Ibihombo bya Rwandair, byigeze kugera kuri miliyoni 37 $, biragenda bigabanuka – UMUSEKE

Ibihombo bya Rwandair, byigeze kugera kuri miliyoni 37 $, biragenda bigabanuka

*Igihombo cyavuye kuri miliyoni 37 $ mu 2014 kigera kuri miliyoni 1 mu 2016
*Guverinoma ngo yizeye ko Rwandair itazongere guhomba.

Raporo z’imari za Kompanyi ya Rwandair ziragaragaza ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2016 ibihombo by’iyi Kompanyi ya Leta y’ubwikorezi bw’indege byagiye bigabanuka. Minisitiri Claver Gatete avuga ko bizanagera aho bihagarara.

Rwandair irasubukura urugendo Brussels - Kigali via London. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

Rwandair ubu ikorera n’ingendo i Burayi. Photo©EvodeMUGUNGA/UMUSEKE

Mu nyandiko y’ubusabe Rwandair yahaye urwego rushinzwe ubwikorezi muri US “Department of Transportation Washington” igaragaramo raporo z’imari zayo hagati y’umwaka wa 2013 kugera 2016.

Raporo ziragaragaza ko Rwandair iri kugabanye igihombo cyane muri iyi myaka ishize, nk’uko umusesenguzi muby’ubukungu Teddy Kaberuka yabidutangarije.

Raporo zigaragaza ko mu 2013 Rwandair yagize igihombo kingana n’amadolari ya America ($) agera kuri 24 702 115.

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2014, igihombo cyarushijeho kuzamuka kiba miliyoni 37 zirenga z’amadolari ya America  (USD37 368 195).

Ku buryo butangaje, mu 2015 Rwandair yagabanyije igihombo kigera ku madolari USD 2 820 959, naho mu 2016 igihombo kiba USD 1 009 472.

aporo ya 2014 na 2015.

Raporo ya 2014 na 2015.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ishyira amafaranga menshi muri Rwandair yitwa “Grant income”, mu 2013 yayihaye amadolari ya america 54 172 229, iyiha amadolari 28 491 091 mu 2014, yongera kuyiha amadolari 56 255 146 mu 2015, hanyuma mu 2016 iyiha amadolari 53 820 588.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yabwiye Umuseke ko u Rwanda rwinjye mu byo gutwara abantu n’ibintu mu ndege bazi neza ko haba harimo ipiganwa rikomeye ku isi yose, bitari ibyo mu karere ngo ni ugupigana n’abaturanyi gusa.

Ati “Ni ku isi yose kuko tujya ahantu hatandukanye, tujya muri Africa, dusigaye tujya i Burayi, no muri Asia tujya mu Buhinde, duteganya ko tuzajya no mu Bushinwa, ndetse no muri America tukajyayo.

Ubwo ni ukuvuga ngo indege yacu, iri mu ipiganwa n’izindi zose, ahangaha rero icyo dukora kinini cyane ni ukunoza imikorere yayo.”

Min. Gatete avuga kandi ko nka Guverinoma icyo bareba atari Rwandair gusa nk’indege, ahubwo ngo baba banareba ingaruka ifite ku bucuruzi, dore ko aho ijya akenshi ari naho ibicuruzwa by’u Rwanda babijyana.

Ati “Tuba tureba ingaruka ifite ku bukerarugendo, kuko nizo zizana abantu benshi cyane, tuba tureba ingaruka ifite ku bintu byinshi cyane bigiye bitandukanye.”

Yongeraho ati “Ibyo rero iyo ugiye kureba nta nubwo na cyakindi wita igihombo muby’ukuri ari igihombo, kuko ugiye kureba ‘net gain’ (inyungu) y’ibyo byose aho bigira ingaruka nziza urasanga twarungutse byinshi cyane, kubera indege yacu ya Rwandair.

Ariko noneho nayo izagera ahantu igire ibyo bita ‘break even’ (kuba ibyo washoye n’ibyo winjije bingana nta nyungu, nta n’igihombo), noneho itangire kugira inyungu, ariko inyungu uko yaba ingana kose, ingaruka nini cyane ziri ku bindi bikorwa bishamikiyeho, ku bukerarugendo, ku bijyanye n’ubucuruzi,…”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko kuva mu 2009 kugera mu 2016 ubucuruzi n’ubwikorezi bw’u Rwanda bwazamutse ku ijanisha ringana rya 12% buri mwaka.

