Ibiciro ku masoko y’u Rwanda byazamutseho 3,5% – UMUSEKE

Ibiciro ku masoko y’u Rwanda byazamutseho 3,5%

*Ibiciro by’uburezi mu cyaro byazamutseho 51,5%
*Ku masoko yo mu mijyi ari nayo agenderwaho ibiciro byazamutse 3,5%
*Ku rwego rw’igihugu byazamutseho 8,1%

Imibare mishya Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyashyize hanze kuri uyu wa kane, iragaragaza ko ku rwego rw’igihugu muri Nyakanga 2017 ibiciro ku masoko byazamutseho 8,1% ugereranyije n’uko byari bimeze muri Nyakanga 2016.

Ababyeyi bashoye ibijumba ku isoko rya Ndago mu karere ka Nyaruguru. Photo©CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

Ababyeyi bashoye ibijumba ku isoko rya Ndago mu karere ka Nyaruguru. Photo©CallixteNDUWAYO/UMUSEKE

Iyi mibare ikubiye muri Raporo yitwa “Consumer Price Index” iragaragaza ko nubwo mu kwezi gushize kwa Nyakanga ku rwego rw’igihugu (Overall Rwanda Index) ibiciro byazamutseho 8,1% ugereranyije Nyakanga 2016, ngo ugereranyije Nyakanga na Kamena 2017 ntibyahindutse.

Imibare mishya Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cy’u Rwanda (NISR) kikavuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 8,1% mu kwezi kwa karindwi 2017, ngo ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 11,5%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,5%; N’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 23,4%.

Iyi raporo kandi iragaragaza ko ibiciro ku masoko yo mu mijyi ari nabyo akenshi bishingirwaho mu igenamigambi, muri Nyakanga 2017 byiyongereyeho 3,5% ugereranyije na Nyakanga 2016.

NISR ikavuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka gutya harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,9% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 1,8%. Gusa, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3,6%.

Icyakora ugereranyije ukwezi kwa Nyakanga na Kamena 2017 ibiciro byagabanutseho 0.1%, igabanuka ngo ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,5% ugereranije ayo mezi yombi akurikirana.

Ku masoko yo mu byaro, mu kwezi gushize ibiciro byiyongereyeho 10,5% ugereranyije na Nyakanga 2016. Ngo, bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka aka kageni harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 12,7%; N’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byazamutseho 51,5%.
Gusa, ugereranyije ukwezi kwa Nyakanga na Kamena 2017 ibiciro mu byaro byiyongereyeho 0,1% gusa.

UMUSEKE.RW

11 Comments

  1. nduwayo

    10/08/2017 at 2:17 pm

    ibi noneho bijya kwegera ukuri ariko ndibaza ubu niba hari umuntu muba minisitiri ufite mu nshingano kubungabunga ifaranga nti yakabaye Yegura ra

    • Bushombe

      10/08/2017 at 3:51 pm

      Nta ministre ubungabunga ifaranga wenyine, ifaranga ribunga bungwa na Government yifashishije Leta. Nyamara mu kanya warimo uvuga ngo Convetion Centre ngo ni agahebuzo, ngo ni iterambere, ngo twanikiye ibindi bihugu,…none se ibi byose byubakirwa ubuntu ? Ese waba uzi effet iyi mishinga minini igira ku ifaranga ry’igihugu n’ibiciro ku masoko ? Banza rero ujye kwiga, amarangamutima bayasubize ku murongo yo gusumba ubwonko.

      • Atuheire Junior

        10/08/2017 at 5:53 pm

        Bushombe nyamara Nduwayo hari aho afit’ukuri. None se nind’ushyiraho politike y’ifaranga atari ministre y’ubukungu cyangwa Imari afatanyije na BNR? Nawe ntiwamukosoye kuko gouvernement umubwiye,ministre aba ari muri gouvernement kandi aba ahagarariye Leta muri iyo domaine. Ahubwo iyo umubwir’uti “Gouvernement yose”. Iyo perezida ashyizeho gouvernement aba ashyizeho aba ministre niba ntibeshye. Ifaranga rero mwana wa mama wowe ndumva unabizi, ribungabungwa na diminution ya importation na augmentation ya exportation. Ibi bituma tutavunjisha amanyagihugu yacu ngo tubone amadevize nayo yihagazeho ngo tujye kugur’ibintu mu mahanga. Iyi niyo nkingi ikomeye yo kugir’ifaranga rikomeye ariko hari n’izindi parametre twashingiraho nko kugena no gukontorora ibiciro ku masoko kandi ibi wa mugani wawe bigerwaho ari uko inzego zose za gouvernement zibigiyeho inama. Gusa iyi ngingo yo uRwanda ruyihagazeho neza kuko ntawupfa kwishyiriraho ibiciro uko abonye ngo ni uko arimo gukurikiza ihame rya offre na demande nk’ahandi. Aho usobanuye neza cyane ni iyi mishinga minini minini dushoramo amadevize nko kubak’aya mazu n’amagorofa ahenze cyane dushaka kwiyerekana ko twakize ariko agaher’aho adatuwe atanabonye abakiriya na gato. Icyo utasobanuye ni return on investment (ROI) iva muri iyi mishinga kuko ishobora gutwara amamiriyoni ishyano ryose ariko yaba iri rentable ntibigir’icyo bitwara ubukungu kuko igaruza ayo bayishoyemo ndetse ikanazanir’inyungu banyir’ukuyitegura. Ikibazo nakubaza: Ese investissements z’igihugu zose ziri rentable kuburyoki bitazadutez’ikibazo mu minsi iri imbere? Tuganire nk’abavandimwe.

        • Bushombe

          10/08/2017 at 8:31 pm

          Urambaza iki, jya kubaza Kagame, Kanimba, Gatete na Rwangombwa. Ubukungu bw’igihugu cyawe bwifashe nabi, icyo nicyo nakubwira gusa, ibindi by’impamvu yabyo, uko bazabicyemura, iby’imishinga itari rentable jya kubaza abo nkubwiye hejuru.

      • nduwayo

        11/08/2017 at 6:28 am

        wanyereka he nashimye Convention ikindi niba yaratumye ibiciro bitumbagira kuki twayubaka kandi ndumva idusubiza inyuma?kuri njye ikintu cyose gituma ifaranga rita agaciro ntabwo gikwiriye uretse ko convention nabonye Leta ifitemo imigabane mike cyane uzarebe abayifitemo imigabane uzabona ko Atari iya Leta nkuko ubikeka

  2. kalimu

    10/08/2017 at 5:26 pm

    sha bushombe we uramubwiye nuko atumva,mbere yo kuvuga yakabanje akora analysis y’ibyo agiye kuvuga n’ibyo yasomye. Murakoze

  3. Ntashya

    10/08/2017 at 5:50 pm

    Ntimukabe pessimistic. Ubwo twatumbagije amajwi twahundagaje ku musaza ibiciro bizamanuka.

    • MAHORO

      12/08/2017 at 11:24 am

      @Ntashya we amajwi muzayateka ku bishyimbo?

  4. kalinda

    10/08/2017 at 10:56 pm

    ariko ibi bintu byo guhora batujoragiza ngo ibiciro byazamutse kubera ibinyobwa bidasembuye/ bisembuye mbona ari ukutubinisha muzunga! ni bajye badusobanurira impamvu nyayo!

  5. Hk

    11/08/2017 at 1:54 am

    Ahahahh Ntashya noneho urandangije burundu,cyakoze ifaranga ryurwanda ryabaye zahabu pe ntirimo kuboneka kdi niyo ribonetse rigenda nkumurabyo ariko ibintu ni sawa sawa ibanga tugendana abanyamahanga ryarabayobeye

  6. Yego

    11/08/2017 at 5:08 am

    Bushombe ko wagirango kuvuga nabi ni umuco we ra? Kuvuga nabi no gutukana ni ikigaragaza ko uri à court d’idées cg short of arguments. Mugenzi wawe arakubwir’ibintu bifatika ngo mwunguran’inama none wowe uramwuk’inabi. Ubundi Umuseke wakagombye kujya wumva ukanateranya abantu nkaba Junior balaganira n’ubwo ntacyo bahinduka mu Rugwiro cyangwa ku Kimihurura byibuze twe tuba twungukira muri comments zabo ureke ba Bushombe babyimby’imitwe gusa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock