IBURANISHA MU MIZI: Abaregwa kwica umugabo i Gikondo ngo ntibazi uko barashe – UMUSEKE

IBURANISHA MU MIZI: Abaregwa kwica umugabo i Gikondo ngo ntibazi uko barashe

*Barashe Yvan bamuri hejuru amasasu atobora na kaburimbo
*Bamurashe atari kwitabara, mu gituza, mu nda no mu mutwe
*Indishyi zasabwe ziragera muri miliyoni 80
*Indishyi bazisabye Leta nk’umukoresha w’aba basirikare
*Uhagarariye Leta yavuze ko ibyaha aba bakoze batabitumwe n’umukoresha
*Ngo nibibahama si Leta yatanga indishyi ni abakoze ibyaha

Muri iki gitondo, aho icyaha cyabereye i Gikondo iburanisha mu mizi ryatangiye mu rubanza Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza baregwa kwica, barashe, Yvan Ntivuguruzwa mu kwezi kwa gatanu. Bavuze ko hari amasasu batazi uko barashe. Abaregera indishyi zirenga miliyoni 80 bazisabye Leta ikoresha aba basirikare, uwunganira Leta avuga ko atari yo yabatumye gukora ibyaha.

Ba Pte Claude Ishimwe na Jean Pierre Nshimyumukiza imbere y'Urukiko rwa gisirikare ruri kuburanishiriza ahakorewe icyaha i Gikondo

Ba Pte Claude Ishimwe na Jean Pierre Nshimiyumukiza imbere y’Urukiko rwa gisirikare ruri kuburanishiriza ahakorewe icyaha i Gikondo. Icyaha ngo bagikoze banyoye inzoga zitwa Uganda Walagi na Nguvu. Photo/Callixte NDUWAYO

Aba basirikare baregwa ibyaha bitanu;  Ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande, kurasa nta tegeko no konona ikintu cy’undi ku bw’inabi.

Pte Claude Ishimwe we mu kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo yemeye ibyaha byose baregwa naho mugenzi we Nshimiyumukiza yemeye ubufatanyacyaha gusa.

Uyu munsi kandi biteganyijwe ko humvwa uruhande rw’abasaba indishyi muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha uyu munsi bwavuze ko basanze hari amasasu yarashwe mu muhanda akanatobora kaburimbo y’imbere y’akabari babanje kurwaniramo.

Mu kabari kandi ngo bahasanze amasasu arindwi yarasiwemo naho.

Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza na mugenzi we bavuze ko amasasu yagiye munzu batazi uko yagiyemo ngo ashobora kuba yaragiyemo barimo kugundagurana {na Yvan wishwe}.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nshimyumukiza yarashe Yvan amuhagaze hejuru kuko ngo ayo masasu niyo yinjiye muri kaburimbo.

Naho ayinjiye mu nzi ngo Nshimyumukiza yari akurikiranye umugore wa Yvan.

Me Habyarimana Jean Baptiste uhagarariye umuryango wa Yvan Ntivuguruzwa, nyina n’abavandimwe be barindwi ahakana ibyo abaregwa bavuze ko Yvan yahoze mu ngabo (ari demob).

Yemeza ko yari umusiviri utarigeze anakora ku mbunda.

Me Habyarimana avuga ko abarashe batitabaraga kuko ngo barekuye amasasu 15 mu mbunda , kandi ngo barasaga mu kico gusa; mu gatuza, mu mbavu no mu mutwe.

Ikindi kandi ngo umwe mu baregwa yakurikiranye umugore wa nyakwigendera mu kabari ashaka kumugirira nabi.

Nyina wa Yvan Ntivuguruzwa yasabye indishyi mbonezamusaruro kuko ngo yari umupfakazi utishoboye wari atunzwe n’umuhungu we. Bararegera indishyi kandi na Leta y’u Rwanda kuko ngo ibyaha bakoze babikoze bari mu kazi ka Leta.

Indishyi ngo zabarwa hagenedwe  ku mafaranga 3000 umuntu akorera ku munsi gukuba         gukuba iminsi 30 umuntu akora mu kwezi bagakuba imyaka nyakwigendera yari asigaje ngo ajye mu zabukuru.

Yose ngo ni imyaka imyaka 35 bigahwana n’amafaranga 41 040 000Frw, uyu mubyeyi kandi asaba impozamarira za miliyoni eshanu.

Naho abavandimwe be uko ari barindwi buri wese asaba indishyi mpozamarira ya miliyoni eshanu (5 000 000Frw)

Bose hamwe baranasaba indishyi yibyakoreshejwe mu gushyingura ingana na miliyoni 2 050 000Frw.

Bagasaba amafaranga y ikurikirana rubanza ibihumbi Magana atatu n’amafaranga y’umwunganizi mu rukiko ibihumbi ijana.

Umubyeyi wa Yvan n'umugore yasize atwite n'abavandimwe ba barasaba indishyi zinyuranye

Umubyeyi wa Yvan n’umugore yasize atwite n’abavandimwe ba barasaba indishyi zinyuranye. Aha ni mu iburanisha mu kwezi kwa karindwi

Claudine Umuhoza wabanaga na Yvan avuga ko yakorewe ihohoterwa n’aba basirikare kandi ryamuteye ihungabana rikomeye nk’iryo undi wese yagira bamurasheho ari umusiviri.

Umuhoza mu iburanisha riheruka yari yavuze ko nubwo umugabo we atagaruka ngo kuba abamwiciye baburanishirizwa mu ruhame ari ikintu kiza. Kandi ngo yizeye ko hazabaho ubutabera abakoze ibyaba bakahanirwa.

Uyu munsi yavuze ko abamwiciye banamutesheje agaciro ku buryo na societe itaramwakira. Yabuze akazi kuko ihungabana yagize rituma n’ubu ataragasubiramo.

Iri hungabana yarisabiye indishyiza miliyoni eshatu, asaba indishyi mbonezamubano zo kubura akazi za miliyoni 2,4 n’igihembo cy’umwunganizi mu rukiko we cya 700 000Frw.

Nyiri akabari Valentine Batamuriza we yaregeye indishyi z’ibyangijwe; ibirahure, amadirishya, urugi, inkuta z’inzu, frigo yamenwe n’ibinyobwa byamenetse n’ibindi bikoresho

Batamuriza yavuze ko akabari ke kuva burya {mukwa gatanu} katagicuruza nk’uko byahoze asaba indishyi z’ubwoko bune (4);  ibyangiritse (miliyoni ebyiri), iz’akababaro (miliyoni ebyiri), iz’ibyabereye iwe n’iz’igihombo byateje business ye kuko yamaze amezi abiri adakora (miliyoni eshanu).

 

Abaregwa bavuze ko abaregera indishyi batazikwiye  

Pte Jean Pierre Nshimyumukiza avuga ko abaregera indishyi badakwiye kuzibona kuko ngo nawe yahohotewe ari mu kazi kandi uwo barashe ntibamusanze iwe mu rugo ahubwo uwarashwe ngo niwe nyirabayazana wo kuraswa kwe.

Pte Claude Ishimwe nubwo we yemeye ibyaha mukuburana ifungwa n’ifungura yabaye nk’uhindura imvuga, avuga ko atakabaye aregwa indishyi kuko ngo nta muntu yigeze yica. Ngo icyaha ni gatozi.

Uwunganira abaregwa nawe avuga ko niba nta cyaha ngo nta n’indishyi

Uhagarariye leta y’ u Rwanda mu iburanisha yavuze Leta yababajwe n’urupfu rwa Yvan Ntivuguruzwa inagaya abasirikare bakoze amakosa.

Avuga ko nubwo ingingo ya 260 ivuga ko umukoresha aryozwa indishyi z’ibyo umukozi wayo yakoze ari mukazi, ngo inavuga ko umukoresha abiryozwa iyo ari we wabimutumye.  Kandi ngo siyo yabohereje gukora biriya byaha byose baregwa.

Abaturage babonye icyaha gikorwa ngo ntibashoboraga kugitandukanya n'akazi abagikoze bari barimo

Abaturage babonye icyaha gikorwa ngo ntibashoboraga kugitandukanya n’akazi abagikoze bari barimo

Ikindi kandi avuga ko amakosa yakozwe atari mu nyungu z’umukoresha w’abaregwa,MINADEF. Kuko ngo n’ibyo bakoze barenze ku mategeko y’imikorere y’ingabo z’igihugu.

Uyu uhagarariye Leta yavuze ko gukoresha imbunda mu buryo butemewe, gukoresha imbunda basinze, no kuba bari bari aho batagombaga kuba kuko bari bahawe amabwiriza y’uko saa yine n’igice basanga abandi byerekana ko iki cyaha ari gatozi kubagikoze kuko barenze ku mategeko y’umukoresha.

Uyu munyamategeko avuga ko abaregwa bakoze ibyo baregwa banyoye basinze inzoga zitwa Uganda Walagi na Nguvu.

Bityo asanga igihe cyose Urukiko ruzabona ko aba bantu bakoze ibyaha indishyi zabazwa abakoze ibyo byaha, zitabazwa umukoresha wabo cyangwa Leta.

Uwunganira abaregera indishyi we yahise avuga ko abakoze ibyaha babikoze bitwaje icyo bari cyo n’akazi bari bariho.

Anavuga ko abaturage babonye ibyo bakoze batashoboraga kubitandukanya n’akazi bari barimo [gucunga umutekano}.

Uyu munyamategeko avuga ko Leta ngo ifite uruhare ruvugwa n’ingingo ya 260 igika cya gatatu bityo igomba gufasha abaregwa kuriha indishyi kuko ngo bari mu kazi 100%.

Nyuma mu iburanisha Pte Nshimiyumukiza yavuze ko ari kubabazwa n’uburyo Leta iri kwivana muri iki kibazo kandi ngo yari ari mu kazi kayo.

Mu iburanisha rya none, umugore wa nyakwigendera yagaragaye n'uruhinja yabyaye. Umugabo we akaba yaramusize atwite

Mu iburanisha rya none, umugore wa nyakwigendera yagaragaye n’uruhinja yabyaye. Umugabo we akaba yaramusize atwite. Photo/C.NDUWAYO

Ubushinjacyaha ku ruhande rwabwo bwasabiye aba basirikare bombi gufungwa burundu no gutanga ihazabu (ntabwo ari indishyi) ya miliyoni imwe.

Iby’abaregeye indishyi bikazasuzumwa n’Urukiko.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tatiki 06 Ukwakira 2017. 

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

14 Comments

  1. Bright

    08/09/2017 at 10:12 am

    These soldier acted animal like!

    • Kwizera

      09/09/2017 at 7:51 am

      HOW

  2. Bright

    08/09/2017 at 10:13 am

    hhhh

  3. Jean Karinganire

    08/09/2017 at 12:03 pm

    Aliko se, nabo babarashe! Ziriya mbwa!

    • Kwizera

      09/09/2017 at 7:54 am

      Uko uvuga bigaragaza uko utekereza nubusanzwe,
      UKO NIKO WAKEMURA IKIBAZO UBAYE UBIFITIYE UBUSHOBOZI

  4. ayanone

    08/09/2017 at 12:21 pm

    kwitwaza imbunda tubagurira bakagira ngo basumbye abantu…………iskyi we ariko aba ni RDF kanuni cyangwa ni abavanwa warikale ntibigishwe neza?
    umunyarwanda si uwo kwigiraho kumasha

    • Kwizera

      09/09/2017 at 8:01 am

      Imbunda mubagurira
      wowe nande muzigura
      Abakora amakosa bose ntago aruko baba batigishijwe neza Ayanone weee

  5. Agahinda

    08/09/2017 at 2:34 pm

    Ngo “…gukoresha imbunda mu buryo butemewe, gukoresha imbunda basinze, no kuba bari bari aho batagombaga kuba kuko bari bahawe amabwiriza y’uko saa yine n’igice basanga abandi byerekana ko iki cyaha ari gatozi kubagikoze kuko barenze ku mategeko y’umukoresha…”

    Huumm ! None iyo uhaye amabwiriza abasilikare ko saa yine n’igice z’ijoro baba bari ahantu runaka, hanyuma bikagera saa cyenda za mu gitondo abo basilikare badahari, wowe nka RDF ubikoraho iki ? Ko bari bafite ibyombo byo kuvugiraho kuki ubakuriye atabahamagaye ngo abasabe kwihutira kugera aho babwiwe kuba bari ? Ese ko bahereye saa kumi za kumanywa baka abantu Frw, banakubita inshyi abahisi n’abagenzi, ubwo ni ukuvuga ko ubakuriye atigeze amenya ibirimo gukorerwa aha i Gikondo ? Abashinzwe gutanga amakuru baba muri buri mudugudu bakoze iki ? Ubundi ko RDF idepolyinga abasilikare muri palatuni y’abantu 12~30, byagenze gute ngo abo bo babohereze ari 3 gusa ? Harimo ibibazo byinshi bidasobanutse.

    Turabizi ko ubwo mugiye kubafunga imyaka 10 (niba nayo bazayifungwa i Mageragere cg Kampala ntawe ubizi). Ariko baraduhemukiye sana. Leta niyo ikwiye kubazwa urupfu rwa Yvan kuko bari mu kazi kayo, bicishije ikigokeresho bahawe n’umukoresha, ndetse n’igitinyiro bitwaje bambura, bakubita banica ni gituruka kuri Leta. Leta yagombye kuba ariyo yirengera zirinya mpozamarira kandi ibyo bya million 80 ni amafuti, bakwiye guhabwa milliards zitari munsi ya 5. Ese umunsi uyu mwana wahinduwe impfubyi yakuze akarega Leta ko yamugize imfubyi, ubwo umucamanza azavuga ko nta shingiro urwo rubanza rufite ?

    Ikindi kandi dutegerezanye amatsiko kumva ruriya rubanza murimo gutinzatinza rwa bariya bademob bitwa inkeragutabara cg se ngo ni abanyerondo batwikishije lisansi abana ari bazima muri ruhurura mu mujyi, narwo murwihutishe vuba turebe

    • Kwizera

      09/09/2017 at 8:25 am

      Uzajye aho bakoreraga bazagusobanurira icyo bakoze nyuma yo kutababonanera kumasaha bahawe
      Naho ibyo ngo niba aribyombo ntabyo bikoresha umuriro kandi anytime washira bakava online
      hhhhh baka abanu ama frw,bakubita abanu inshyi hhhh
      ndumva wavamo umuhimbyi mwiza uzajye gufasha king James guhanga nawe bakwite KING ROUMERS
      Uzabanze usome ibyo amategeko avuga Mrs mbere yo kuvuga ko umukoresha ariwe ukwiye kwishyura indishyi zose zisabwa naho ibyibikoresho ntakimenyetso cyerekana ko bahawe amabwiriza yo kubikoresha binyuranyije nitegeko
      Ibyo bakoze nibo ubwabo babyibwirije ntago ari umukoresha
      80m ni amafuti,uwazikubaza wzikorera igihe kingana iki
      Hejuru ya 5milliards,hhhhh

  6. Mateso

    08/09/2017 at 2:49 pm

    Abazi amategeko badusobanurire,umusirikare cg umupolisi barashe umuturage agapfa bambaye imyenda y akazi byumvikane ko baba bari mu kazi cg se bakamwica bambaye imyenda isanzwe itari iya akazi.indishyi zitangwa na nde kuri izo cas zombi?? nashakaga kumenya icyo itegeko ribivugaho.

    • Rudomoro

      08/09/2017 at 3:36 pm

      Zitangwa numukoresha niko bimeze usibyeko iwacu ibyacu bihora arimacuri.

      • Atuheire Junior

        08/09/2017 at 9:25 pm

        Iby’iwacu ni agatereranzamba wa mugani. Wagirango amategeko akurikizwa kuri bamwe yagera ku bandi akaba ubusa. Mbeg’ubutabera bubereye twese!!!!

        • DADY

          11/09/2017 at 4:33 pm

          nimacuri kabisa .uvugishije ukuri.nonese ziriya uniforme na ziriya mbunda bari bitwaje zari izo kwifotoza ???ngo ntibari mukazi ?? ni igisebo muri iki gihe tugezemo.bareke gushinyagurira umuryango wa nyakwigendera gusa.ikizwi mu Rwanda ingona ikuririye umuntu urabona indishyi cg impozamarira ,uko wabyita kose ,imbogo ikwiciye umuntu urishyurwa ,imbwa y`umuturanyi ikuririye umwana shebuja arakuvuza, umuganaga akwiciye ,….nkanzwe abantu bari kukazi batari muri conge nibura ,barashe amasasu akumvikana byibuze nibahakane ko ataribo ba acteurs b`igikorwa cy`ubwicanyi bigire inzira .abanyamategeko bazajye bareka gushinyagura di nta soni abantu bize batekereza gutyo baracyabaho ?? c`e`st malheureux birababaje

  7. Imarashavu Gonzague

    08/09/2017 at 5:39 pm

    Igihugu burya kigizwe n’abaturage iyo ntabaturage nta gihugu kibaho.Iyo mugihugu hatangiye kuba ibintu nkibi.Ababishoboye nababifitiye ububasha n’ubushake baba muri leta cyangwa hanze yayo bahaguruke.Muzarebe neza nta kwezi gushira polisi itarashe umuntu ngo apfe kuko nta handi bazi kurasa. Niba mbeshya muzankorere stats zabantu bakomerekejwe na polisi mu Rwanda yewe niyo wambaye amapingu bavugako washatse kubarwanya cyangwa wirutse mu kurengera umutekano wabo bikarangirira aho.Ese twahindutse Sao Polo,Harlemu,.. Iryumuhini iba yototera isuka.Abo bari kototera abaturage.Imana ihoze ijisho ku Rwanda nabanyarwanda ibarinde ikibi.Ibahe gukundana.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock