Ibyamamare bidufashe guhitamo imyambaro y’icyumweru – UMUSEKE

Ibyamamare bidufashe guhitamo imyambaro y’icyumweru

Ni umunsi benshi bakunze gushakira inyito kubera igihe baba bavuyemo, hari abavuga ko babyukanye ‘Lundiose’ ubu hagezweho kuba baraye mu kinya…Ni ku wa mbere w’icyumweru. Ni umunsi ariko buri wese afata imigabo n’imigambi bitewe n’umurimo asanzwe akora, abahanga mu kwambara bavuga ko burya umuntu adakwiye kwibagirwa n’imyenda azambara mu cyumweru aba atangiye.

Umuhanzi The Ben ari mu Rwanda muri iyi minsi

Umuhanzi The Ben yari umaze iminsi ari mu Rwanda

Muri iyi nkuru, turagaruka ku myambaro abagabo cyangwa abasore bashobora kwambara muri iki cyumweru bitewe n’icyo buri wese akora.

Turibanda ku myambaro ya bamwe mu bakunze kubera urugero benshi, nk’abahanzi, abamurika imideri, abavanga imiziki (DJ/Deejay) n’abafata amashusho/amafoto.

Umufotozi Innocent Ishimwe watangiye iki cyumweru yitabira inama, avuga ko yahisemo kwambara umwambaro ufite umwihariko wa Africa kugira ngo ahe agaciro inkomoko ye.

The Ben ni umuhanzi nyarwanda umaze kuba icyamamare kubera ibihangano bye, uyu muhanzi wari umaze iminsi ari mu Rwanda, yakunze kugaragara mu mideri irimo ikote rirerire ry’igitaka, ishati n’ipantalo byose by’umukara n’amataratara (Lunette) n’isaha.

Ni imyambaro ishobora kurimbwa n’umuntu ugiye ku kazi kiyubashye cyangwa mu nama kandi akagaragara neza.

Rurangirwa Jean de Dieu uvanga imiziki (abo bakunze kwita DJ) akaba n’inararibonye mu myambarire twaganiriye mu ntangiro z’iki cyumweru yambaye imyambaro yiganjemo ibara ry’ubururu. Avuga ko akunda iri bara.

Twaganiriye ari ku gasusuruko k’izuba rinyenyera, atubwira ko kuba yambaye agapira k’umweru ari uko hari haramutseho akazuba gake, ubundi arenzaho agakoti gakomeye.

Rurangirwa kandi yambaye inkweto za mark ya Nike benshi bakunze kwita Airforce zigaruriye isoko mu minsi ishize ariko ubu zikaba ziri kugaruka ku isoko.

Kagame Francis Karake asanzwe amurika imideri we yambaye ikote rirerire, ipantalo ya jeans n’inkweto z’ingozi.

Avuga ko yahisemo kuzinduka yambaye uku kubera ko yari agiye ku Ishuri, nyuma akaza kuhava yerekeza muri gahunsa z’uyu mwuga wo kumurika imideri.

Ngo iyi myambarire ishobora kugaragara neza nk’umuntu ugiye ku masomo kandi ntimubuze kugaragara nk’umunyamwuga mu mideri mu gihe aza kuba agiye guhura na bagenzi be.

Abahanga mu myambarire bavuga ko ibyitwa ‘fashion is freedom’ bireba buri wese kuko ntawe ukomwe ku burenganzira bwo guhitamo uko agomba kwambata mu gihe atabangamiye abamureba.

Innocent Ishimwe ni umufotozi yambaye kinyafurika kugira ngo ahe agaciro inkomoko ye

Innocent Ishimwe ni umufotozi yambaye kinyafurika kugira ngo ahe agaciro inkomoko ye

DJ Rurangirwa avuga ko iyi myambarire ijyanye n'ikireere

DJ Rurangirwa avuga ko iyi myambarire ijyanye n’ikireere

Karake umurika imideri ngo iyi myambarire igaragara neza nk'ugiye ku ishuri kandi nk'umunyamideri wabigize umwuga

Karake umurika imideri ngo iyi myambarire igaragara neza nk’ugiye ku ishuri kandi nk’umunyamideri wabigize umwuga

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

2 Comments

  1. myasiro

    24/10/2017 at 11:01 am

    cyakoze uretse the ben abo bandi bambaye nabi kabisa nyine uwo mu nyamideri we aba agerageza byose ngo arebe ariko ntakigenda

  2. k john

    24/10/2017 at 11:47 pm

    naba basore nuko batakoze edit nkiya ben bambay neza iri koti rya karake rirenz irya ben kbs

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock