Ibyabereye Nyabugogo birakabije binateye isoni ku gihugu – Mme Ingabire – UMUSEKE

Ibyabereye Nyabugogo birakabije binateye isoni ku gihugu – Mme Ingabire

Nyuma y’Inkuru y’imirwano hagati y’abashinzwe umutekano (abanyerondo na DASSO) n’abitwa Abazunguzayi yaraye ibereye muri gare ya Nyabugogo, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Immaculee yavuze ko ibyo yabonye ntaho biba, biteye ubwoba kandi ko binateye isoni ku gihugu.

Mme Ingabire Marie Immaculee Umuyobozi wa Transparency International Rwanda yanenze cyane ibyabereye Nyabugogo

Intandaro y’imirwano nk’uko biri mu nkuru yashyizwe kuri youtube na Royal TV, ngo umusore w’umuzunguzayi Nyabugogo yahuye na bamwe mu bashinzwe umutekano bo muri DASSO bamusaba inzoga, yemera kubagurira intoya ku yo bashakaga, nyuma yo kuza kongera guhura na we yamaze gucuruza bamusaba andi mafaranga arayabima bahera ubwo bambikana.

Mu mirwano uwo musore yagerageje kwirwanaho ngo acike abo banyerondo na DASSO, abandi baramwadukira barakubita bituma abaturage bamwe bamurwanirira.

Abaturage bavuga ko basabwa ruswa yise “Umurengezi” ndetse ngo bajyanwa mu biro by’abashinzwe umutekano bagakubitwa bamwe bikabaviramo “imfu” nk’uko bikubiye mu buhamya bahaye Royal TV.

Mu kiganiro Umunsi Ukeye gica kuri City Radio, kuri uyu wa gatanu mu gitondo Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Immaculee yavuze ko ibyo yumvise nayabonye bibabaje kandi biteye isoni ku gihugu.

Ati “Biriya bintu birakabije, binateye isoni ku gihugu, ku bwanjye uko mbyumva kuko inzego z’umutekano zibereyeho gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, abaturage na bo bagomba kubaha amategeko ya Leta, iyo rero ibyo byombi bidashobotse igomba gushaka izindi ngamba kugira ngo ikemure ikibazo nka kiriye kuko jyewe mbona iyo abaturage batangiye guhaguruka barwanya inzego za Leta, ni ibintu bibi cyane.

Ni ibintu bibi kubera impamvu ebyiri, iya imbere ni ukuvuga ngo izo nzego ziba zibakorera ibintu bibi bumva bikabije bamara kubirambirwa bagahitamo kuzirwanya, iyo umuturage yahisemo kurwanya Leta ngira ngo buri wese arumva ko biba ari ikibazo.

Indi mpamvu ya kabiri ngira ngo biriya ntibizakemura ikiriya kibazo, ahubwo bishobora kubyara ikindi. Bishobora kubyara ikindi kibazo cy’imyivumbagatanyo cyo guhungabanya umutekano mu bundi buryo bukomeye. Tekereza nka buriya habayeho igituma abantu batangira kurwana bateragura amabuye bakamenagura imodoka z’Abanyarwanda ziri hariya, bagakomeretsa abantu bigenderaga badafite aho bahuriye na biriya, ibyo byose ni ibintu bikwiye gukumirwa hakiri kare.”

Ingabire Marie Immaculee avuga ko bimaze kugaragara ko kubwira DASSO ngo nice abazunguzayi itabishoboye kuko na yo ngo imyitwarire yayo si myiza na gake.

Ati “Ikigaragara na bo ntabwo bitwaye neza, iyo uri umuyobozi ukabona ibintu bitangiye kumera nabi kuriya ubivamo, ntabwo wemera kugwa mu mutego wo kujya muri iriya ntambara, wo kurwana n’abaturage, ubivamo ugatabaza izindi nzego zigusumba.”

Yavuze ko abazunguzayi icya mbere bakwiye kuganirizwa kurenza gukubitwa, ariko ngo yabonye abashinzwe umutekano “Bakubitaga umuzunguzayi nk’ukubita inzoka”.

Ati “Biriya bintu ntabwo bibaho, twibuke ko mu Rwanda nta cyaha na kimwe gihanishwa gukubitwa, biriya bintu jyewe simbizi nabirebye bintera ubwoba.”

Ku bijyanye na Ruswa isabwa abazunguzaji igihe bafashwe n’abashinzwe umutekano kugira ngo batabamenera imari, bakaba bavuga ko yiswe “Murengezi” Ingabire Immaculee avuga ko iriya Ruswa ari ikindi kibazo gikomeye cyane.

Yagize ati “Ni ikibazo Leta ikwiye guhagurukira, ntabwo tuzajya tuvuga ibintu ngo niturangiza dukore ibitandukanye na byo.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda avuga ko Akarere ka Nyarugenge gakwiye guhagurukira kiriya kibaza kakakiriga icy’ibanze kigomba gukemuka, “Priority” kuko ngo “biriya biri no ku rwego rw’isura y’igihugu ubwacyo”.

Ati “Ntabwo umuntu w’umushyitsi utambuka yabona biriya ngo abone ko turi mu gihugu kiyobowe neza kandi nyamara ari akantu gato nka kariya gakwiye guhita gakemuka kuko imiyoborere y’u Rwanda yari intangarugero.”

Yavuze ko ari we uhawe gukemura ikibazo cy’abazunguzaji yabanza akabegera, akababwira impamvu kuzunguza atari byiza, nyuma akabashyira mu nzu imwe bacururizamo.

Ati “Nababwira impamvu ubuzunguzayi bukwiye gucika na bo bakambwira ibyabo, kiriya ni ikibazo cyoroshye n’ibikomeye birakemuka.

Jyewe nafata inzu imwe hariya nkayibahurizamo, ariko ikibazo ni uko tukirebera ku bazunguzayi gusa, kuko hari n’abo bafasha bajya muri gare (abagura jus, amazi, imiswari, …).

Nabashyira ahantu hamwe umuntu uvuye mu modoka akaba azi aho abashakira, kuko na bo kwirirwana ibintu mu muhanda sinabibifuriza kuko na bo nta mutekano baba bafite, nabegereza hafi aho abantu babasanga kuko na bo baba bashaka gucuruza.”

UMUSEKE.RW

42 Comments

  1. Muhakwa

    11/08/2017 at 10:43 am

    Oya wikabya Ingabire. Dufite umutekano usesuye rwose. Biri mu byo twashimiye umusaza tumuhundagazaho amajwi 98.9%. Ntabwo twatoye impinduka, twatoye ko dukomezanya n’imiyoborere y’intangarugero dufite. N’amahanga aza kutwigiraho maze!

    • Nzabandora

      11/08/2017 at 11:43 am

      Wowe “Muhakwa” ntabwo wumvise Uyu Mubyeyi INGABIRE, nagusaba kongera gusoma inkuru ye!! kuko nawe avuga ko kariya ari akantu gato gashobora kutwanduriza isura!!! tekereza niba hari hari abanyamahanga bagatwara ayo mafoto cyangwa film y’uko imirwano yari imeze!!! Ubwo se isura nziza yacu ntiya igiyeho icyasha!!!! ONGRA USOME KANDI NTUKIHUTIRE KUNENGA UTARUMWA NEZA ICYO UMUNTU YAVUZE!! ayo mahsusho akomeje ntabwo bangera kuza kutwigiraho rwose biriya biri mubisenya ibyo tumaze kugeraho. Niba utabibona sinzi niba waba ureba neza

    • GAHUZAMIRYANGO

      11/08/2017 at 2:30 pm

      Nta MUHAKWA nta NZOVU, ariko MUHAKWA we ni umuntu utari mwiza nagato. Ibye ni ukwigamba, yashimishwa no kubona ibintu biba bibi kurushaho. NZOVU we arahaka gucisha igihanga INGABIRE. Kandi ibyo INGABIRE yavuze ni ukuri, n’aho uvuga ku cyicaro cya RPF INGABIRE ntarya iminwa; mujye muvuga ibyo muzi kandi mujye mwirinda kurahiraho abandi umuriro.

      • Mambobado

        11/08/2017 at 10:11 pm

        @Gahuza, uha bariya ba DASSO ububasha bwo gukora ibyp bakora ni nde? Ingabire aramuzi kandi aramushyigikiye 100%.

        • Ruto

          12/08/2017 at 11:19 am

          @Mambobado ubivuze neza cyane, aho kuza gusakuza yagiye kubimwibwirira kandi ko baziranye?

    • Ikibasumba

      11/08/2017 at 3:14 pm

      Izina niryo muntu urahatswe koko.

    • clombo

      14/08/2017 at 3:31 pm

      izina niryo muntu ari guhakwa ngo bamushime, ni gute umuntu yaba afite 20000 ukamubwira ngo najye gukorera mu isoko ese azakodesha iki, azarya iki, imisoro nayo ni uko warangiza ngo ibyo ingabire avuga ni ugukabya wari uhari se, ese umuhakanya nka nde ? kurwana n’umuyobozi wawe uba umaze kurengwa n’ibyo agukorera, ku buryo abaye avuyeho akareba ibindi akora byaruta aho kugira ngo akomeze guhohotera aboayobora.

  2. Tamara

    11/08/2017 at 10:44 am

    Rwose madamu uvuze ukuri!! Nawe se ufashe umuzunguzaye umwubskiye isoko kimisagara irindi kugisozi kdi uziko barira muri gare kuki utabashakira inzu hariya muri gare aho biborohera gucuruza?? Abo bajura ngo ni Dasso nabo nsbajura na mayibobo baba bakeneye ayo kurya. Yewe ndabona bitazoroha pe abazunguzayi ntaho bataba no muri europe mbabonayo da

  3. Semuhanuka

    11/08/2017 at 11:04 am

    DASSO yagiyeho kugira ngo havugururwe imikorere mibi ya ba Lokodifensi bari bamaze kuvanwaho. Umusaruro wavuyemo urashimije rwose. Impinduka ziragarara. Abakora nabi, ni wa mukobwa umwe utukisha bose. Hazabaho gukomeza kubahugura.

  4. Nzovu

    11/08/2017 at 11:06 am

    Iyo wumvise ibyo Ingabire avuga iyo ari ku ngoro ya RPF i Rusororo, n’ibyo avuga iyo ageze muri Transparency, wibaza byinshi pe! Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu macenga.

    • Nzabandora

      11/08/2017 at 11:47 am

      Wowe “NZOVU” uribwira ko umubyeyi wacu tumaze kwitorera ko biriya aramutse abibonye nkuko INGABIRE avuga ko yabyiboneye yabishima cyangwa yabyamagana ndetse nuwabikoze agahanwa!! Nuko rero dukwiye kwamagana ikintu cyose cyakwanduza isura y’igihugu cyacu ndetse n’ubuyobozi bwiza dufite!!! Urebe neza film irigutambuka uko uwo muzunguzayi yagenjejwe!!

  5. Rurh

    11/08/2017 at 11:26 am

    izi DASSO nizidakurikiranirwa hafi zizamera nk’Imbonerakure ndabarahiye.

    • Kumiro

      11/08/2017 at 1:27 pm

      Izi nkenya zitwara kuriya turi mu mahoro nomumudendezo habaye ikintu zarusha ubukana interasi.

  6. Gatsinzi Egide

    11/08/2017 at 11:43 am

    @ Nzovu, urabeshyeeeeee cyane kandi. Niba hari umuntu nzi udahindura imvugo kandi utarya umunwa aho yaba ari hose n’imbere y’uwari we wese ni uriya mudamu. Ibyo nabihamya kandi si jyewe ubizi jyenyine. Ahubwo

    • Nzabandora

      11/08/2017 at 12:02 pm

      Gatsinzi ibyo uvuze ni ukuri kandi INGABIRE mu muvugo ye arangera nisura yigihugu kandi ntajkya ajarajaza ibitekerezo nkuko NZOVU abivuze,ahubwo ashobora kuba yamwitiranyije

  7. kamana

    11/08/2017 at 11:52 am

    HANYUMA SE NKAWE WIYITA NZOVU URI NZOVU KOKO INGABIRE TURAMUZI NI UMUNYAKURI IBYO WOWE WITA AMACENGA SINZI ICYUSHAKA KUVUGA.NONE C ABURE GUKORA AKAZI KE KO KUVUGIRA ABARENGANA

  8. lolo

    11/08/2017 at 12:12 pm

    jyewe sintinda kubazunguzayi kukwibyobakora bijyanyena level cg nimyumvireyabo (ntadushuri, ntayandimahugurwa babonye cyanecyane ayuburere mboneragihugu nokuitezimbere cg ubundibukangurangamba nkuko za dasso zozabubonye) kandi abo bagore baba bishakira imibereho kuko bo bumva ko ntahandi bayikura uretse kuzunguza kandi aho kuba indaya cg kwiba cg gusabiliza ufite amaboko wazunguza.

    Njyewe ikibazo nkibona kuli izo dasso ni imyitwarire yazo idashobotse, uziko zigize utumana aho mu midugudu, zisaba ruswa ku ngufu, zivuga nabi n’iterabwoba ryinshi, mbese zereka abaturage ko batabakoreye icyo zibasabye nabo babafungira ubucuruzi mbese ko utabafashe neza nawe nta buzima wagira kuko icyo wakora cyose ziragufungira. kandi inyinshi zinywa urumogi zikanahishira abarucuruza muli quartier, ninazo zibulira abacuruza za nzoga z’inkorano zamaze abantu kuberako bazihereza akantu bakanazisengerera.

    Rwose izo dasso nibazikureho n’ubundi akazi zishinzwe ko gucunga umutekano karazinaniye, ubuse ntibatwiba buli musi kandi dutanga amafranga y’umutekano bulikwezi?

    uziko muli quartier iwacu zigize gitifu neza neza, nizo duha amafranga yo kudushakira mutuel n’ibindi byangombwa byose ngo kukwalizo zibigukorera bikihuta mbese zigererayo,

    Yewe nabonye niyo ibyo byangombwa utabikuliye zibikubonera niyo wabuli umunyamahanga upfa kubaha amafranga, ikibabaje nuko zinagusaba menshi y’umurengera usanga kenshi zitinyuka kugusaba akubye gatanu ayo wakishyuriye icyo cyangombwa ufitiye uburenganzira, zikubwirako nazo iyo ruswa zilibuheho n’abandi bayobozi basinya ku cyangombwa mbese ko iyo ruswa bayigabana ari bebshi, nawe uti ntakundi aho gusiragira umwaka wose ndayatanga

  9. mahoro jack

    11/08/2017 at 12:26 pm

    Iyo witegereje imikorere ya Dasso, wakwibuka ko twabwiwe ko zatojwe, ko zo zifite nibura amashuri make y’ibanze bityo zitazakora nka Local Defense zari zigiye kutumara, wibaza aho ikibazo kiri. Aka kazi ko guca akajagari nimukarekere inzego zizwi kandi zibifitiye ububasha nka Police mudukize bariya bashonji birirwa bapanga n’abagore bo mu mihanda, uwo batumvikanye gukorana niwe bafunga niwe bakubita, uwo babyumva kimwe agacuruza, abasore bo ni ukubaha izo za primus, wabyanga bagakubita….murumva abo batugeza he uretse kuduteza isi nka biriya mwabonye?

  10. Kamali Aloys

    11/08/2017 at 12:39 pm

    Ingabire ariganirira ngo ikibazo cy’abazunguzuzayi kiroroshyee!!! Kiraremereye ahubwo kurenza uko abitekereza ndetse ku bwange mbona kidakwiye guharirwa akarere nka Nyarugenge konyine!!! Niba bafungwa bakamburwa ibyabo bagacibwa amande,bagakubitwa inda zikavamo hakaba hamaze kuboneka n’abapfa babiguyemo ariko ntibabireke birerekana ko ikibazo kitoroshye ahubwo.Uravuga kubashakira inzu nibyo: urayishakira 100 wasanze hariya ejo hazazunguza abandi 200 bashya !! None se Ingabire tuzahora muri ayo!!!

    Dore ngewe uko mbibona mbere yo gushaka umuti w’iki kibazo ni ngombwa kwibaza: abazunguzayi bava he??? Kuki bazunguza ahubwo aho gushakisha ibindi bakora?? Tubwizanyije ukuri ubukene bwugarije imiryango myinshi mu Rwanda cyane cyane mu byaro. Aba bana mubona abenshi ni abava mu byaro bahunga ubukene n’inzara bakaza mu mugi bashaka kubaho. Iyo bahageze basanga bitoroshye nta mirimo ihari kuko ibigo binini by’ubucuruzi bike bihari bidashobora gukoresha aba bantu bose.

    Aba rero batangira kubunza shikareti na bombo nwa mugani wa Masabo ngo barebe ko baramuka!! Kuki baza i Kigali kwanza ?? impamvu ni uko economy yacu icuritse hafi 90% by’ubukungu bw’igihugu bufitwe n’abantu bake batuye i Kigali, bahahira muri za supermarkets zirangura za Dubai no mu Bushinwa, bivuza mu Buhinde, i Burayi n’Amerika bakigisha abana babo za Havard n’ahandi nk’aho.

    Aba bakire bafite ubushobozi butuma hajyaho amabwiriza n’amategeko aborohereza gukora ubucuruzi bwabo batitaye ku bandi benegihugu baciriritse. Bafite inzira nyinshi zituma babona amafaranga bayakuye mu banyagihugu ariko nta nzira n’imwe basigaje ituma amafaranga bakuye mu banyagihugu yongera kubagarukamo. Niyo mpamvu uduce tw’ibyaro turushaho gukena uko imyaka ishira indi igataha. Kigali yo iracyakanyakanya kuko byanze bikunze hari serivisi nke zituma aba baherwe basohora udufaranga duke tukagwa mu muriro w’ubwinshi bw’abashonji batuye mu ntanzi z’ingo zabo aribyo bikurura aba bose mubona harimo n’aba bazunguzayi.

    Ubu turabona byoroshye ariko niba ababishinzwe batabyizeho kare ngo barebe uko basaranganya ubukungu bw’igihugu inzira zikigendwa, n’aba bakire birabageraho mu buryo bumwe cg ubundi: bizagera aho za serivisi bagurisha rubanda bazabura icyo bazigura bityo ubucuruzi bupfe burundu bive kuri bo bigere no ku gihugu binyuze mu misoro izagabanuka cyane! ibi mvuga si umugani n’ubu byaratangiye.

    Ikindi gishoboka ni uko rubanda ishonje itangira guhangana na Leta nk’ibi byaba muriho muvuga. Ntekereza ko abajyanama mu bukungu bakwiye kuba barabonye iki kintu hakiri kare bakaba barabwiye H.E akagica nk’uko yaciye ikibazo cy’abihariraga ubutaka za Nyagatare niba abandi batabishoboye. Niba babarabibonye bakicecekera ahubwo bagakomeza bamubeshya batanga ibisubizo by’amarenzamunsi birimo kongeza imisoro bya hato na hato,kububakira ibigo ngororamuco, guca amande no kurwana n’abazunguzayi nk’uku nguku twabonye mube muraho muzi ko igihugu kicariye bomb atomic izashwanyuka byanze bikunze kandi buri wese bizamugeraho n’aba bajyanama barimo.

    • jyewe

      11/08/2017 at 3:02 pm

      ndemeranya nawe

    • Gahigi

      11/08/2017 at 4:10 pm

      Ibyo uvuze ni ukuri cyaneeeeeee ”Be kwica Gitera ahubwo bashake ikibimutera ”, umuti wo KWIRUKANKANA ,WA SHIKU , W’AMANDE ntago wazakemura ikibazo .

    • kalinda

      11/08/2017 at 4:31 pm

      nkunda umugabo ntacyo ampaye! rwose ibi uvuze ni ukuri, ikibazo cy’abazunguzayi bagishakire umuti urambye cyane barebe igitera benshi kujya muri aka kazi!

    • Rugwegwe

      11/08/2017 at 10:46 pm

      Nanjye ndemeranya na Aloys.Uyu abaye depite namutora 150%. Aho niho bipfira aho nta muyobozi umwe wagize icyo avuga, umuyobozi, umudepite, bose cweee barituramiye.Ngaho aho byose bipfira abantu bahaguruka ugasanga hajemo uburakari bukabije.

  11. Umusazamzee

    11/08/2017 at 12:59 pm

    Yewe nzovu weee, nta muryango ukubura kabisa!Kuki wumva wasebya umubyeyi nka Ingabire? Duhe extrait y’ibyo yavugiye muri iyo ngoro bitandukanye nibyo avuga mu nshingano ze !Uziko mukabya. Ntimukavange affaire na sentiment men

  12. Kanyarwanda

    11/08/2017 at 1:20 pm

    Ibyo mbonye kuri iyo video birababaje cyaaane!
    Mu ijambo rimwe byitwa AKARENGANE.

  13. Higiro Jane

    11/08/2017 at 1:54 pm

    Where is that video. In video nu tuyihe young ayijyana mugasobanuye!

  14. kanyarutoki epa

    11/08/2017 at 1:57 pm

    Njye nshyigikiye ibyo Madamu Ingabire avuga kuko turamwemera pe. Ni ngombwa ko duhuriza hamwe, abahanga bari mu Rwanda si bake, tugakora umushinga wo gukemura ikibazo cyiri hagati y’umuzunguzayi n’inzego z’umutekano, ndavuga umushinga uramba. Njyewe natanga umuganda wanjye kuko bisa n’ibirambiranye. Ni gute wafata umunyenzara ukamurindisha undi kandi uburana urubanza rw’inda adatsindwa. Reka dukumire iki kibazo twifashishije abahanga kumwe na sosiyete civile abadepite inzego za leta n’abashinzwe umutekano. Nti twaba turi intangarugero mu mahanga, mu butumwa bwa Loni n’ahandi ngo ikibazo cy’umuzunguzajyi kitunanire. Mbibonamo ubushake buke, dushyize hamwe tuzakirangiza pe nta ruhande tubogamiyeho, thanks

  15. ndizeye

    11/08/2017 at 2:16 pm

    ikibazo cy’abazunguzayi na mayibobo birakomeye ndetse biza ku mwanya utagera kuwa5 nyuma y’ibyo gusorera amasambu no kuba imisoro ihanitse kugirango ubimenye uzarebe abiyamamaje bose yaba na Barafinda babigiraga ibibazo bazaheraho rero tureke gukinisha iki kibazo ushaka kubimenya azarebe video yo kwiyamamaza kwabo Nyabugogo uko bishimiye ko bazarekwa bagacuruza mu bwisanzure

  16. Gatsinzi Egide

    11/08/2017 at 2:29 pm

    Wowe wiyise Nzovu uri umuswa cyane kandi ndagusuzuguye sana. None se ibyo Ingabire avugira muri Transparency abo mu ngoro ya FPR ntibabyumva? Iki kinyamakuru se bo ntibagisoma? Ariko ntimukavuge amahomvu. Niba hari icyo upfa na Ingabire kivuge ariko ureke kumubeshyera ngo agira ama en ga, twese turamuzi kandi turamwemera

  17. Mushi

    11/08/2017 at 2:55 pm

    Abanyarwanda ni abantu bubaha cyane bakaryarya ariko iyo habaye akantu gato bakwereka ikibarimo imbere, barahinduka ukibaza niba ari babandi bikagushobera! Abanyarwanda nabo kwitonderwa kbsa! Ibyo bagaragaza inyuma nibiba bibarimo biratandukanye cyane!

  18. Mukiza

    11/08/2017 at 3:24 pm

    Ibyo Abanyerondo na DASSO bakora muri iki gihugu biteye ubwoba. Wagira ngo ni INTERAHAMWE zagarutse, ubona bakubita abantu boshye ukubita inzoka.

    Abanyerondo na DASSO ubu bamaze kuba indiri ya ruswa. Muri bariya bazunguzayi harimo abemera gutanga iyo ruswa bakizunguriza nta nkomyi, ariko hari abandi banze kubaha iyo ruswa; abo rero nibo birirwa birukankanwa bagakubitwa nk’inzoka.

    Ikibazo cy’abazunguzayi kirakomeye. Inzego zo hejuru zikwiye kugihagurukira kikigwa kuva mu mizi. Kuko mu gihe muri hakiri abakene benshi bashakisha kubona imibereho, ikibazo cy’abazunguzayi kizahoraho. Umuti rero ntabwo ari ukubirukankana no kubakubitwa izakabwana, umuti wa mbere ni ugushaka uburyo ubukene bwagabanuka muri rubanda.

  19. tony

    11/08/2017 at 3:38 pm

    Ntimujye kure mushaka ibisobanuro cg ibisubizo. Ninusome igitekerezo cya Kamali Aloys. Gikubiyemo byose. Mwirinde amarangamutima cg ngo ntibishoboka. Lire avec objectivite.

  20. Nc

    11/08/2017 at 4:31 pm

    Jye nabashije kubona iriya video ariko iteye isoni iyo ubonye ibintu bariya banyerondo bakoreye uriya muntu ubona ataribintu byirwanda ge ndabasabira guhanwa kuko ibyobakoze ntibihesha ishema igihugu cyacu, igihugucyacu kirangwa ninzego z’umutekano ziyubaha, ziha agaciro, zikubaha nabo zicungira umutakano, biriya nabonye rero simbimenyereye munzego zishinzwe umutekano ahobwo n’abanyamakuru bareke gukomeza kubita abashinzwe umutakano hato nabasoma iyonkuru batazakubyitirira inzego z’umutekano dusanzwe tuzi zikora akazi kazo neza, abo ni Ingabo na Police, naho abobandi bo muzashake irindizina mubita sabashinzwe umutekano, nihehe murwanda wigeze ubona umu Police cyangwa umu Sirikare yicaye mukabari yamabaye uniform? Nihehe wigeze ubona murwanda umwe murabo nvuze haruguru atarana amagambo nuwo ashinzwe kurindira umutekano? Nihehe wabonye murwanda umwe murabo nvuze haruguru arwana n’umuturage? Ahorero nihompera nvugango aboba kubise umuzunguzayi mwe kubita abashinzwe umutekano ahubwo nabica umutekano n’isura y’igihugu.

  21. Hakiiza

    11/08/2017 at 4:37 pm

    Kamali ; ibyo uvuga ni ukuri kwambaye ubusa.Ikibazo cy,abazunguzayi nticyoroshye. Uwagikemura ni uwabanza ikigitera:ubukene bwo butera guhungira ahitwa ko hagikanyakanya. Analyse yawe niyo ; ukuri ni uko.

  22. Nsekonziza

    11/08/2017 at 5:42 pm

    Kamali Ibyo avuze nibyo. Azi gusesengura. Ndizera ko ibi bitekerezo biba bitangwa bikurikiranwa hakaba feedback. Urakoze Kama..

    • Bongomani

      12/08/2017 at 6:27 pm

      Kamali oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.Hari umudepite urenze umwe wasimbura mu Nteko kabisa.

  23. Magaju

    13/08/2017 at 12:56 am

    Ese Busingye arihe? umunyarwanda wese uvuye amaraso bireba leta yose niba ihagarariye abaturage ubundi niyo core business yayo.

  24. nshogoza

    13/08/2017 at 12:30 pm

    Kamali ibyo uvuze ni ukuri. Njyewe reka nongeraho ko iyo mbonye aba bazunguzayi mbabonamo opposition ya leta ikomeye vuba nibidakemurwa. Neza neza ni photocopy y ibyabaye muri Tunisia. Umuntu akumeneye ibase y uzuye utwo uranguye, ukagerekaho kuburara, ejo umubonye wakora iki? Wamwirenza da!ikibabaje rero ni nkiyo ubona ministre w imari ya leta ahakana ko nta nzara ihari mu Rwanda. None se nimba uhakana ikibazo kizakemurwa gute? Muri iyi manda nagira inama HE agahagarika ibikorwa byo hanze bitinjiriza igihugu amafaranga urugero nka Rwandaday sinumva icyo itwinjiriza mu Rwanda. 40%y abayitabira ni abaturuka mu Rwanda. Ibaze umutungo w igihugu uhasesekarira mu ma hotels. HE azamure ibikorwa remezo byo mucyaro areka ibya Kigali. Cg se y ubake indi migi. Urugero Butare, Gisenyi nziza mure na Cyangugu ubukire busaranganwe. Kandi mujye mwemera ko ibibazo bihari. Icyo mpfa n abanyarwanda bubu nuko bapfira ifiyeri nkaba congoman. Muzira kwiyemera. Nimba umuturage avuze ko ashonje ninde uguha uburenganzira bwo kumuhakanya utarebye icyari ku isahani ye?

  25. gahima

    13/08/2017 at 12:43 pm

    Aloys ibyo uvuga Nukuri kandi bigaragara ko usobanukiwe, Gusa icyo nakongera ho nuko nubundi nababishinzwe babizi neza ko umuti wava ahongaho. ariko ikibazo kiri ahangaha abayobozi bafasha umukuru wigihugu bashaka kumwereka ko bashoboye bagahubuka mubyo bakora no mumyanzuro bafata bashaka gukemura ikibazo hutihuti kubera gushaka kwiyerekana no gushaka ko amahanga ashima cyane,nyamara ntibibuke ko hari ibibazo bidakemuka ako kanya ndetse usibye ibyigihugu hari nibibazi murugo(family) utakemura mugihe gito, biba bigomba gukemurwa mumyaka myinshi ndetse myinshi cyane. Ntago waca aba zunguzayi niyo abahari uyumunsi wabica bose ntihasigare numwe nyuma yikiriyo buriya hari abo gisiga batwite abana babo bakagaruka ari aba zunguzayi. wé cant change the world as it is,wé can only control it. jye ndi ufata Umwanzuro nabareka ahubwo aho gutegeka daso kubakumira nkayitegeka kubacungira umutekano kandi nkabategeka kubikorera kumurongo umwe pana mukaduvayo ahubwo Iyo daso ikabahagarikira ibashyira kumurongo umwe igakumira ujarajara kuko hari ubwo usanga bashyize udutaro kumurongo biyicariye mukuri ntawe babangamiye ibyo kuvuga ngo babuza abari mumazu gucuruza umukiriya ajya aho ashaka ninshaka kwiyubaha nzajya kugurira muri boutique nimba ntabyo nkeneye nzegera uwateretse agataro kumuhanda. ibyo uyu mumama avuga ko yabashakira umwanya Sibyo kuko ejo hazaza abandi kuko nkuko nabivuze ntiwahindura ubuzima cg isi uko iteye. keretse Imana yonyine

  26. Bwoba

    13/08/2017 at 11:50 pm

    Ariko se mumbwire.Igihugu kiri mu mahoro kigira inzego z’umutekano 2 Abasilikare n’abapolisi.Ibi byinkeragutabara dasso, abanyerondo biza gute? Ese miliyoni 12 n’abasilikare ibihumbi 100 ukongeraho nabapolisi ntazi umubare naza maneko zinyanyagiye mu gihugu ntibihagije?

  27. Noel Dushimimana

    14/08/2017 at 11:46 am

    Gusubiza inkuru ” IBYABEREYE NYABOGOGO BIRAKABIJE BINATEYE ISONI KUGIHUGU “.
    Iyinkuru yatambutse k’urubuga rwanyu umuseke .com kuwa 11/08/2017 saa 10h22′ zamugitondo ishyizweho n’umunyamakuru witwa Ange Eric Hatangimana.Mubyukuri uburyo iyinkuru ikozemo bigaragara ko intego yari afite ari ukwibasira inzego z’umutekano gusa aribyo binteye najye k’umusubiza nk’umwe mubashinze umutekano bitewe n’ukuntu iyi nkuru ye yankoze k’umutima.
    yatangiye avuga ngo : ” Nyuma y’inkuru y’imirwano hagati y’abashinzwe umutekano ( Abanyerondo na DASSO. )” mubyukuri ugitangira gusoma iyi nkuru uhita wumvako ari inzego z’umutekano zarwanaga hagati yazo.Aha byumvikana neza ko mbere yo gukora iyi nkuru atabanje kuyikorera ubusesenguzi, bikaba bigaragara ko icyambere yabanje kuvuga muri iyi nkuru ari ikinyoma bigaragara ko ari ukwibasira inzego z’umutekano.
    DASSO ni urwego rw’umutekano rwemewe rufite itegeko rirugenga ryashyizweho n’Umukuru w’Igihugu.Umukuru w’Igihugu cyacu ajya gushyiraho Iteka rya President rishyiraho urwego rwa DASSO,yashyizeho urwego ntabwo yashyizeho amazina y’abarugize.Itegeko ritugenga rivuga ko ikintu cyose kinyuranije n’itegeko gikozwe n’umwe mubagize urwego rwa DASSO,akibazwa kugiti cye ntabwo kitirirwa urwego.Ikibabaje muri iriya nkuru nuko bamawe mubanyamakuru bafata ibyo umuntu yakoze mwizina rye kubera inyungu ze babyitirira urwego rwa DASSO bigatuma abaturage bubahuka urwego kandi biri bibagireho ingaruka zo gusagarariza inzego z’umutekano kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko.
    Ese ni mureke najye mbabaze.Umunyamakuru aramutse afatanywe ruswa kandi ko namwe ibavugwaho; ahanwa mwizana rye cg bafunga ikinyamakuru akorera bagishinja kuba cyaramunzwe na ruswa?namwe rero nimukoreshe ubunararibonye mukazi kanyu mureke gufata umuntu ureba inyunguze gusa kubwo umutima we ngo mubigire urwitwazo mwanduza isura y’igihugu mwihishe inyuma y’umwambaro wa DASSO.
    Uriya mwenda DASSO yambara uba uriho izina rye nk’ikimenyetso cy’uko ibyo yakora byose yambaye uriya mwenda ariwe ugomba kubibazwa.mbere yogukora inkuru nk’iriya wakabanje ukamenya amazina y’uwo ugiye gukoraho inkuru.Akarere ka twohereje kurwanya ubucuruzi bw’akajagari,ntabwo Akarere ka dutumye kurwana n’abaturange ,ntabwo kadutumye kurya ruswa kuko ibishoboka byose Akarere kaba kabiduhaye.Rero umwe mubagize DASSO uciye k’uruhande agakora ibinyuranyije nibyo batamutumye ntimukajye mushinja Urwego rwa DASSO kuko iyo mubikoze guryo muba mutunze urutoki akarere ko ariko kabikoze mutaretse n’umukuru w’Igihugu warushyizeho.Nabagira inama ko mbere yo gukora inkuru kuri DASSO wajya ubanza ukayihuza n’amategeko ayigenga.Iyo hari uwo duhohoteye afite uburengazira bwo kugana ubutabera akarenganurwa kuko itegeko twishe riba rihari.namwe banyamakuru nimukomeza kutwanduriza isura dufite itegeko riturengera tuzarikoresha,ariko kugeza ubu twamaganye abashaka kutwanduriza izina no gukoresha izina DASSO mukwanduza isura y’igihugu. Muzajye muvuga ngo ” umwe mubagize urwego rwa DASSO mukarere aka n’aka yakoze ibi “.Twamaganye abavuga ngo DASSO yakoze ibi n’ibi kandi Akarere katabimutumye.
    Hari amakuru dufite ariko tudafitiye gihamya kuko ntawe twafashe.Hari bamwe mubazunguzayi bishyira hamwe bakajya gushaka umunyamakuru bakamuha amafranga.Uwo munyamakuru akaza agahagarara ahantu ntawe umubona cyane cyane bakunze kujya hejuru muri Etage.Noneho umuzunguzayi akaza akegera DASSO akamwiyenzaho agakora ibishoboka byose kugirango amurwanye wa munyamakuru nawe ari aho abyitegeye neza agafata amafoto,noneho akajya gukora inkuru agamije gusebya no gukosa isoni urwego rwa DASSO. Aba agamije kugirango nibanduza isura y’igihugu, DASSO bayikure mukurwanya akajagari ubundi bicururize kuko bavuga ko DASSO ibabangamira.
    Rero banyamakuru nshuti zacu turabakenera kandi namwe muradukenera ni mwubahe inshingano zacu nkuko natwe twubaha inshingano nzanyu mureke kwihisha inyuma y’umwambo wacu ngo mwanduze isura y’igihugu.Niba ugiye gukora inkuru utanganirije impande zombi zirebwa n’inkuru yawe gendera kubushakashatsi bwakozwe n’anzobere mubushakashatsi, naho kuvugako imyitwarire yacu atari myiza nagake sinzi icyegeranyo waba waragendeyeho gihamya ko DASSO ntakiza nakimwe dukorera abaturage.
    Ntabwo twese turi beza kandi ntabwo twese turi babi.niyo mpamvu buri wese abazwa ibyo yakoze .Kimwe nkuko namwe abanyamakuru mudakora inkuru kimwe.kuko urebye iriya nkuru ukuntu ikoze k’umuseke siko ikoze ku IGIHE cg UMURYANGO.kubwibyo rero mureke kwanduza izana DASSO kuko ibyo dufasha abaturage ni byinshi kandi baranatwishimira.Niba ugirango ndakubeshya azahaguruke ugende ukore ubushakashatsi ku mikorere ya DASSO hanyuma uzagaruke uvuge ko imyatwarire yacu ati myiza nagake.
    Noel Dushimimana

  28. kalinda

    15/08/2017 at 5:12 pm

    hahahaaaaa, ubwo rero uvugiye Dasso? mubanze muhindure iyo myitwarire naho kuvuga ngo igihe, umuryango n’umuseke banditse inkuru ku buryo butandukanye byerekana ko wumva ko abantu bose bagomba kumva ibintu byose kimwe!!!! dore aho ubuswa bwanyu bugaragarira, gufata inkuru y’igihe umuseke ukayikoporora uko yakabaye!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock