Icyo ab’i Burera bifuza kuri Perezida uzatorwa – UMUSEKE

Icyo ab’i Burera bifuza kuri Perezida uzatorwa

Twaganiriye n’abaturage mu mirenge ya Kinyababa, Kagogo, Cyanika, Kinoni na Rugarama. Bamwe mu baturage bavuga ko bifuza ko hari ibyahinduka mu gutanga inguzanyo mu mabanki kuko bacika intege iyo bahora bumva amatangazo kuri radio agurisha ingwate z’abananiwe kwishyura.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinoni bifuza ko ubukerarugendo bwakongererwa imbagara muri aka gace

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinoni bifuza ko ubukerarugendo bwakongererwa imbagara muri aka gace

Burera ubu bashima ko bafite ibitaro bikomeye mu Rwanda bya Butaro byihariye ku gupima no kuvura indwara ya Cancer.

Mu murenge wa Kinyababa bo bifuza ko umuhanda iva Isaramu ugaca ku biro murenge wa Kinyababa ukagera i Nyabizi ku mupaka wa Uganda wakorwa neza kuko wabafasha mu buhahirane mpuzamahanga.

Muri iyi mirenge abaturage bo kuri centre za Rukinga (Kinyababa), Gatare (Kagogo), Muga (Cyanika) bavuga koi bice byinshi by’iwabo hirya mu cyaro bitaragezwaho amashanyarazi bakifuza ko Perezida uzatorwa yabirebaho.

Abaturage  bo muri aka gace mu buhinzi bifuza ko Perezida uzatorwa yazategeka ababishinzwe kugabanya igiciro cy’ifumbire, bakagezwaho ibiti by’imbuto bakanagabanya  ibiciro by’imiti y’amatungo bakanegerezwa abaganga(veternaires) babyize kuko babona bacye.

Muri aka gace bifuza ko inzego z’ibanze n’Abunzi bafashwa gukora kinyamwuga kuko ngo usanga hakiri ibibazo mu baturage bishingiye ku marangamutima na ruswa bivugwa mu bunzi n’abayobozi ku nzego z’ibanze.

Aba baturage basaba ko hakongerwa imbaraga muri ‘School feeding’ kuko ari gahunda bashimye ifasha abana babo kwiga neza. Abana bagafata ifunguro riruseho kandi rifite intungamubiri.

Amashuri y’incuke n’ay’imyuga muri utu duce aracyari macye cyane,  bifuza ko Perezida uzatorwa yabafasha gukemura iki kibazo.

Bifuza kandi ko Perezida yazamura umushahara wa mwarimu kuko bo bavuga ko kuba ireme ry’uburezi riri hasi biva ku mibereho mibi ya mwarimu.

Umwe mu baturage witwa Gashayija Jean ati “Nubwo ishuri ryaba rifite za mudasobwa nyinshi, abana barya neza ku ishuri n’ibintu byose bihari, ariko mwarimu atabayeho neza ntabwo abana nabo yabigisha neza. Perezida uzatorwa iki azagihagurukire.”

Bashimira Perezida ucyuye igihe ko yitaye cyane ku mibereho y’abakennye abaha inka, gusa bifuza ko iyi gahunda yarushaho kugera ku bandi benshi itagezeho kandi ikanozwa ikabamo umucyo.

Mu murenge wa  Kinyababa ahitwa i Nyabizi bifuza ko bubakirwa isoko kuko ari no hafi y’umupaka wa Uganda.

Emile DUSENGE
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock