Iburengerazuba abana 2 233 batewe inda mu mezi atatu ashize – UMUSEKE

Iburengerazuba abana 2 233 batewe inda mu mezi atatu ashize

*Ngo umugabo wiyambura imbere y’umwana aba yumva ameze ate??!!

Kuri uyu wa 26 Nzeri mu nama yahuje inzego z’abagore ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba (CNF) na Komisiyo y’Inama y’igihugu y’abagore bize ku bitera iki kibazo n’ingamba zikwiye gufatwa ngo gihagarare. Ababyeyi banenzwe kubera uruhare babigiramo, izi nzego nazo zifata ingamba zo kutihanganira abantu bakuru basambanya abana.

Mu nama yahuje izi nzego z'abagore mu Ntara y'Iburengerazuba

Mu nama yahuje izi nzego z’abagore mu Ntara y’Iburengerazuba

K’umugoroba w’ababyeyi Guverineri Alphonse Munyantwari yanenze abagize izi nzego z’abagore ko usanga barawuhariye ababyeyi b’abakene ko ababyeyi b’abayobozi n’injijuke n’abifashije batajya bawitabira kandi ari bo bakawugiyemo bakigisha abandi.

Yavuze kandi ko hari ikibazo cy’abitiranya umugoroba w’ababyeyi n’ibimina aho usanga ari ibyo bibereyemo kuko batanafite ubajijura ku ntego z’umugoroba w’ababyeyi wigirwamo imibanire, guca umwanda, gutoza ababyeyi kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere…

Ibi ngo ntibyubahirizwa bityo bigatuma haboneka abana benshi baterwa inda harimo n’ababo bayobozi.

Iyi nama yibanze cyane kandi ku kibazo cy’abana baterwa inda aho Francoise Mukandekezi  Perezidante wa CNF Iburengerazuba yavuze ko mu mezi atatu ashize habaruwe abana 2 023 batewe inda mu Ntara y’Iburengerazuba, iki ngo ni ikibazo giteye inkeke cyane.

Umwe mu bagore wari wavuye i Kigali n’agahinda kenshi yagize ati “Mwibaze ukuntu iyo dukuramo imyenda imbere y’abagabo bacu tuba tumeze cyangwa iyo abagabo bayikuyemo uko baba bameze, noneho murebe umugabo ukuramo imyenda imbere y’umwana w’imyaka 12!!” Yavugaga ko aba ameze nk’umusazi.

Atanga urugero rw’umupolisi w’inyenyeri eshatu baturanye (i Kigali)  watangiye gusambanya umwana afite imyaka 12 aza kumutera inda afite imyaka 16, ariko ngo kubera ubushobozi afite byarangiye wa mwana agiye gushinjura wa mupolisi.

Avuga ko ababyeyi bafite ikintu cyo guceceka bakabaha udufranga ducye bagaceceka… iki ngo ni ikibazo gikomeye. Kuri we ngo abagabo basambanya abana bakwiye guhagurukirwa byihariye.

Ati “niba uri umubyeyi ukemera kuvanamo imyenda imbere y’umwana uba wumva umeze ute?”

Guveriner Munyantwari yasabye abagize izi nzego n'ababyeyi muri rusange kwigisha abana babo ubuzima bw'imyororokere bashize amanga ngo nibura n'uzajya mu nzira mbi azagaruke ari muzima kuko yigishijwe gukoresha agakingirizo

Guveriner Munyantwari yasabye abagize izi nzego n’ababyeyi muri rusange kwigisha abana babo ubuzima bw’imyororokere bashize amanga ngo nibura n’uzajya mu nzira mbi azagaruke ari muzima kuko yigishijwe gukoresha agakingirizo

Uwamwiza Dativa wavuye mu nzego z’abagore muri Ngororero avuga ko bafite ikibazo kitwa ‘ceceka’ ngo umubyeyi akazana nk’akana kabyara ke mu rugo umugabo we akagatera inda umugore yarangiza agaceceka.

Uwamwiza ati “abagore bafite ikibazo cya ceceka… ntiteranya… nibamufunga ni inde utunga urugo…. turaba dusebye… abagore bakwiye kugira uruhare mu kudahishira aba bagabo kugira ngo ikibazo gikemuke.”

Christine Kanyange umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere ry’ubukungu  yavuze ko nabo nk’ababyeyi hari ababigiramo uruhare, aho usanga hari umubyeyi urara mu kabari akururana n’abagabo, uwo ngo nta rugero atanga kuko atakwigisha umwana kwitwara neza nawe yaraye ukururana n’abagabo.

Guverineri Alphonse Munyantwari yanenze cyane imyigishirize y’ababyeyi ko batabwira abana ubuzima bw’imyororokere yabo bashize amanga.

Ati “Uwo mwana nagende abe ikirara ariko azi gukoresha agakingirizo aho azagarukira nibura azagaruke ari muzima.

Mwirirwa muvuga indagagaciro na bibiliya… nabyo ni byiza ariko mumwigishe n’ubwo buzima bwe abumenye, amenye ibyago yahurira nabyo mu busambanyi. Nimubwize ukuri abana mubigishe isi barimo.”

Guverineri avuga ko bashyize imbaraga mu gukurikirana abangiza abana, ngo bagiye kwegeranya urutonde guhera ku midugudu bareba abana b’ababkobwa bagiye baterwa inda abazibateye bakurikiranwe nta kujenjeka.

Ababyeyi binenze ubwabo guceceka mu kibazo cy'ihohoterwa rikorerwa abana bagaterwa inda

Ababyeyi binenze ubwabo guceceka mu kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana bagaterwa inda

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi  

14 Comments

  1. Kagabo

    27/09/2017 at 9:26 am

    Abana2233 mu mezi atatu? hariya ntibakimenya gutekinika imibare? ahanyura inda hanyura na SIDA! kiriya kibazo kirerekana ibyo wa musenyeri yavuze ku mibanire mu miryango.Nta kirazira ikibaho?None se mu myaka 7 bizaba bimeze gute?

  2. Mameya

    27/09/2017 at 10:31 am

    Igihugu kirabananiye kukiyobora ndagaswi ! None se ko akaje kemerwa, ishyano bakarifatisha amaboko yombi, twabikoraho iki ?! Mu mezi ashize ya mitryango iherutse gutangaza ko ngo abana 17,000 batewe inda mu gihugu cyose, ejobundi umuseke uherutse kwandika ku bana bo muri secondaire iyo za Karongi batewe inda, muri za universites naho ni uko (mu myaka ya shize bigeze kubarura muri UNR abakobwa 100 batwaye inda, ubanza ubu ntawe bigishishikaje kubibara), mu bakuru naho tubona reports zivuga ngo 40% by’abagore bari mu myanya bayihawe binyuze mu kugarama,…mu bihayimana naho ni uko…none muragirango bigende bite ko kuyobora umuryango-nyarwanda byabananiye, ese mukeka ko imihanda n’imiturirwa aribyo bigira sosiyete nziza ?!

    • jimmy

      27/09/2017 at 12:00 pm

      Kiriya s ikibazo cya leta gusa patron. akenshi bipfira mumiryango aho usanga ababyeyi akenshi bafite ubujiji cg bakomoka kumiryango y ubujiji.kandi ababyeyi benshi bubu bavuka cg bakuze kungoma zabanjirije iyi.

      Izi ningaruka zo kuba benshi batarize kuko umubyeyi mwiza yigisha umwana we niyo yananirwa kwihangana agomba kumenya ubuzima bwe bufite agaciro cyane, ahangaha numva byiza ari uko bajyana abana b abakobwa mumashuri bakajijuka.

      Ikindi kubera amadini dufata ko gukora imibonano ari ikizira. aho ntacyo nabivugaho.

      Muburayi barabikora cyane ariko ntamukobwa upfa kuguha mudakundana cg ukundi mutikingiye. n abana babo babikora babigisha ko bagomba kunywa imiti ituma batabyara ntagahunda nk amatungo

      • nph

        27/09/2017 at 5:36 pm

        Yego harimo n’ubujiji ariko se ni kangahe ku ijana nonese n’abiga Kaminuza niba bagumya kuba injiji, abihayimana bakaba injiji, abatanga akazi bakaba injiji, ubwo hazajijuka abana babo? Nonese abo bajya mu myanya y’akazi babanje kuyigaramira nabo babiterwa no kutamenya iby’imyororokere!!!!!! Ngaho mbwira uwahawe akazi atyo azabuza umwana we gusambana ate? Umugabo arigira yakwibura agapfa!!!! Ababyeyi se birirwa mu mirimo, Dore babyuka abana bagisinziriye bagataha abana baryamye kare nta mwanya babonera abana babo, biranasekeje ababyeyi bahindutse abashyitsi mu ngo zabo, abana bahindutse ab’abayaya nawe ngo ni ubujiji bwo kutiga!! Cyakora n’ubujiji bw’ubundi bwoko butari ubwo kutiga bene aya mashuri!!!!!! Erega isi yabaye nka wa mujyi wo muri Bibiliya witwa SODOMA!!!!! Nawe se kuba imanzi cg isugi bifatwa nk’ubuturage, ubunyamusozi, Erega nsigaye numva ngo gusambana ni serivisi utakwima uwo muziranye!!! Ubusambanyi mu nzego zose bwahindutse agakino, umukobwa aragusura utamusambanya akaguca amazi, wamusambanya nabwo ngo uri umuhehesi, Jye mbona uretse kwimenya ubundi nta heza h’isi. Erega kubaha Imana nibwo bwenge (Yobu 28:28) Ibindi byose mwakwigisha bitarimo kubaha Imana ni amashyengo y’abanyedini na za politiki za mudomo mudomo (z’amagambo gusa) Nimwigishe wenda hazagira abarokoka ariko si benshi!!

    • maisha

      27/09/2017 at 1:57 pm

      WE MAMEYA IGIHUGU URIMO UBU UGENDE UBAZE KO BITAMEZE NKO MU RWANDA ICYO KIBAZO NTABWO KIREBA LETA
      URUMVA IBINTU BYOSE BIZAJYA BISABA KO LETA ITABAZWA KOKO

    • Rwasubutare

      27/09/2017 at 2:38 pm

      Ubwo wowe wiyita Mameya urumva wabibaza leta nkaho hari itegeko yashyizeho rivuga ngo umugabo wese uzashaka azahamagare umukobwa aryamane nawe? Bene iryo tegeko ryabaga i Kibumba no muzindi nkambi zimpunzi muli Zaire. Niho byari bibujijwe umukobwa upfunduye amabere kwambara ikariso.Nibatisubiraho tuzagira population nini y’ibinyendaro birerwa n’umubyeyi umwe. Niko igihugu kigenda gitakaza indangagaciro. Leta nta nshingano,ubushobozi cyangwa ububasha ihabwa bwo kubuza ubusambanyi.

  3. mahoro jack

    27/09/2017 at 10:44 am

    “Mwibaze ukuntu iyo dukuramo imyenda imbere y’abagabo bacu tuba tumeze”? Ariko aka ni akumiro! Aya ni amagambo yo kuvugira mu nama kweli? Abagore dusigaranye ni ibitangaza!

    • Mateso

      27/09/2017 at 11:20 am

      Mahoro we akaje karemerwa ni akumiro gusa.

    • Jen

      27/09/2017 at 11:21 am

      Yeah u Rwanda rufite ikibazo cy’abameze nkawe!! ngo amagambo avugirwa mu nama?? Nonese icyo yavuze kidasanzwe ni ikihe? Ese ubwo nkawe watinyuka kubwira abana bawe wabakoresheje inama iby’imibonano mpuzabitsina n’ibyago bahuriramo nabyo igihe idakingiye!?

      Kuba utinyuka kuvuga ko umugore yavuze amagambo adakwiye mu nama, KANDI ATARI BYO, ni nako bigaragaza ko watinyuka guhondagura umwana wawe cg kumutwama ko bamuteye inda kandi ntacyo wakoze mu kubikumira.

      Abantu bameze nkawe mukwiye guhindura imyumvire, icyo uyu mudamu yavuze ni ukuri, uwambariye ubusa uwo bashakanye kubwambarira umwana abyaye ni AGAHOMAMUNWA naho kubivuga sicyo kibazo

  4. Marthe

    27/09/2017 at 11:21 am

    Mu kinyarwanda baca umugani ngo “Inyana ni iya mweru”. Abo bana muvuga batwara inda ni uko baba basambanye kandi uko gusambana ahenshi babikura ku babyeyi bamwe bo muri iki gihugu.

    None se abagore bari mu Nteko cyangwa mu yindi myanya ikomeye ntibivugwa ko bamwe muri bo baba bashyirwamo kubera ko bafitanye “ubucuti bwo mu kirago” na bamwe mu banyabubasha.

    None niba bimeze bityo ninde uzahana undi??? Ni umubyeyi se uzahana umwana? cyangwa ni Umwana uzahana Umubyeyi? Njye ibyo mu Rwanda biranyobeye!!!

  5. Rwego

    27/09/2017 at 12:40 pm

    Uyu mudamu wavuze ngo “Mwibaze ukuntu iyo dukuramo imyenda imbere y’abagabo bacu tuba tumeze?”ubwo yashatse kuvuga iki?? Yashatse kuvuga se ko baba bafite isoni, cyangwa ko baba bameze ukuntu kundi ntazi. Iyi nteruro ye ntabwo yuzuye. Ese ubundi iyo akuyemo imyenda imbere y’umugabo we aba ameze ate nyine?? Iyo mba muri iyo nama mba naramubajije nti: “tubwire ukuntu uba umeze?”

    Ubundi se ibyo kuba hari uko baba bameze iyo bakuyemo imyenda imbere y’abagabo babo, bihuriye hehe n’ikibazo cy’abana batwara inda barimo kwigaho. Was there any logical relation between what that woman said and the subject they were talking about in that meeting?? I don’t seem to understand well, please I need a help, is there any one who can enlight me on this?

  6. Mateso

    27/09/2017 at 2:00 pm

    Ubundi se ko mbere babyigishaga mu mashuli mu mwaka wa 6 primaire ubu byagenze bite ntibagitanga ayo masomo?

  7. uk

    27/09/2017 at 3:19 pm

    Iyi nama yari nziza ariko icyo mbona nuko babyegeka kuburangare bw’abagore nkahho aribo bashinzwe uburere n’uburezi, sinari nabona inama y’abagabo yateranye bavuga kuri iki kintu kandi aribo banyembaraga.

    Ikindi ibi birarenze biterwa n’ubukene, umurengwe, ubujiji (butari ugusoma no kwandika gusa), kwigura ,inzara, akazi , ubukire buri muri bake kandi babagabo barwanirwa nabenshi.

    Ikindi n’uko umuti wacyo tuwurebere hafi icya mbere n’ukurwanya ubukene, icya kabiri n’uko imibonano atari mibi nk’uko tubyigisha nk’aho abo tubibwira ntayandi makuru bafite, ahubwo ikibi n’akajagari no kutirinda, turavuga agakingirizo kuko gakoreshwa n’abagabo kandi abo tubibwira ibyakababye bibarengera wenda gutwara inda tukabiceceka kuko twe tuganisha aho twifuza kuki tutavuga ibinini birinda kubyara ngo tubyigishe abana n’abakuru nk’uko twigisha agakingirizo kandi dushoremo fr nk’uko tuyashora mu dukingirizo tw’abagabo twarangiza tukotsa igitutu abakobwa n’abagore ngo kuko batakoresheje agakingirizo ubuse inda yica uumugi wenda aho kwandura sida no gutwita wafata kimwe, kuko ikibazo mbona si uwasambanye batindaho ahubwo batinda kungaruka ari inda.Yego gusambanya umwana sibyo ariko nanone umuti tuwushakire hose hashoboka.

    Aba bagore tuvuga ngo utugoroba twababyeyi ahubwo nabaza ngo ababyeyi nibande, abagabo batujyamo? abagore uko bifata? ninde ufite uburenganzira bwo kwidagadura no kugena uko umugore yifata ? ikindi nttitwandwanye iki kibazo mugihe abagabo bigira sibindeba , undi ati ceceka adaceceka warwana numunyabubasha (umuyobozi, uumunyamafaranga….)mu gihe kumufunga uubona nt anyungu kandi wenda ushaka ko agufasha cyangwa ukanigura kuko urubanza bitoreshye, wenda muti hari abavoka nimiryango irengera abantu nibakuburanira se baraguha nibigutunga , ikindi namafiriti abira mubaherwe.

    Iki kibazo kirenze uko uumuntu abyumva gusa hari nigihe imibonano bose baba bayikeneye, ikindi competition iiri mu bagore nabakobwa barwanira umubaremuto wabagabo bifite nayo iteye ikibazo , rero kugikemura nimureke twamakazi iahame ryuburinganire mukungu,gusaranganya , mubuyobozi no kwigisha duhozaho ariko atari bimwe bya kera ngo uzapfa nubikora nkaho uwo ubwira ari mukigero cyigehe bandikaga utubaruwa nugutobora tukigisha ikiza nikibi kimibonano iyo utewe uko witabara, uumwuma iyo ukwishe uko ubigenza, iingabo tuzishyire mubirndiro hose aho ndavuga agakingirizo, ibinini bishorwemo fr nkaba mudukingirizo naho rero niba dukomeje gutsimbarara ntabwo twumva aho isi ijya ubu twasubiye mu gihe igitsina ari symbol yumunyembaraga rero ntibikiri ibanga

  8. MUJERO

    27/09/2017 at 4:27 pm

    Oya rwose Leta nitabare abana. mwivuga ngo ntibiyireba nishyireho andi mategeko yinyongera arengera bariya bakobwa.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock