Ibyaranze ‘Fashion’ mu cyumweru gishize – UMUSEKE

Ibyaranze ‘Fashion’ mu cyumweru gishize

Lupita Nyong’o niwe wagarutsweho cyane muri Fashion ku ruhando mpuzamahanga mu cyumweru gishize.

Uyu mukobwa w’umunyaKenya wegukanye Oscar Awards mu 2014 akoreshwa cyane mu kwamamaza ibintu binyuranye cyane cyane imideri.

Lupita bari bamushyize ku kinyamakuru cyabo bamushyizeho imisatsi adafite arabiyama cyane

Lupita bari bamushyize ku kinyamakuru cyabo bamushyizeho imisatsi adafite arabiyama cyane

Yavuze ko yarakajwe no kuba ikinyamakuru Grazia cyandika ku bwiza n’imyambarire cyaramwanditseho ariko kigashyiraho ifoto cyahinduye imisatsi ye.

Abinyujije kuri Instagram , Lupita yanenze cyane iki kinyamakuru ati “Nkuko nabivuze kenshi rwose ntabwo kugira ubwiza bijyendana no kugira imisatsi ibengerana isa n’iy’abazungu. Kuri njye nemera ko no kugira imisatsi ikomeye ya Kinyafurika  nabyo byerekana ubwiza nyabwo.

Kwerekana ifoto mfite imisatsi iteye gutya ni ukugira ngo abanyamahanga baboneko natwe dufite imisatsi myiza kandi ko turi beza uko turi bitabaye ngombwa ko twigana abandi . mbabajwe no kubona ukuntu ikinyamakuru Grazia cyahinduye imisatsi yanjye kikayisigiriza ngo ise n’iy’abazungu ntibigeze batabinsabye. Gusa n’iyo babimbaza nari bubabwire ko ntashaka ko bahindura imisatsi yanjye ngo nkunde nse nabo.”

Iki kinyamakuru cyahise gisaba imbabazi Lupita.

 

2018 hazasohoka Calendar y’abanyamideri

Iyi karindari iriho amafoto y’abanyamideri izaba yitwa ‘Pirelli calendar’ ngo ni imwe mu izaba igizwe n’amafoto atandukanye y’abahanzi n’abamurika imideri.

Naomi Campbell , P-diddy , Lupita Nyongo ni bamwe mubazagaragara kuri iyi calendar izasohoka mu 2018.

Diddy na Campbell bazaba bari kuri iyi karendari

Diddy na Campbell bazaba bari kuri iyi karendari

Mu cyumweru dushoje ibinyamakuru bitandukanye byandika ku mideri byagarutse cyane ku gitaramo cyiswe “Windhoek fashion week” cyabereye muri Namibia kuwa 1-4 Ugushingo 2017.

Abamurikamideri mirongo 46 nibo bamuritse imideri muri iki gitaramo cyamaze iminsi ine.

Abazamurika imideri mu gitaramo cya Abryanz style and fashion Award 2017 bahuriye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda  kugira ngo hatoranywemo abibanze bazamurika imideri muri iki gitaramo giteganyijwe kuba kuwa 8 Ukuboza uyu mwaka. Abitabiriye iri gerageza harimo Abanyarwanda , abanya-Uganda , Abarundi , abo muri Congo, Kenya no muri Afurika y’Epfo.

Abari baje guhatana muri Abryanz Style and Fashion Awards

Abari baje guhatana muri Abryanz Style and Fashion Awards

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock