Huye: Amatsinda y’Intambwe yafashije abayagize gukorana n’ibigo by’imari – UMUSEKE

Huye: Amatsinda y’Intambwe yafashije abayagize gukorana n’ibigo by’imari

Amwe mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya azwi nk’Intambwe, abayagize bo mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, bavuga ko bishimira uburyo bamaze kumenya gukorana n’ibigo by’imari babikesha gukorera muri aya matsinda atuma bizerwa bagahabwa inguzanyo zo gukomeza kwiteza imbere.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence batanga inguzanyo ku matsinda Intambwe

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance asura mu mpera z’iki cyumweru aya matsinda, yasabye abayagize kudatesha agaciro amahirwe n’ikizere bagirirwa bahabwa inguzanyo, bagaharanira kwishyura neza, bagatera imbere bo n’imiryango yabo.

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yasuye amwe mu matsinda yitwa Intambwe mu murenge wa Huye, mu rwego rwo kureba aho agejeje abayagize by’umwihariko abagore bayabamo.

Amwe muri aya matsinda yari yarasabye inguzanyo mu bigo by’imari kandi yayishyikirijwe ubwo yasurwaga, abayagize bavuga ko bishimira cyane iterambere bamaze kugeraho babikesha kuba muri aya matsinda.

Mukaruhanika Liberatha umwe mu bagize itsinda Twitezimbere Mubyeyi, rimwe mu yahawe inguzanyo ya miliyoni ebyiri avuga ko batangiriye ku mugabane muto bumva ko bitazashoboka ko bazamuka, ubu bageze ku rwego rwo kwizigama amafaranga magana inani mu cyumweru buri muntu.

Ati “Twumvaga nta kigo k’imari cyakwemera kutuguriza, ariko kuko twagiye tugaragaza imikorere myiza hagati yacu uburyo n’amafaranga yo mu itsinda ubwayo tuyishyurana, dore ko n’ibigo by’imari byatangiye kutwizera biri kutuguriza, ibi biratuma iterambere turarushaho kurigeraho.”

Bena Musembi umuyobozi w’umuryango Care International mu Rwanda ari nayo yafashije aba baturage kujya muri aya matsinda atangaza ko intego yabo ari ukurwanya ihohoterwa no gukora ubuvugizi ku bibazo bibangamira iterambere ry’umuryango, akaba ari yo mpamvu hashyizweho amatsinda kuko kwigisha umuntu utamwerekera icyamuteza imbere ngo ntacyo bimaze.

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nyuma yo gushyikiriza inguzanyo amwe mu matsinda yari yayisabye mu bigo by’imari, yashimiye Care International Rwanda kuko ngo aya matsinda bigaragara ko yatanze umusaruro mu kubaka umuryango nyarwanda.

Minisitiri Nyirasafari agira ati: “Ndashimira uyu muryango Care International Rwanda ku bw’uyu muhigo w’amatsinda y’intambwe biragaragara ko watanze umusaruro mu mizamukire y’ingo cyane cyane mu guteza imbere umugore, hari n’abo niboneye biragaragara cyane, nimukomereze aho munarenge aho muri.”

Yongeyeho ko bageze ku rwego rwiza, gukorana n’ibigo by’imari ngo bigaragara ko imyumvire yahindutse ariko asaba ko ikizere bagirirwa ari amahirwe atagomba gupfushwa ubusa.

Ati “Muzishyure neza izi nguzanyo muhawe kugira ngo ejo n’ejobundi nimugaruka kwaka ayandi bazayabahe batishisha kandi ni nabwo iterambere ryanyu rizarushaho kuba ryiza no kwiyongera.”

Mu turere 24 Care International Rwanda ikoreramo, harimo amatsinda y’Intambwe yo kuzigama no kugurizanya asaga ibihumbi 18.

Umwe mu bagize itsinda Intambwe ahabwa inguzanyo bari batse mu bigo by’imari

Bena Musembi umuyobozi wa Care International Rwanda avuga icyatumye bashinga amatsinda Intambwe

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017