Gusa ku rundi ruhande, mu Bukerarugendo kuva 2010 aho Guverinoma yatangiriye kubyutsa Rwandair, amafaranga ubukerarugendo bwinjiza yo yarazamutse cyane ava kuri miliyoni 175 z’amadolari ya america agera kuri miliyoni zirenga 404 mu mwaka ushize wa 2016.

Uko ubukerarugendo bwagiye bwiniriza u Rwanda kuva mu 2009.

Uko ubukerarugendo bwagiye bwiniriza u Rwanda kuva mu 2009.

Ku rundi ruhande imitungo (assets) ya Rwandair yavuye ku madolari ya America 144 449 055 mu bihumbi 2013, igera ku madolari 238 155 993 mu 2016.

Raporo y’imari y’Urugaga mpuzamahanga rwa Kompanyi z’indege “IATA” yo kugeza ku mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, igaragaza ko muri rusange ku isi inyungu y’urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege kuva mu 2011 yagiye izamuka, iva muri miliyari 8,3 z’amadolari ya America mu 2011 igera kuri miliyari 31,4% mu 2017.

Uko urwgo rw'ubikorezi mu ndege rwungutse mu myaka ishize ku isi no muri Africa muri rusange.

Uko urwgo rw’ubikorezi mu ndege rwungutse mu myaka ishize ku isi no muri Africa muri rusange.

Muri Africa by’umwihariko, urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu ndege rukorera mu gihombo mu myaka itandatu ishize.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

27 Comments

  1. Boniface

    10/11/2017 at 8:18 am

    Kubara ko igihombo cya Rwandair kigeze munsi ya miliyoni 2 z’amadolari, bisobanura ko ziriya miliyoni hafi 50 Leta imenamo buri mwaka, zivuye mu misoro yacu cyangwa mu nguzanyo tuzishyura, nazo zifatwa nka recettes za company. Rino cungamari ndumva ridasanzwe. Business ziragwira!!

    • Munyarwanda

      12/11/2017 at 1:52 pm

      Mu bucuruzi, amafaranga nirwo “rurimi” rukoreshwa. Bisobanuye ko buri kintu cyose ukibarura mu mafaranga. Hari ibyo udashobora kubara mu mafaranga, icyo gihe urabyihorera ntubigaragaza muri balance sheet, cyangwa iri Profit and Loss statement.

      Mu bucuruzi kandi, amafaranga arinjira cyangwa agasohoka. Nta bindi. Yaba ari amafaranga wakiriye avuye mu nkunga, yaba ari ayo wakiriye avuye ku bicuruzwa cyangwa serivisi wagurishije ku mukiliya, yose ajya muri category ya income.

      Ayo wasohoye mu buryo ubwo aribwo bwose aba ari ikinyuranyo cya income; yitwa expense.

      Iyi raporo iragaragaza ko Rwandair ihagaze neza. Twizere ko mu myaka 5 iri imbere izaba itangiye gukorera hejuru y’umurongo w’igihombo.

      Umuseke urakoze kubw’inkuru nk’iyi kabsa.

  2. uk

    10/11/2017 at 8:27 am

    Murakoze , sinzi uko babara iyi nyungu ariko byaba ari byo kwishimirwa nubwo bitangaje ibi nigitangza ugendeye kubihombo biva mu yandi masosiyete afite uburambe ndetse akora ningendo nyinshi kandi biratangaje cyane kuva kuri 37$ M ukagera 1$ M kandi hagati aho harajemo izindi ndege nkeka ko byongere depenses ari muri recruitment z’abakozi nizindi services, Umuseke nimubishobora muzatubarize icyakozwe cyaba amavugurura mu mikorere na service kuko ibi biba bikwiye kuba documented nka best practices, it is very strange , mwatubariza nuko babara kiriya gihombo niba bakibara bashyizemo ziriya additional grant bahabwa na Guverinoma.

    Congs kuri Rwandair

  3. uk

    10/11/2017 at 8:31 am

    @umuseke amakuru nkaya mujye mudushyiriraho na link yaho yavuye kugirango umuntu ushaka gusesengura byisumbuye ayabone kuko nkaka ari ubwa mbere tubonye amakuru kuri Rwandair kubijyanye numutungo wayo.

    Umunyamakuru wakoze akazi keza

    THX

  4. YARAMBA

    10/11/2017 at 8:57 am

    Ibintu byerekeye ubucuruzi bwerekeye ingendo mu indege ni ukubyitondera.Kuko muli Afrika,Company imaze ihige ikora neza,ni Ethiopian Airlines.Iremewe,irizewe kandi irazwi cyane ku isi hose.Izindi nyinshi zarahombye,kandi zali zikomeye.Twavuga nka Air Afrique yahuzaga ibihugu byinshi bya West Africa,Kenya Airways,Uganda Airways,Air Rwanda,etc…n’izindi nyinshi.Zitangira,zakoraga neza,ariko nyuma zirahomba.Rwanda Air,nta wamenya niba itazahomba nayo.Impamvu zatuma ihomba ni nyinshi.Maze kugendera muli Rwanda Air inshuro nyinshi kandi muli Routes zitandukanye.Usanga idafite abagenzi bahagije.Ndetse hari ubwo usanga ari bake cyane.Mu gihe za Brussels Airlines na Ethiopian Airlines,akenshi abagenzi baba buzuye indege.Indi mpamvu yatuma Rwanda Air ihomba,ni igihe ziriya ndege zizaba zitangiye gusaza.Bizasaba Services and Repair bitwara amafaranga menshi cyane.Ikindi kandi,Rwanda Air igomba kwishyura amadeni yafatiye ziriya ndege nshya (Credit Refund).Gusa kugeza ubu,dushima ko Government yacu ishyira igitsure muli Management ya Rwanda Air.Ntawahamya niba bizakomeza.
    Mu cyongereza,umuntu yavuga ko “the future of Rwanda Air” will depend on many factors.Nkuko n’izindi nyinshi zahombye,nayo ishobora kuzahomba.

  5. gasore

    10/11/2017 at 9:37 am

    Iyi report ndayikemanga pe! Umwaka ushize, abayobozi ba Rwandair, bavugaga ko nta kibazo cyo guhomba ifite nk’uko andi ma companies y’i burayi yarimo ajya mu rwobo, none uyu munsi ngo kuva 2013 bari muri -$37M, none ngo mu myaka 4, igihombo kirashize! Aliko muziko u Rwanda rufite abantu bize koko financial analysis! How can you explain such miracle, unakurikije ko muri iyo myaka aribwo hagizwe indege nyinshi nshya on credit basis!

    Ikindi njye numva kuvuga ngo inyungu rusange yariyongereye mu zundi sectors z’ubucurizi, kubera WB, simbyemera na gato, dukeneye kumenya ngo iyi ndege yacu twashoyemo imisoro irunguka cg irahomba, i know operational cost z’indege, ni nyinshi ugereranyije na income zazo.

    Gusa niba iriya mibare batubwira ari ukuri, mu myaka 5 tuzaba twinjiza ama millions atabarika y’inyungu, kuko niba baraguze indege, bakiyubaka, kandi bakava mu gihombo, bakaba bageze nearby the break even point, turi luckiest country muri airline industry.

  6. Kagabo

    10/11/2017 at 11:02 am

    Impaka ku makompanyi y’indege ziracyari ndende. Muri iki kinyamakuru nigeze nandika ko company ya africa yunguka kugeza ubu ari Ethiopian Airlines, ifite indege, ifite abaderevu, ifite abakanishi ,ifite uburambe, ijya hose kw’isi. Kuri uyu mugabane za Kenya Airways, South African Airways n’izindi nyinshi ziri mu bihombo.No mu burayi na Amerika naho burya si shyashya.Biraruhije kurwanira isoko na za Emirates , za Qatar Airways mu gihe bashobora gukora commande z’indege 100 ku mwaka wowe wakwihangana ukagura ebyiri.Ni byiza ko baduhaye iriya mibare twizere ko nta tekinika ririmo. Batere indi ntambwe batubwire Rwandair ni iya nde? Ko numva ngo leta ishoramo imari cyangwa ikishingira amadeni!

    • YARAMBA

      10/11/2017 at 11:41 am

      Shareholders ni LETA almost 100%. Ni gute wavuga ko wungutse,mu gihe icyo wita INCOME ari grant ya LETA??

  7. Kanazi

    10/11/2017 at 12:24 pm

    Rwandair kuva yabaho ntirigera yunguka na rimwe, ni byabindi by Abanyarwanda dukunda kugaragara neza kabone naho twaba twaburaye.

  8. Kankindi

    10/11/2017 at 12:30 pm

    Uyu mugabo Gatete buri gihe kuki akunda gukoresha in layman’s language. Ngo tuba tunareba ingaruka Rwandair igira kuri bla bla…nta muntu ukora business gutyo, izo ngaruka zigomba kuba quantifiable bikamenyekana niba ari ingaruka negative cg positive, absolute terms ntabwo zikora mu bucuruzi. Iyi exploit ko bigaragara ko yakozwe na Mirenge, ni gute wakora miracle nk’iyi yo kuva kuri -37M kugera kuri -2M hanyuma ukirukanwa ? Keretse niba hari indege imwe yayobereje mu gifu.

    Rwandair ndayifuriza kunguka ikaba sustainable ariko rero nibavugurure service zayo cyane cyane izijyanye n’amafunguro mu ndege, professionalism y’abakozi bayo (cyane cyane iterwa na recruitment yo mu mwijima), hanyuma na time management.

  9. Andrew

    10/11/2017 at 12:52 pm

    Igihombo nyakuri barerekana ko kirenga miliyoni 53 z’amadolari buri 2015,kikagabanywa n’inkunga ya Leta irenga miliyoni 50. Nta kidasanzwe mbona jyewe.

  10. gapitali

    10/11/2017 at 1:04 pm

    bazabibaze igihangange John Mirenge

  11. Kanazi

    10/11/2017 at 1:37 pm

    Ahubwo naho Rwandair yari amabuye iyo leta idashyiramo akayabo ubu iba imaze kwibagirana.bazahere ku bakozi bayo ese uzafata umuntu utarize travel operations umushyire kuri sales ngo atange ama tickets nta codes azi ,ntazi ticket rules ,ntiwamubaza ibijyanye na partners with airlines uretse ko Rwandair ubanza ikorana n imwe gusa ya SOUTH AFRICAN AIRWAYS.hari n uwo wabaza IATA ntamenye icyo aricyo kandi akora muri Rwandair.ni nko kubona umuntu akora muri FERWAFA atazi FIFA icyo ari cyo.hari abakozi benshi muri Rwandair batazi iyo biva n iyi bijya kabisa.

    • Musinguzi

      11/11/2017 at 12:37 pm

      Ariko ba bana b’abahungu n’abakobwa bakora mu mutekano iyo bashatse kukwigirizaho nkana agahinda konyine niko kakwica.

      Hambere ngire ntya njye kukibuga cy’indege, mpasange umukobwa witatse amabara, inzara zigera iriya, imisatsi ikubura hasi n’agasuzuguro kajojoba, yari yambaye imyenda ya Rwandair. Ati ‘ibyangombwa’, ndamuha arasoma; ati ‘ticket’ nyimwereka kuri telefoni; arangije ngo nimbe nigiyeyo mbise abandi. Abandi bashize, ati nta ‘ticket ufite iri IMPRIMANTED’, nti ‘None?; Ngo “ntabwo ugenda.’ Yongeraho ko n’ibyangombwa byanjye atabisoma ngo abyumve. Icyakora cyo visa yari iri mu Kidage n’amabaruwa antumira amenshi; icyakora e-mail imenyesha ko Visa nayibonye,impa na numero za visa yari iri mu cyongereza, mbimweretse ati oya, ati nabwirwa n’iki ko atari ibyo wakuye ahantu; mwereka ko iyo mibare ihuyen’ibyanditse muri passport; aranga aranangira. Ahamagara musaza we wari hafi aho we ibye biba akavuyo. Byarangiye mbabwiye nti ni mufate amafoto yose, ikibazo muzagira muzampamagare nzitaba. Ngira Imanambona ndatambutse. Ariko ibyo bakoze biratangaje. Ntibumva, ntibazi, ntacyo bakora mbese, buzuza liste ngo bazahembwe.

      Inkotanyi tuzi zarubohoye ko zari zityaye, Code of conduct yazo bayishyize mu mashuri, mukajijura abantu nk’uko mujijutse? Mugahera kubakora ahantu bakirira abantu bagaragaza isura y’igihugu?

      • Filippo

        11/11/2017 at 6:08 pm

        Hahaha! Byambayeho ibyo nange pe. Nge igipapuro kintumira nari nagishyize murukapu runini ariko mfite Visa, Assurance, Tickets mu ntoki ariko niba barifuzaga iki kindi? Nahakuwe na Boss wa Rwandair ahari kuko nabonaga yambaye nka boss kandi avuga rikijyana. Ibyo bambazaga numvaga ntanabizi pe. Ariko se ufite visa, ukagira ticket bakanakubaza ibyangombwa wajyanye ugiye Kwaka Visa? Nge narabagaye pe. Ni ubwo ntamenyereye iby’indege ariko bntibanambwiraga neza, nibura ngo njye no kubishaka.

        • Munyarwanda

          12/11/2017 at 2:14 pm

          Nange ibi byambayeho inshuro nyinshi. Ariko nsigaye mbabwira nabi nange. Agasuzuguro bajye bakajyana hirya.

  12. Masobona

    10/11/2017 at 6:01 pm

    Iyi compte d’exploitation ko ntabonamo amortissement y’indege ra? Kimwe n’ibindi bikoresho? Ese biriya bihombo ntibisobanura ko hari na ba fournisseurs mutishyuye? Ako gatereranzamba k’imyenda muzakavamo gute? Ko kerosene ibiciro byayo byongeye kuzamuka, agahenge mwibeshya ntigashobora kuba karangiye igihombo kigiye kongera gutumbagira?

    • Mugenzi

      11/11/2017 at 12:22 am

      Gatete rwose ko twiganye uzi ubwenge uvuga ibintu bisobanutse none byagenze gute???Urumva ibyo usobanura bifite sense?imibare yonyine utanga wongereye ayo Leta yagiye yongeramo biragaragara ko yahombye kera. Ahubwo ntimunavuga niba nta madeni ifite cg niba ziriya ndege ikoresha zarishyuwe zose.

  13. Masumbuko

    10/11/2017 at 11:43 pm

    Iyi mibare iracuramye nuko imisoro yacu ikomeza kumenekamo naho ubundi baba barayiteje cyamunara. Buri mwaka Leta yongeramo akubye inshuro 2 igihombo,mu kongera kubeshya ngo mwarungutse? Wagira ngo nta munyarwanda ugera mu ishuri.

  14. Ntare

    11/11/2017 at 3:06 am

    Rwandair ibeshejweho na grant income gusa ibindi n’ibihombo.Nta gitangaje kirimo.

  15. Mutwaro

    11/11/2017 at 10:04 am

    Akenshi mu burayi iyo ishyaka ritsinzwe amatora bagahindura abagize leta ikintu cyambere bakora ni Audit bakorera abo basimbuye.Igihe bizagerera iwacu abantu bazahita bagwa muri coma.

    • Dr. Emmanuel

      13/11/2017 at 1:49 am

      Aho ni ryari ubwo? Nari nizeye ko biba muri 2017 none ntacyahindutse. Reka ntegereze muri 2060! Hahaha!!

  16. Ngofero

    11/11/2017 at 3:24 pm

    N’ubu jye ndacyifashe ku munwa. Gufata miliyari z’amanyarwanda zirenga 42 ukazishora buri mwaka muri company ikorera mu gihombo! Zitazigera zishyurwa! Amafranga ahagije ngo turangize ibibazoby’inzitane kaminuza y’u Rwanda ihoramo! Cyangwa twongere imishahara y’abarimu n’abaganga bose! Bazatubwire business plan bakoreye Rwandair turebe igihe bumva batekereza ko izaba itangiye kunguka.

  17. Alpha

    13/11/2017 at 3:24 am

    Rwanda air inyibukije onatracom Leta yahoraga ishyiramo amamiliyari agatikira irinda irunduka namadeni atagira ingano none ubu yahindutse Ritco Leta irongera imenamo ngo yabonye abayifasha gucunga neza.nkaba nibaza ibyo bigo bituzwe nimfashanyo za leta byari ngombwa? Ese abo bafatanya bikorwa birirwa bavoma mukigega imisoro yacu nibande? Umuseke muzabadutangarize.

  18. naratangaye

    13/11/2017 at 11:54 am

    mperutse kujya muri America njyeze kuri airport nerekana Ibyangombwa byose tick,visa,invitation njyeze hamwe bakatira ticket umusore mbimweretse arambwira ngugiyehe nti ngiye new Hampshire muri America muha invitation arasoma atise new Hampshire nimuyihe leta ndamusubiza ntinayo ni leta muzigize USA ati ntayonzi rwose ata urumvako utagenda tutabona Neza ahugiye naratangaye ndamubwiranti muriyo computer yawe ufitemo internet ati yego ntibiroroshye andikamo States zigize USA arangije arabikora arambwira ngo yee ndayibonye koko
    nagiye nseka kugera Amsterdam
    uwavuga ibyahariya bwakwira bugacya

  19. eric

    18/11/2017 at 8:49 pm

    Yewe Ndunva uzi ibya amfr uzambarize Icyama strategie bakoresha ngo andi macompany yabo ntahombe!?!! Inyange, NPD/Cotraco,…Rwanda Mountains Tee Comp…Intersec na University of Kigali.

  20. eric

    18/11/2017 at 8:58 pm

    Unvugiye ibintu njye nta nicyumweru gishije mbahamagaye mgo ntibajya ntibajya France bajya Brüssel, kd njye nashakaga ihendutse igera Brüssel nkatega iyanjye kuruhande injyana ahandi! nunnva ntibabisobanukiwe ndumirwa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock