Huye: Kanyandekwe yakoze imashini yenga ibitoki – UMUSEKE

Huye: Kanyandekwe yakoze imashini yenga ibitoki

Kayandekwe Fils w’imyaka 35 y’amavuko utuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba yakoze imashini  ifite ubushobozi bwo  kwenga imbuto zitandukanye zikabyara imitobe mu buryo bufite isuku kandi bwihuse.

Iki ni igikatsi iyi mashini ikoresha iba yakamuyemo umutobe

Iki ni igikatsi iyi mashini ikoresha iba yakamuyemo umutobe

Imashini ye ibasha kwenga toni 12 z’ibitoki mu gihe cy’amasaha umunani, ngo arifuza gufasha  abanyarwanda kwenga mu buryo bunoze kandi bujyanye n’igihe.

Ubumenyi bwo gukora imashini nk’izi abuvana ku masomo yize mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro muri Uganda aho yize imyaka ine agataha ngo ashyire mu bikorwa ibyo yize ahereye kucyo abona gikenewe aho atuye.

Usibye ibitoki, imashini ye yenda inanasi, marakuja, ibisheke, amacunga n’izindi mbuto zikavamo umutobe .

Kanyandekwe ati “Nagira ngo mfashe abenga ibitoki kubikora mu buryo bufite isuku kandi bwihuse, ndetse igakora akazi kakorwaga n’abantu benshi.”

Imashini ye igizwe n’igice cyenga n’igice gikamura hifashishijwe amabati yabugenewe atavunguka cyangwa ngo atere umwanda.

Kanyandekwe avuga ko ibyo iyi mashini yenda mu masaha atandatu abantu batari bacye babyenga mu gihe cy’iminsi ine.

Ubu amaze gukora imashini esheshatu, ashobora gukora imashini z’agaciro kanyuranye kandi zitandukanye.

Ati “Ubu nditegura gukora n’imashini isya akawunga, izikora ibyo kurya by’amatungo,  iyasa inkwi ndetse n’izikora ifumbire mu byatsi.”

Abamuguriye izi mashini bemeza ko zababereye ingirakamaro, Francine Nyirangirinshuti ni umwe muri bo.

Ashinzwe umusaruro mu ruganda rukora inzoga mu bitoki rwitwa INYAMAMARE   baguze iyi mashini basanga irabungura bagereranyije na kera bacyenda bya gakondo byasabaga abakozi benshi bikamara n’igihe kinini.

Francine ati “Ubanza ahubwo ayigurisha make kuko uyikuye hanze wayigura nka miriyoni zirenga 20 kuko mbere twengaga toni imwe y’ibitoki ku munsi none ubu twenga toni ziri hagati ya zirindwi kugeza ku 10 kandi bikarangira mu gihe gito.”

Munyeshyaka Syridion nawe wayiguze avuga ko iyi mashini yihutisha cyane akazi ke, we ngo yenga toni eshatu mu isaha imwe, bikihutisha akazi ke bikanamuha inyungu.

Kanyandekwe ashishikariza urubyiruko guhora bashaka ibisubizo ku bibazo by’aho baba ari nako nabo babibonamo umurimo. Ngo bisaba kwiga, warangiza ugatekereza ikintu gishya wakora mu bumenyi ufite ngo ukemure ikibazo gihari ariko nawe bikungure.

Imirimo yo kwenga ikorwa mu buryo bworoshye ku babashije kugura izi mashini

Imirimo yo kwenga ikorwa mu buryo bworoshye ku babashije kugura izi mashini

Kanyandekwe avuga ko yakoze izi mashini mu bumenyi yavanye mu ishuri

Kanyandekwe avuga ko yakoze izi mashini mu bumenyi yavanye mu ishuri

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye

8 Comments

  1. jolie

    27/09/2017 at 3:21 pm

    naduhe numero ye

    • christine

      27/09/2017 at 4:43 pm

      adufashije yaduha adresse ye kugirango tuzamuteze imbere

  2. HABIMANA Joseph

    27/09/2017 at 5:19 pm

    Ibi ni iterambere.Azayijyane mu Buganza aho bafite ibitoki byinshi.Ikibabaje nuko abiyita Abarokore hamwe n’Abaslamu bavuga ko INZOGA ari icyaha.Nyamara nta hantu na hamwe Bible ivuga ko inzoga ari icyaha.Imana itubuza kunywa inzoga nyinshi.Byisomere muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8.Umuntu witwaga TIMOTE,imana yamutegetse kunywa VINO nkeya (1 Timote 5:23).Imana idusaba kunywa inzoga kugirango twishime.Nabyo bisome muli Gutegeka 14:26.Abantu banywa inzoga,imana ibabuza GUSINDA,kuko ari icyaha (Abefeso 5:18).Ikibabaje nuko Pastors benshi bigisha ko inzoga ari icyaha,nyamara bakazinywa bihishe.Ibi ni Hypocrisy (uburyarya).

    • GAGA

      28/09/2017 at 12:38 pm

      Ariko uyu we aturutse he uvanga amasaka n’amasakaramentu? baravuga Imashini ukazana inzoga ,ibyo ninde ubikubajije wagiye uvuga ibijyanye n’intego iriho?

    • antoinette

      08/10/2017 at 1:40 pm

      ariko ibi uvuze nimachini ntaho bihuriye pe gumana ibitekerezo byawe ariko wiza gushuka abantu publicly

  3. Jado

    27/09/2017 at 6:00 pm

    Muduhe nimero ye mubinyujije kurubuga rwacu

  4. Jado

    27/09/2017 at 6:01 pm

    Cg se nimero ye ayinyoherereze kuli email yange

  5. paul

    28/09/2017 at 12:32 pm

    Dukeneye abantu nk’aba bareba kure m’ubushobozi buke baba bafite. akomeze ahubwo arebe n’izindi zadufasha kunoza ibyo dukora kandi bikagabanya igihe byakorwagamo.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock