Ibyaha bimunga ubukungu: Mu myaka 4 abantu 3 301 barezwe miliyari 44 – UMUSEKE

Ibyaha bimunga ubukungu: Mu myaka 4 abantu 3 301 barezwe miliyari 44

*Ruswa ni yo yarezwemo benshi
*Ahanyerejwe’ menshi ni mu misoro
*Muri gahunda zo gufasha abakene hanyerejwemo Miliyari 2,6

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda butangaza ko mu byaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo ibya Ruswa, kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta kuva muri 2013 kugeza ubu bumaze kuregera inkiko ibirego 2 225 byaregwagamo abantu 3 301 bakurikiranyweho ruswa, kwiba, gukoresha nabi miliyari 44 914 298 214 Frw.

Ibya ruswa ni byo byinshi

Ibya ruswa ni byo byinshi

Byagaragajwe mu nama yabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira yahuje abagenga b’ingengo y’imari muri za Minisiteri, ibigo bya Leta n’uturere byagaragayeho amakosa mu micungire y’amasezerano bigirana na ba rwiyemezamirimo.

Ibi byaha birimo ibyo kunyereza amafaranga ya Leta, aya za Banki, aya za koperative, kunyereza imisoro ku bicuruzwa no ku mishahara, gukurirwaho amande mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibya ruswa n’ibifitanye isano na yo, gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyaha byo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no kuwukoresha mu nyungu bwite za muntu.

Muri ubu bwoko bw’ibyaha 10, Ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko ibirego 2 225 byakekwagamo abantu 3 301 bari bakurikiranyweho amafaranga y’u Rwanda miliyari 44 914 298 214.

Ibyaha byo kunyereza imisoro y’ibicuruzwa ni byo byari bikurikiranywemo menshi, miliyari 18 777 884 043 Frw, bigakurikirwa no kunyereza amafaranga ya Leta byarezwemo 7 447 553 614 Frw, mu gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko haregewe 5 948 944 257 Frw mu gihe ibya Ruswa byarezwemo 398 905 256 Frw nubwo aribyo biregwamo benshi.

Ibyaha bya ruswa ariko ni byo byatangiwe ibirego byinshi bingana na 1 076, bigakurikirwa no kunyereza umutungo wa Leta aharezwe ibirego 660 mu gihe ibyo kunyereza imisoro ari 31 gusa.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri iyi myaka ine inkiko zimaze guca imanza 1 343 zaregwagamo abantu 2 099 barimo 1 562 bahamijwe ibyaha. Inkiko zemeje ko muri ibi byaha hanyerejwemo 19 333 429 263 Frw.

Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Nyirurugo Jean Marie Vianney yatanze ingero za bimwe mu bikorwa by’ibi byaha, avuga ko nk’akarere ka Nyamagabe katanze isoko rya miliyoni 97 920 000 Frw ariko kaje kwishyura 197 920 000 Frw, nibura miliyoni ijana z’inyongera kubera amakosa yako.

Muri 2013, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC cyaguze imiti yaburaga ukwezi ngo irangize igihe (expired) ya miliyoni 667 939 390 Frw.

Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda i Nyagatare ryatanze isoko rya 3 765 124 317 Frw ryo kubaka Laboratoire, riza no kwishyuramo 972 969 758 Frw ariko rwiyemezamirimo aza guta imirimo igeze kuri 14% gusa.

Umushinjacyaha Nyirurugo yagaragaje amafoto agaragaza imirimo yakozwe, yaneze uyu rwiyemezamirimo.

Ati “Uretse ko {ubu} akurikiranwa afunze ariko ntabwo twifuza ko ba rwiyemezamirimo cyangwa abayobozi tubamarira mu munyururu nanone ntabwo byaba ari imikorere myiza, icyo twifuza ni uko abantu bumva ko bagomba gucunga neza umutungo w’igihugu.”

 

Mu gufasha abakene kuzamuka hanyerejwemo Miliyari 2,6 Frw

Muri gahunda zigamije kuzamura Abanyarwanda

Muri gahunda zigamije kuzamura Abanyarwanda

Ubushinjacyaha buvuga ko muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage nka VUP, Girinka, Mutuelle de santé, Ubudehe, SACCO, FARG no mu gutanga ifumbire, bwaregeye inkiko ibyaha 245 byaregwagamo abantu 481 bashinjwa kunyereza miliyari 2 611 202 589 Frw.

Gahunda ya VUP ni yo yanyerejwemo amafaranga menshi angana na 1 190 590 016 Frw, mu bwisungane mu kwivuza hanyerezwa 627 423 474 Frw, muri Girinka harigiswa 270 982 200 Frw mu gihe mu kigega cyo gufasha abatishoboye bacitse ku Icumu rya Jenoside (FARG) hanyerejwe 4 914 200 Frw.

Umushinjacyaha Nyirurugo avuga ko hamaze gucibwa imanza 117 zaregwagamo abantu 172 baregwaga kunyereza 362 296 032 Frw ariko inkiko zemeje 261 251 104 Frw.

Ubushinjacyaha bwishimira ko igipimo busigaye butsindiraho izi manza zimunga ubukungu bw’igihugu kuko cyavuye kuri 52,9% mu mwaka wa 2011-2012 kikaba kigeze kuri 84,1% muri uyu mwaka wa 2016-2017.

Buvuga ko bumaze gufatira imitungo 234 itimukanwa na konTi za banki 36 by’abantu bahamijwe ibyaha bimunga ubukungu batorotse inzego z’ubutabera n’ababuze ubwishyu.

Imirimo ya Laboratoire ya UR Nyagatare yishyuwe miliyoni 972 Frw

Imirimo ya Laboratoire ya UR Nyagatare yishyuwe miliyoni 972 Frw

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

4 Comments

  1. Akumiro

    27/10/2017 at 12:39 pm

    Gukomeza kuduha gihamya ko mu micungire y’ibya rubanda huzuyemo ibisambo n’abacanshuro, nta gihinduka na kimwe, bimaze iki? Niba mwiteze ko tuzabyivumburaho ntabyo muzabona. Ibyo twabonye hagati ya 1990-1998 birahagije. Haguma amagara naho umurizo uramera wa mugani wa ya Nyamanza.

  2. Rugero

    27/10/2017 at 1:59 pm

    Ko inzego ziperereza zacu zikora neza nta haduyi ushobora kutumeneramo koduhora muri patrouille koko ubu iyi nyubako iboreramo ibyatsi koko ntamuntu numwe wabimenye? Cyangwa bagiye kutubwira bya bindi tumenyereye ngo ” Iki kibazo ntabwo twari tukizi ariko ubu tugiye kubikurikirana”

  3. Peniel Izabayo

    27/10/2017 at 2:11 pm

    hahahhaha. iki kibazo ntabwo cyari kizwi kigiye guhagurukirwa nyine. None se wagiraga ngo byari bizwi???? reka da. Ese ukeka ko aya mafaranga yose yakwibwa gusa, hari ababakingira ikibaba nyine. Namwe mumbwire bitameze gutyo wabisobanura ute?
    gusa irababaje

  4. MUJYAMBERE

    27/10/2017 at 7:13 pm

    Igihombo gituruka ku buswa cyangwa se kuri ruswa iboneka mu bigo bya Leta kigahombya abaturage nacyo nigikurikiranwe. Urugero ni MINEDUC na Higher Education Council (HEC) bahombeje ababyeyi n’abana b’abanyarwanda. Ejo batubeshyaga ko Private universities zitigisha ariko Mr Murigande amabanga ya University of Rwanda yayavuze yose aho yagaragaje ko abarimu bahembwa nabi ndetse abanyeshuri basa nabadakora practice. Ikibigaragaza ni uko abize ubuforomo i Gitwe barushije aba UR gutsinda ikizamini cy’urugaga. Leta nishake abakozi bashoboye kandi bafite ubushake bwo gukorera igihugu aho guha akazi babandi bafite amagambo aryoshye ariko nta bushobozi, naho ubundi ntabwo ibintu bizoroha. Ikindi nibareke kugira intego guca intege urwego rw’abikorera kuko bose bakorera igihugu kandi bunganira Leta. Turambiwe itekinika ryabo ariko twizere ko tuzababona vuba mu nkiko baryozwa ayo makosa yose kuko nibwo icyizere cyagaruka. Ese kuki bo batasubiza abaturage ibyo babahombeje kubera kutuzuza inshingano Leta yabahaye ahubwo bakikorera ku giti cyabo?????

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock