I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana – UMUSEKE

I Bethlehem hubatswe urukuta rushushanyijeho Trump na Netanyahu basomana

Uru rukuta rwubatswe hafi ya West Bank aho Israel yigaruriye ihambuye Palestine.  Umunyabugeni wo muri Australia witwa Lushsux niwe wahawe ikiraka cyo gushushanyaho Trump na Netanyahu basomana.

Ubucuti hagati ya USA na Israel bumaze igihe kirekire. Hari abavuga ko bugamije gukomeza gukumira ko Palestine yaba igihugu kigenga

Lushsux yabwiye Reuters ko igishushanyo cye kigamije kwereka amahanga ko ubucuti bwa USA na Palestine bugamije gukomeza gukumira ko Palestine yabona ubwigenge kandi ko Israel ititeguye kurekura imfungwa zo muri Palestina ifungiye hafi y’urwo rukuta.

Urukuta rwo muri West Bank rugamije gukumira abarwanyi ba Hamas baturuka muri Palestine bajya bagaba ibitero muri Israel.

Umunyabugeni Lushsux yagize ati: “Nshushanya ibi sinarina naniwe kwandika ko Palestine ikeneye ubwigenge! Nashushanyije bariya bayobozi bombi basomana kugira ngo uzabibona azibaze icyo urukundo rw’ibihgu byombi rugamije ku mibereho y’Abanyapalestine.”

Uyu munyabugeni kandi avuga ko igishushanyo cye kerekana mu buryo buziguye ko na Trump umugambi we wo kubaka urukuta rugabanya US na Mexique ugikomeje.

Mu mbwirwaruhame Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yagejeje ku Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu byumweru bishize yashimye ubufatanye bugaragazwa na Washington mu gushyigikira ibikorwa bya Tel Aviv byo kubaka imidugudu ahatandukanye mu butaka bwahoze ari ubwo Palestine.

Muri iki gihe ubutegetsi bwa Tel Aviv bubanye neza n’ubwa Washington kurusha uko byari bimeze igihe Barack Obama yayoboraga.

Icyo gihe Israel yashinjaga USA kuyigambanira binyuze mu masezerano yasinyanye na Iran agamije kuyisaba guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi nayo igakurirwaho ibihano by’ubukungu.

Ubutegetsi bwa Obama bwavugaga ko ariya masezerano ariyo ashyize mu gaciro kandi anyuze impande zombi  ariko Tel Aviv yo ikemeza ko ahubwo azabera Tehran uburyo bwiza bwo kubona amafaranga menshi yo gukoresha mu gukora intwaro za kirimbuzi no gutera inkunga umutwe wa Hezbollah.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock