Iby’ikipe y’i Burayi ishaka Savio Nshuti ntabyo tuzi – Nshimiyimana – UMUSEKE

Iby’ikipe y’i Burayi ishaka Savio Nshuti ntabyo tuzi – Nshimiyimana

Mu mpera z’icyumweru gishize rutahizamu wa AS Kigali Savio Nshuti yabwiye Umuseke ko atazivuza imvune y’akaboko afite kubera ikipe y’i Burayi azajyamo muri Mutarama 2018. Gusa aya makuru yatewe utwatsi n’umutoza we Eric Nshimiyimana.

Eric Nshimiyimana yemeza ko nta kipe iri mu biganiro na AS Kigali yasinyishije Savio imyaka 3

Eric Nshimiyimana yemeza ko nta kipe iri mu biganiro na AS Kigali yasinyishije Savio imyaka 3

Umutoza Johnny McKinstry watozaga ikipe y’igihugu Amavubi mu mu myaka ibiri ishize, yahinduriye umwanya Iranzi Jean Claude amukinisha inyuma ya rutahizamu. Byatumye u Rwanda rwunguka undi mukinnyi ufite impano Savio Nshuti Dominique ukina asatirira ku ruhande rw’ibumoso aho Iranzi yakinaga.

Uyu mukinnyi wakinaga muri Rayon sports mu myaka ibiri ishize ariko wasinyiye AS Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka mushya w’imikino, afite ikibazo cy’imvune mu iteranyirizo ry’akaboko n’urutugu.

FERWAFA yifuzaga kwohereza Nshuti w’imyaka 19 muri Maroc kujya kwivuza iyo mvune ariko uyu mukinnyi yabwiye Umuseke ko atiteguye kujya yo kuko abazwe byatuma atinda hanze y’ikibuga kandi afite ikipe nshya mu Burayi  izamusinyisha muri Mutarama 2018.

Aya makuru yatewe utwatsi n’umutoza Eric Nshimiyimana wa AS Kigali ifitanye amasezerano y’imyaka itatu na Savio Nshuti. Umuseke watangiye umubaza ibijyanye no kuvuza uyu mukinnyi wabo.

“Imvune Savio afite ntabwo yayigiriye mu ikipe yacu. Ni imvune amaze imyaka myinshi akiniraho. Ikomera iyo hari umugonze kuri ako kaboko. Ariko iyo ntawe umukozeho akina neza umukino wose. Niyo mpamvu mu gihe atarabagwa twahisemo ko yaba akora imyitozo anadufasha mu mikino.

Numva kumujyana muri Maroc kubagwa imvune nk’iyi idakomeye atari ngombwa kuko mu bitaro byacu mu Rwanda bamuvura kandi neza. Byaba ari ugupfusha amafaranga ubusa no gusuzugura ubushobozi bw’abaganga bacu.”

Uyu mutoza yakomeje ahakana amakuru avuga ko Nshuti Dominique Savio ari mu biganiro n’ikipe yo ku mugabane w’i Burayi.

“Savio ni umukinnyi wacu dufitanye amasezerano y’imyaka. Ikipe yose imushaka izabanza kuvugana na AS Kigali. Mu byo twumvikanye harimo ko tutazamuzitira ngo tumubuze amahirwe yo kujya ku rwego rwisumbuyeho ariko iby’ikipe izamutwara mukwa mbere byo ntabyo tuzi. Abanyamakuru nibo tubyumvana.”

Dominique Savio Nshuti wavutse tariki 1 Mutarama 1998 yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka; Isonga FC, Rayon sports na AS Kigali. Yanakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi kuva muri 2013. Mu myiteguro ya CECAFA 2015 nibwo yazamuwe mu ikipe nkuru ageza Amavubi ku mukino wa nyuma. Kuva ubwo ni umwe mubo Amavubi agenderaho kuko amaze kuyakinira imikino 19 atsinda ibitego 3.

Nubwo Savio Nshuti afite ikibazo cy'imvune mu rutugu, ariko akomeje kugaragara mu mikino ya AS Kigali

Nubwo Savio Nshuti afite ikibazo cy’imvune mu rutugu, ariko akomeje kugaragara mu mikino ya AS Kigali

Roben NGABO

UMUSEKE

2 Comments

  1. kay

    05/10/2017 at 2:41 pm

    urugendo rwawe muri ruhago rwarangiye igihe wasinyaga muri As Kigali kandi wariyangirije cyane ukurikiye utwo dufaranga

  2. steve

    06/10/2017 at 7:11 am

    mujye mureka gutega iminsi abashaka kwesa kwesa intego yabo kandi mujye mwemera ko habaho gutera imbere mu mikinire no mu mikoro by’abakinnyi. Ese kuki abakinnyi bavuye muri rayon batajya bifurizwa ishya n’ihirwe aho bagiye n’abakunzi ba gasenyi menya bagifite imyumvire iri analogue bajye bagerageza kwigira ku bakunzi ba kiyovu, apr,etincelles,marine,mukura aho bivugira bati muzahahe muronke kandi mutere imbere

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock