishe bariya ba politiciens urondoye keretse Kayibanda. Rudahigwa yatewe urushinge n abazungu.naho abandi bishwe nyuma ya le 06 Avril 1994

      • GILBERT

        13/11/2017 at 10:12 am

        Ngofero we ngaho rero niba ukunda igihugu tanga umusanzu wawe ufashe uRwanda namahanga kuva murujiojo kuko ndumva ufite amakuru nkurikije uko wivugiye

      • GILBERT

        13/11/2017 at 10:27 am

        Mbega wowe noneho ibyabaye nyuma ya le 06/Avril ntabwo Habyarimana yabigizemo uruhare? ubwo waba usobanuye ko Abatutsi bapfuye ntaruhare yabigizemo kandi rwose ntiwirengagizeko byose nyabaye kubera amacakubiri yaranze ubutegetsibwe (HABYARIMANA) ari nayo yatugejeje kuri Genocide
        kandi muvandimwe wibukeko Genocige yateguwe igihe kinini butakeye ngo ihite iba usubize amaso inyuma wibuke amagambo ya HABYARIMANA, MUGESERA ,BAGOSORA ndetse nabandi byose byaganishaga kuri Genocide . nonese wahera he uvugako batabigizemo uruhare?nonese wibuka ijambo rya MUGESERA yavugiye kukabaya ? nonese wibuka aho yari ari 1994? nubyibuka urabona igisubizo

    • kaka

      08/11/2017 at 1:48 pm

      umuntu se yakwica abantu bapfuye nyuma ye?

      • GILBERT

        13/11/2017 at 9:54 am

        birashoboka rwose nonese iyo ubyaye abana ukabaha uburere bwiza cg bubi niyo wapfa abantu ntibasigara bavuga ngo niko yarezwe?kandi baca umugani mukinyarwanda ngo inyana niyamwerru

  27. hakiza

    07/11/2017 at 11:17 am

    We need the truth of the fate of that plane.this will help true reconciliation

  28. Kato

    07/11/2017 at 11:35 am

    Ariko amakuru n ibimenyetso bihari k urupfu rwa bariya ba perezida birahagije nuko ari igihe kitaragera

  29. Mwaka

    07/11/2017 at 11:42 am

    @Inzobere byaba byiza réalité icyo dossier cg leta ikayizamura.Dushaka instants bosse.Rahirako babikora…

  30. Ngofero

    07/11/2017 at 12:08 pm

    Abantu bigira abavugizi ba Leta batabifite mu nshingano mbona akenshi bayivangira kurusha uko bayigirira akamaro. Nk’ubu nahoze nsoma inkuru y’uwitwa Alain Billen, uhamya ko Human Rights Watch yibasiye u Rwanda kandi ntacyo yigeze ivuga ku bibera muri Spain. Jye nkibaza ngo: Mbere yo kwandika iriya nyandiko, uriya muntu yigeze ajya ku rubuga rw’uriya muryango ngo abone ko hariho inkuru yo ku itariki 12/10/2017, ivuga ko abapolisi ba Spain bakoresheje ingufu z’umurengera muri Catalunia? (Spain: Police Used Excessive Force in Catalonia; Hold Independent Investigation into Violence During Referendum). Iyo ikinyamakuru gitangaje inkuru nk’iriya irimo ikinyoma cyambaye ubusa, ngo nuko ivuga neza Leta y’u Rwanda, kiba cyumva nta baba kihatakarije? Honorable muzima ati: Dore ukuri kw’ibintu kuko ari byo Colette Braeckman yanditse, kandi dufite rapports Mucyo na Mutsinzi zakozwe mu izina rya Leta y’u Rwanda!!!

  31. hhhhh

    07/11/2017 at 12:58 pm

    uyu nawe nayanda rwose

  32. Rukara rwa bishingwe

    07/11/2017 at 3:10 pm

    Nzobere we ikibazo si kinani uvuga cyane ikibazo ni abafaransa bayiguyemo rero benewabo barashaka justice kubabo baguye muri iriya ndege. Byaba ari ubucucu tuvuze ko ababo badakwiye guhabwa ubutabera.

  33. Mgenzi

    07/11/2017 at 3:43 pm

    Ko ndeba uwayihanuye Rucibigango amuzi, azi n’uko byagenze yagiye kubisobanurira ubutabera bw’u Bufaransa, harabura iki? Oya natuvane mu rujijo ajye gutanga ubuhamya!

  34. Bwenge

    07/11/2017 at 4:18 pm

    Ni Rucibingango koko..Ntahandi aduhishe.

    • Tate

      07/11/2017 at 7:24 pm

      Ariko abanti nkaba baba bakenewe … Kuko ubundi muri iyi si n ibibazo byayo ntawajya aseka na rimwe. Hon rwose turamushimiye na byendagusetsa ye.

      • GILBERT

        13/11/2017 at 10:03 am

        ariko yabivuze neza ko abyemeza akurikije ibyo yasomye nawe niba ubihakana wamunyomoza ukatubwira nimpamvu ushingiyeho

  35. Gishushu

    08/11/2017 at 4:55 pm

    Uyu musaza nawe aradusiga mu kangaratete ! arashaje ngo abafransa !! bamutwaye iki se ? kuko bakundaga Habyarimana

  36. GILBERT

    13/11/2017 at 9:59 am

    Umunsi umwe nigeze kuganira nuwahoze ari umusirikare wo kwa Habyarimana ndetse wabaga ikanombe ambwirako bitari bushoboke ko inkotanyi zarasa iriya ndege akurikije aho yaguye ndetse na position ingabo za Habyarimana zarimo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock