Huye: Umushinga ‘Kura Mwana’ witezweho kuzagabanya imirire mibi mu bana – UMUSEKE

Huye: Umushinga ‘Kura Mwana’ witezweho kuzagabanya imirire mibi mu bana

Mu gihe akarere ka Huye kaza mu turere tugaragaramo cyane ikibazo k’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu ubuyobozi buvuga ko kuba bubona abafatanyabikorwa mu kurwanya imirire mibi bigiye kugabanya iki kibazo.

Abana bapimwe ibiro harebwa iko bahagaze bamwe bari bafite imirire mibi

Christine Niwemugeni umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu gikorwa cyo gutangiza umushinga ”Kura Mwana” yavuze ko abafatanya bikorwa bo mu muryango FXB ufasha Leta kwita ku mirire no guharanira isuku, batangije ‘Kura Mwana’ mu murenge wa Gishamvu, bazafasha kwita ku bana no kubakurikirana.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko ikibazo k’imirire mibi mu bana kiri mu murenge wa Gishamvu ahanini biterwa no kuba nta bushobozi bafite bwo guhahira ingo zabo.

MUREKATETE Christine utuye mu kagari ka Sholi umwana we afite ikibazo k’imirire mibi aragira ati ”Ubusanzwe no mu rugo turya rimwe ku munsi nabwo bikaba ari ibiryo bidahagije, turya ari uko tuvuye guhingira abandi, cyakora muri iyi minsi ibishyimbo birangoboka kuko abana mbaha umushogoro bakararira uwo.”

Mudaheranwa Yohani afite abana batatu bose bari mu kiciro cy’abafite imirire mibi, na we agira ati ”Kuba tubona ibyo kurya ari uko tuvuye guca inshuro rimwe na rimwe tukanabura aho tuyica bituma imirire mibi idacika mu rugo.”

Uyu mugabo avuga ko bagiye kugerageza kuyirwanya ubwo batangiye guhabwa amata n’ibyo kurya.

Emmanuel Habyarimana umuyobozi w’umuryango FXB avuga ko bahisemo gufasha akarere ka Huye kurwanya imirire mibi nka kamwe mu turere tubarizwamo iki kibazo cyane.

Uyu mushinga uzajya ufasha ingo zigaragaramo imirire mibi, babigishe uko bategura indyo yuzuye ndetse banabahe iby’ibanze bibafasha gutegura amafunguro, haniyongereho no kubaha amatungo.

Yagize ati ”Ibyo dukora byose bizaherekezwa no kubaha amatungo by’umwihariko amagufi azajya avaho ibikomoka ku matungo ndetse tubashyire no mu matsinda yo kwizigama bityo bazajye babona n’amafaranga abafasha kwikenura mu ngo zabo, tunabahe amahugurwa ku kurwanya imirire mibi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buvuga ko kuba bagenda babona abafatanyabikorwa bigiye kubafasha guhangana n’ikibazo k’imirire mibi gikomeje kwigaragaza.

Christine Niwemugeni umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage afite ikizere ko umushinga uzafasha Akarere gukemura ikibazo cyakomezaga kugenda kigaruka, kuko wasangaga bakurikirana abana bamaze kugaragaraho imirire mibi gusa, ntibite cyane ku bari barayivuyemo.

Ati “Hamwe n’Abafatanyabikorwa tugiye gutangira kubarura abana bose bari munsi y’imyaka itanu muri gahunda ikomatanyije, abagaragaza iki kibazo k’imirire mibi tubafashe kuyivamo, ariko n’abatayifite tubakurikirane dukomeza kwigisha ababyeyi, mu rwego rwo kugira ngo imirire mibi icike burundu muri aka karere.”

Umushinga “Kura Mwana“ w’umuryango FXB ufasha Leta kwita ku mirire myiza no guharanira isuku watewe inkunga na Ambasade ya Amerika mu Rwanda, uzajya ukorera mu mirenge yose igize akarere ka Huye mu rwego rwo kurandura ikibazo k’imirire mibi.

Imibare itangazwa n’inzego z’ubuzima igaragaza ko akarere ka Huye kaza ku mwanya wa kabiri mu Ntara y’Amajyepfo mu kugira abana benshi bafite ikibazo k’imirire mibi.

Imiryango yahawe ibikoresho byo kwifashisha bategura ibyo kurya

Abana bahawe indyo yuzuye mu rwego rwo kwigisha ababyeyi guteka

Beretse ababyeyi uko bakora akarima k’igikoni bahingaho imboga

Christine NDACYAYISENGA
UMUSEKE.RW/Huye

1 Comment

  1. Patrick Nishyirembere

    15/11/2017 at 3:08 pm

    Byiza mukomerezaho Ndatirwabahizi za Rugemandongozi mutere imbere umwanya wa 3 murambyeho turashaka kuwuvaho tukaba aba mbere. Congratulations kuri Muzuka na Team HUye tubari inyuma

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock