Ibikururanda biri kororwa mu ngo ku rugero rumwe n’imbwa n’injangwe – UMUSEKE

Ibikururanda biri kororwa mu ngo ku rugero rumwe n’imbwa n’injangwe

Mu bihugu byo mu burayi aho bafite imico yo korora inyamaswa zibana n’abantu ariko zitaribwa muri iki gihe ibikururanda nk’inyaruvu n’utunyamasyo nibyo biri kororwa kurusha injangwe n’imbwa. Inyaruvu n’utunyamasyo biri gukundwa cyane mu Bwongereza n’ahandi i Burayi.

Inyaruvu ziri mu nyamaswa zororwa cyane mu bihugu by’i Burayi nk’u Bwongereza

Ikibazo gihanganyikishije abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa ni uko ibikururanda byororwa bipfa biramara umwaka kuko biba bibayeho bibabara kandi bishonje.

Abahanga barimo DR Clifford basaba abatuye mu bihugu byateye imbere kurekera aho kugura biriya bikururanda kuko ntacyo bimarira ba nyirabyo kandi bigatuma ziriya nyamaswa zipfa kandi zifitiye Isi akamaro mu rugero runaka.

Mu Bwongereza ubu hari inzoka, imiserebanya n’utunyamasyo birenga miliyoni. Daily Mail ivuga ko imiserebanya ikunze i Burayi kurusha amafarashi.

Clifford yavuze ko mubukururanda byose bigurwa ngo byororwe mu Bwongereza 75% bipfa mu mezi 12 bikigerayo.

Mu kinyamakuru kitwa Veterinary Record Dr Clifford yaranditse ati: “Turasaba abantu gushyira mu gaciro bakareka gushyira inyamaswa z’inzirakarengane mu kaga kubera ko bashaka kugaragara nk’abasirimu.”

Avuga ko ibikururanda bitandukanye n’imbwa kuko zo zibasha kubana n’abantu igihe kirekire bitewe n’uko muri turemangingo twazo harimo uburyo zibasha kurambana na muntu kandi bakaba inshuti bityo ntizigire ubwoba.

Ikindi gituma ibikururanda bitamara igihe kirekire bibana n’abantu ni uko bikenera kurya buri kanya kandi bikarya ubwoko butandukanye bw’inigwahabiri.

Kubana n’abantu rero babigenera ibyo birya n’igihe bibirira bituma bigira imirire mibi bityo ntibirambe.

Akanyamasyo kaba mu ishyamba gashobora kubaho imyaka irenga 100 ariko iyo ukoroye gapfa imburagihe

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock