Ibihangange muri Cricket bisaga 200 bizitabira ibirori byo gutaha stade ya Gahanga – UMUSEKE

Ibihangange muri Cricket bisaga 200 bizitabira ibirori byo gutaha stade ya Gahanga

Stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket yubatswe hakoreshejwe miliyoni 950 frw igiye gutahwa ku mugaragaro. Ibirori byo kuyitaha bizitabirwa n’abarenga 200 bafite amazina akomeye muri Cricket y’isi biganjemo abo mu Bwongereza.

Abasaga 200 bazwi muri Cricket ku isi bazaza mu Rwanda gutaha stade ya Gahanga

Abasaga 200 bazwi muri Cricket ku isi bazaza mu Rwanda gutaha stade ya Gahanga

Kuwa gatandatu tariki 28 Ukwakira 2017 ni umunsi udasanzwe mu mateka y’umukino wa Cricket muri Afurika kuko hazatahwa stade mpuzamahanga ya kabiri mu bwiza n’ubunini kuri uyu mugabane, inyuma ya Moses Mabhida Stadium iri mu mujyi wa Durban muri Afurika y’epfo.

Iyi stade nshya yuzuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gahanga yubatse mu buryo bugezweho. Ifite ubwatsi bwavanywe muri Africa y’epfo ifite ibice bitandukanye; Ikibuga cyakira imikino, igice cy’abafana, VIP Stand, igice cyo kwitorezamo, igice cyo guhindura imyenda (Dressing Room) n’akabari.

Imirimo yo kubaka iyi stade yatangiye mu Kamena 2016 izasozwa tariki 20 uku kwezi. Iminsi umunani nyuma yahoo izatahwa ku mugaragaro mu birori bikomeye bizitabirwa n’ibihangange mu mukino wa Cricket ku isi birenga 200 nkuko Umuseke wabitangarijwe na Dusingizimana Eric uyobora umushinga wayubatse (Rwanda Cricket Stadium Foundation).

Dusingizimana yabwiye Umuseke ati: “Ni ibyishimo byinshi kuri twe kuko twakabije inzozi tumaze imyaka turota. ‘Phase’ ebyiri z’ubwubatsi bw’iyi stade zigiye kurangira. Ubu turi muri gahunda yo gutegura ibirori byo kuyitaha ku mugaragaro. Twateguye irushanwa rizitabirwa n’amakipe atanu yo mu Bwongereza na’amakipe atandukanye yo muri aka karere. Ni ibirori bikomeye kuko tuzakira abashyitsi bakomeye mu mukino wacu barenga 200.”

Irushanwa ryateguwe ryo gutaha ku mugaragaro iyi stade ‘Cricket Builds Hope Tournament’ rizatangira tariki 22 risozwe tariki 29 Ukwakira 2017.

Rizitabirwa n’amakipe y’ibihugu y’u Rwanda, Uganda, Kenya n’amakipe atanu azava muri Bwongereza; Yorkshire Tea, Christopher Shale (Surrey) Coutts, Eton Ramblers, na Grannies.

Ikibuga cyaruzuye hasigaye kugitaha

Ikibuga cyaruzuye hasigaye kugitaha

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock