Hope Azeda, Dady de Maximo na Bunyeshuri…bavuze kuri ba Miss Rwanda bazamurika imideri – UMUSEKE

Hope Azeda, Dady de Maximo na Bunyeshuri…bavuze kuri ba Miss Rwanda bazamurika imideri

Ba nyampinga b’u Rwanda Doriane Kundwa na Akiwacu Colombe bazamurika imideri iburayi muri Kigali Fashion Week. Hope Azeda uyobora Mashirika abona bidakwiye ko nyampinga w’igihugu ajya mu kumurika imideri, Dady de Maximo na John Bunyeshuri bakabibona ukundi….

Doriane na Colombe bazamurika imideri

Doriane na Colombe bazamurika imideri

Mu biganiro bahanyemo ibitekerezo kuri Facebook ntabwo bumvikanaga ku kuba ba nyampinga bamurika imideri.

Hope yanditse ati “John {Bunyeshuri} mfasha unsobanurire ihuriro riri hagati y’umurika imideri n’amarushanwa y’ubwiza, kuvanga ibi bintu nibyo byazaniye ibyago bikomeye cyane irushanwa rya Miss Rwanda. urugero sindabona Miss America muri New York Fashion week.”

John Bunyeshuri utegura Kigali Fashion Week yamusubije ati “uraho mushiki wanjye! mu by’ukuri ba Nyampinga babiri n’ubusanzwe bakora ibijyanye n’imideri aho bari . Hope  ndatekereza ko buri wese afite amahitamo yo gukora ibyo ashaka kandi nizerako aba bakobwa babiri bafite icyerekezo cy’ibyo bashaka kuba. reka twibukiranye mu 2008 Miss England yagaragaye muri London Fashion week.”

Hope yasubije John ati “reka dufashe ‘Society’ kumva neza itandukaniro riri hagati y’amarushanwa y’ubwiza no kumurika imideri.ibi uko ari bibiri biratandukanye. nimba koko aba babiri bahisemo kuba aba-model ni byiza kandi bakeneye gushyigikirwa.”

Amarushanwa y’ubwiza n’ayo kumurika imideri biratandukanye iyo umuntu ari guhatanira ikamba rya Nyampinga aba ari kwerekana ubwiza n’ubumenyi bye mu gihe umurika imideri aba yamamaza imyenda.

Akiwacu Colombe yamuritse imideli n'imisatsi muri 'Big Hair World 2017' i Paris

 Colombe we abisanzwemo, aha yamuritse imideli n’imisatsi muri ‘Big Hair World 2017’ i Paris

Dady de Maximo umuhanzi w’imideli akaba n’umutoza w’abamurika imideri yabwiye Umuseke ko kuba  Nyampinga wacyuye igihe yamurika imideri nta kibazo kirimo.

Yagize ati Kuba Miss ntibivuga kudakomeza ubuzima muzindi ‘careers’ nyuma yo kurangiza igihe watorewe. Ikibi n’ukwitwara nabi mu bundi buzima nibyo bikugayisha.

Nyuma y’umwaka uvuyeho ushobora kumurika imideri ariko ukiriho ntaho biba. Ikindi nyuma hari imyenda aba agomba kutambara bitewe nicyo amategeko y’irushanwa ryatumye atorwa avuga, sinzi ko twe Miss Rwanda ifite amategeko runaka ariko kuko aba ahagarariye igihugu cyose aba agomba kwirinda icyateza umwuka mubi mubo ahagarariye banamutoreye ibyo yari yujuje mbere kandi biba bitagakwiye guhinduka nyuma atakiriwe.

Gusa akenshi ntabyemererwa agifite ikamba niyo bibaye nuko aba yiyambajwe mu bikorwa by’ubuvugizi n’ubutabazi kandi nabwo ntanjya kuri stage buri kanya.”

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Twahirwa olivier

    11/10/2017 at 3:49 am

    Daddy De Maximo abisobanuye neza kuba warabaye miss rwanda ntibibuza ko wajya muri fashion.hope azeda:iyo mitekerereze ntago ariyo kandi ntijyanye n’igihe, miss ni umuntu usanzwe kandi ufite uburenganIra bwo guhitamo icyo ashaka kuba cyo igihe cyose agishoboye. Bunyeshuri: mufashe abo bana nabandi Bose bifuza kubera krundi rwego rwa fashion kuko birimo cash hanze bateye imbere pepe byarabakikije.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock