Huye: Urubyiruko 80 rwo mu Karere k’Ibiyaga bigari rwasoje amahugurwa – UMUSEKE

Huye: Urubyiruko 80 rwo mu Karere k’Ibiyaga bigari rwasoje amahugurwa

Urubyiruko rw’Abakristu rwo mu bihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari bose hamwe 80 bahuguwe ku bijyanye n’indagagaciro nziza no kuzavamo abayobozi bazima, amahugurwa barimo bayasoje mu mpera z’iki cyumweru kirangiye

Urubyiruko rwaturutse mu bihugu birindwi byo muri Africa y’Iburasirazuba

.

Umuryango Come and See Rwanda ufasha amatorero ya gikristu na Leta kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni wo watanze aya mahugurwa.

Wahuje urubyiruko ruturuka mu bihugu birindwi byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, bigishwa indangagaciro za gikristu no kubategura kuzavamo abayobozi b’ejo hazaza.

Ndikuba Fulgence waturutse mu Burundi agira ati ”Urubyiruko nitwe bayobozi b’ejo hazaza, iyo duhuye gutya kandi tugaharanira kuba abantu b’Imana nyakuri bituma ubuyobozi buba bwiza.”

Murenzi Frank umuvugizi w’umuryango Come and see Rwanda avuga ko amahugurwa nk’aya babona hari umusaruro yatanze kandi ufatika binyuze mu buhamya bagenda bahabwa n’abanyeshuri bagiye bayanyuramo.

Ati ”Hari abatanga ubuhamya bavuga ko mu bihugu byabo bakoze ibintu byinshi byiza, bakoreye insengero zabo ndetse byafashije imiryango yabo, ibi bidutera umwete wo gukomeza kwita ku rubyiruko bo mbaraga za none n’iz’ejo hazaza.”

Christine Niwemugeni  umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ari byiza ko amadini n’amatorero nk’abafatanyabikorwa b’akarere bahuriza abantu hamwe bakabafasha gutekereza ku iterambere ryabo.

Ati ”Amadini n’amatorero icyo tuba tubatezeho cyane ni ubwunganizi nk’ubu butuma abantu bahabwa amasomo,  bagahabwa n’ibintu byabafasha kwigira no kwiteza imbere no gushakira ibisubizo ibibazo bimwe na bimwe.”

Umuryango Come and See Rwanda wakoze ibikorwa bitandukanye byo gufasha, birimo kubakira abasenyewe n’ibiza babaha amabati 100, gutanga mutuelle ku batishoboye 158, bahaye inka umubyeyi Liberatha Nyirabizimana urera umwana watawe na nyina, banafasha imiryango 31 ikennye babaha inkunga y’ibiribwa mu murenge wa Tumba.

Dr Kim Foreman washinze umuryango Come and See Africa na Come and See Rwanda

Umubyeyi wahawe inka yo gukamira umwana arera

Abanyeshuri bahuguwe iminsi itatu

Christine Ndacyayisenga
UMUSEKE.RW/Huye

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock