Ibikorwa by’ubuhinzi byagaruwe ku musozi wa Rubavu ngo byongereye ibiza – UMUSEKE

Ibikorwa by’ubuhinzi byagaruwe ku musozi wa Rubavu ngo byongereye ibiza

Rubavu – Nyuma y’uko ubuyobozi buhaye abaturage uburenganzira bwo gukoresha ubu butaka bwo ku musozi wa Rubavu, ubu abatuye hafi yawo by’umwihariko abatuye mu kagari ka Rubavu cyane cyane mu mudugudu wa Ruriba bahangayikishijwe n’amazi asigaye amanuka ku musozi akangiza inzu zabo.

Ibikorwa by'ubuhinzi byongeye kugaruka ku musozi wa Rubavu.

Ibikorwa by’ubuhinzi byongeye kugaruka ku musozi wa Rubavu.

Mu 2010, nibwo Akarere ka Rubavu kafashe umwanzuro wo gukura imiryango 1 222 yari ituye ku musozi wa Rubavu kubera impungenge z’ibiza.

Akarere kamaze kubimura, kabwiye abaturage ko uyu musozi ugiye guhindurwa ahantu nyaburanga ho kuruhukira, kandi koko igice kimwe cy’uyu musozi cyaje gutunganwa igice kimwe gishyirwaho ahantu ushobora gutembere, aho kuruhukira n’aho wakorera Siporo ariko uyu mushinga ntiwigeze urangira.

Umunyamakuru wacu uri i Rubavu avuga ko kubera imicungire mibi y’uyu mushinga n’igenamigambi ribi n’ibyari byaratunganyijwe ubu ngo byangiritse.

Bisabwe na Perezida wa Repubulika Akarere ka Rubavu kaje gusubiza uburenganzira abaturage bafite ubutaka kuri uyu musozi bwo kongera kububyaza umusaruro, abenshi ubu barawuhinze.

Ibi bikorwa ariko ngo biri kubangamira abatuye mu nsi y’uyu musozi kuko amazi amanuka ku musozi akangiza inzu z’abaturage ngo yiyongereye.

Aba baturage babwiye Umuseke ko ibikorwa by’ubuhinzi byagaruwe ku musozi wa Rubavu bifite uruhare mu kongera amazi awuvaho, nyamara ngo mu gihe abaturage bari bawutuyeho bahakurwaga ndetse ntiwongere no guhingwa ikibazo cy’amazi amanuka kuri uyu musozi cyari cyarakemutse.

Inzu y'umuturage yasenywe n'amazi ava ku musozi wa Rubavu.

Inzu y’umuturage yasenywe n’amazi ava ku musozi wa Rubavu.

Sebageni Etienne, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi w’agateganyo yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’abahinga ku musozi wa Rubavu bakizi kandi bashyizeho abarinzi kugira ngo babuze abaturage gukomeza kuhahinga.

Ati “Abo twafashe twabashyikirije Polisi gusa bavugako ari abakozi bahawe akazi ko guhinga gusa.”

Tumubajije igitenywa ngo batabare abaturage bari gusenyerwa n’amazi ava ku musozi, Sebageni yavuze ko nanone badashobora kurandura imyaka y’abaturage.

Yagize ati “Kurandura imyaka sibyo kandi amazi ava ahahinzwe siyo asenyera inzu, aho imisozi ihuriye hanyura amazi menshi n’iyo haba hadahinze. Gusa hateganyijwe kubakwa ruhurura izafasha kuyobora ariya mazi yose ava mu musozi yose.”

Sebageni yatubwiye ko bakomeje gushakisha ba nyiri ubutaka buri kuri uyu musozi kugira ngo babwirwe amabwiriza n’ibigomba gukorerwa kuri uwo musozi.

Ubu uyu musozi wa Rubavu iyo uhagaze ahawitegeye ubonako warahindutse imirima y’ibishyimbo n’ibigori, mu gihe ubundi hateganyirijwe guhingwa ishyamba n’ibiti by’imbuto.

Ubwo Perezida wa Repuburika yasuraga Akarere ka Rubavu mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2017, abaturage bari batuye ku musozi wa Rubavu bakaza kwimurwa ku berako isuri yari imaze gutwara ubuzima bw’abatari bake basabye Perezida kongera guhabwa uburenganzira ku ubutaka bwabo buri kuri uyu musozi bakabubyaza umusaruro ndetse arabibemerera.

Umusozi wa Rubavu ukora ku imirenge itatu iri ahateganijwe kuba umujyi wa Gisenyi, ni ukuvuga Umurenge wa Gisenyi, uwa Rubavu ndetse n’uwa Rugerero, ariko ahahinzwe ari naho ibiza byugarije abaturage ni mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Rubavu no mu Murenge wa Rugerero, mu Kagari ka Gisa.

KABERUKA K. Alain
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. URASOBANUTSE

    01/11/2017 at 1:51 pm

    ARIKO KUHAHINGA SICYO KIBAZO BASHATSE ICYO BAHAHINGA KIDATEJE IKIBAZO UKAREBA KO BOZONGERA GUHANGAYIKA,

  2. x

    01/11/2017 at 4:07 pm

    Sinzi niba kubyemeza nta research ibayeho aribyo…?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock