Huye: Kwishyura ‘mutuelle’ biracyari kuri 59%…Ubuyobozi bwafashe ingamba – UMUSEKE

Huye: Kwishyura ‘mutuelle’ biracyari kuri 59%…Ubuyobozi bwafashe ingamba

Mu biganiro by’iminsi ibiri byabereye mu Karere ka Muhanga, inzego zitandukanye  z’Akarere ka Huye zivuga ko zigiye kuzamura imibare y’ubwitabire mu gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante kuko abamaze kwishyura ari 59%.

KAYIRANGA MUZUKA Eugène na Perezida wa JADF UGIRUMURERA Cyprien bavuga ko iyi mibare ikiri hasi cyane

KAYIRANGA MUZUKA Eugène na Perezida wa JADF UGIRUMURERA Cyprien bavuga ko iyi mibare ikiri hasi cyane

Muri ibi biganiro byahuje inzego z’Akarere n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa, Umuyobozi w’aka karere, Kayirana Muzuka Eugéne avuga ko ubwitabire bwa Mitiweli bukiri hasi ugereranije n’aho bwagombye kuba bugeze kuva batangira kwishyura.

Avuga ko kuva umwaka w’ingengo y’imali n’uwa mitiweli bitangiriye abamaze kwishyura ubwo bwisungane bari ku ijanisha rya 59% ku buryo iki kibazo kidafatiwe ingamba hakiri kare, umwaka ushobora kurangira abishyuye uyu musanzu bakiri bake.

Ati «Turi ahantu hadashimishije ni yo mpamvu twahuye n’izi nzego zitandukanye zirimo abafatanyabikorwa kugira ngo turebe ko umubare w’abishyuye mitiweli uzamuka.»

Uyu muyobozi yanavuze ko  uruhare rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere imibereho y’abaturage rukenewe.

Ati «Usibye ikibazo cya Mitiweli, twifuza ko abafatanyabikorwa badufasha gusaranganya ibikorwa mu Mirenge yose ku buryo bungana.»

Perezida w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Cyprien Ugirumurera avuga komu bugenzuzi bari bakoze, basanze mu kuzamura ubukungu bikirimo imbaraga nke kuko abafatanyabikorwa batatu ari bo bashyize imbere gahunda ya Girinka.

Ati «Akarere ka Huye gafite abafatanyabikorwa 60, benshi muri aba bibanze cyane mu bikorwa bindi bidateza imbere  inkingi y’ubukungu kuko niba umuturage ahawe amatungo manini cyangwa mato byamufasha kwishyura mitiweli mu buryo burambye.»

Mbere y’uko umufatanyabikorwa atangira ibikorwa bye, abanza kwereka Ihuriro niba  mu ngengo y’imari yarashyizemo 80% y’amafaranga azateza imbere abaturage, 20%  asigaye akaba ngo ariyo ashyirwa mu mishahara y’abakozi n’ibindi bikorwa.

Muri ibi biganiro inzego z’Akarere zikaba zemeranyijwe ko zigiye  gukora ubukangurambaga urugo ku rundi. Umuryango wa World Vison ukaba wemeye guha abaturage  Inka 80.

Bamaze iminsi ibiri bashakira umuti ikibazo cy'imibare micye y'ubwitabire mu kwishura Mutuelle

Bamaze iminsi ibiri bashakira umuti ikibazo cy’imibare micye y’ubwitabire mu kwishura Mutuelle

Ni inama yari yitabiriwe n'abafatanyabikorwa b'akarere

Ni inama yari yitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’akarere

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

2 Comments

  1. Akumiro

    13/09/2017 at 4:53 pm

    Abaturage baragowe pe. Bagatanga iyo misanzu biriye bakimara, bakagerekaho kurara amajoro n’amajoro bashaka uwabaha amakarita yo kwivuza, bamara kuyabona bakisanga n’ubundi imyinshi mu miti bakeneye bagomba kwirwariza kuyigura… Hakaba n’abashiduka mitiweli barishye zarigiriye mu mifuka ya bamwe. Mwarangiza mugatangazwa n’uko barambiwe!!!

    • Karamaga

      13/09/2017 at 5:19 pm

      Akumiro ubivuze neza cyane.Iyumuturage abonye ibyo kugaburira umuryango we nabwo arahimana murashakako ayo mafaranga ya mitiweli ayavanahe koko? Ese niba muyafite kuko muyahembwa mugirango nabandi barayafite? Ibi bintu abayobozi biyicarira hariya bamaze kurya imireti no guhaga byeri bagahuragura ibintu nta bushishozi burimo birambabaza.Ese koko barirengagiza ko abanyarwanda benshi mubo bayobora bakennye?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock