Igihembwe 2: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4% – UMUSEKE

Igihembwe 2: Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4%

Kuri uyu wa mbere Ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare cyatangaje imibare igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2017, umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutseho miliyari 233 (4%) z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize.

Yusuf Murangwa uyobora ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Yusuf Murangwa uyobora ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Iyi mibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare (NISR) iragaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2017 umusaruro mbumbe (GDP) w’u Rwanda wari miliyari 1,869 Frw, mu gihe igihembwe nk’iki cya 2016 wari kuri miliyari 1,636 Frw. Ni izamuka rya 4%.

Muri iki gihembwe ibyiciro bikuru bigize ubukungu bw’u Rwanda byose nabyo byarazamutse, ubuhinzi bwazamutseho 6%, inganda zizamukaho 1%, naho urwego rwa Serivise ruzamukaho 7%.

Iyi raporo ya NISR igaragaza ko izamuka ry’imibare y’ubuhinzi rishingiye ahanini ku musaruro mwiza wabonetse mu gihembwe cya mbere cy’ihinga kuko wazamutseho 4%.

Aha, umusaruro ukomoka kubyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi wazamutseho 22%, bitewe ahanini n’umusaruro w’icyayi wazamutseho 8% n’uwa kawa wazamutseho 28%.

Umuyobozi wa NISR, Yusuf Murangwa avuga ko kwiyongera kw’umusaruro w’ubuhinzi byanagize ingaruka nziza ku biciro ku masoko kuko biri kuzamuka ku muvuduko uri hasi.

Ku rundi ruhande, izamuka rito (1%) ry’umusaruro w’urwego rw’inganda ryatewe n’uko ibikorwa by’ubwubatsi bibarirwa muri uru rwego byagabanutseho 4% ugereranyije n’imirimo y’ubwubatsi yariho mu gihembwe cya kabiri cya 2016, dore ko aribwo hasojwe inyubako ya ‘Kigali Convention Center’.

Umusaruro w’inganda zikora ibintu bitandukanye (manufacturing) wo wazamutseho 6% kubera umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutse ku rwego rwa 10%.

Gusa, nanone ngo umusaruro w’inganda zikora ibinyobwa muri rusange, n’itabi wo waragabanutse bigaragara ku rwego rwa 10%.

Umusaruro w’urwego rwa Serivise nawo ngo kuba warazamutseho 7%, birakomoka ku musaruro wa za Hoteli na za Resitora wazamutseho 9%.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko iyi mibare yo mu gihembwe cya kabiri itanga ikizere ku bukungu bw’u Rwanda, ngo bizeye ko intego bihaye yo kubuzamuraho 6,2% muri uyu mwaka izagerwaho.

Venuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

10 Comments

  1. Simon

    25/09/2017 at 1:27 pm

    Buriya se ni 4% umusaruro wazamutseho? Cg ni 14%? Ni mubibare neza murebe, 1636 vs 1869

  2. Rwesamajyo

    25/09/2017 at 3:22 pm

    Nanjye ndibaza aho aba bantu bigye imibare. Biratangaje cyane kubona umunyamibare wo mu “Ikigo cy’igihugu cy’ibarurirashamibare” yemeza ko ziriya Miliyari 233 ziyongeye ku musarurombumbe w’uyu mwaka wa 2017 zingana na 4% aho kuba 14%.

    Reka dukore imibare yoroshye:
    Niba mu mwaka wa 2016 umusarurombumbe wari Miliyari 1636, ubu muri uyu mwaka wa 2017 uwo musarurombumbe ukaba ungana na Miliyari 1869, ni ukuvuga ko uwo musarurombumbe wa 2017 wiyongeyeho 1869 ukuyemo Miliyari 1636 bikaba bingana na Miliyari 233 (1869.000.000.000-1636.000.000.000=233.000.000.000)

    Reka rero dukoreshe icyo bita “Gutanga Umugabo wa Gatatu “/Règle de Trois”:
    Niba Miliyari 1636 bingana na 100%
    Ubwo Miliyari 1 ingana na 100% ngabanyije 1636
    Naho Miliyari 233 bikaba bingana na 100% ngabanyije 1636 ngakuba na 233
    Bivuze ko Miliyari 233 ingana na 100%x1636:233=14%

    Murabona neza rero ko uriya musaruro mbumbe w’u Rwanda wa Miliyari 233 ungana na 14% .

    Rwose abanyamakuru namwe mujye mugenzura neza munasesengure ibyo mwandika, kuko abo mubwira nabo mwandikira amakuru ntabwo bose ari injiji. MURAKOZE

    • pablo

      27/09/2017 at 1:28 am

      wowe uzohereze email.kuri info@statistics.gov.rw bagusobanurire uko bibarwa njyewe narasobanukiwe. kandi bansubije neza pe

  3. Kagabo

    25/09/2017 at 3:51 pm

    Ariko kuki iki kigo gihora gitanga imibare icyemangwa? Kwaba ari kwibeshya cyangwa kubeshya abatagera i bwami?

  4. richard

    25/09/2017 at 4:07 pm

    jyewe iyi mibare intera ikirungurira…. Mugabanye ibiciro by’ibiribwa birahanitse cyane, n’aho iyo mibare mwirirwamo, ntacyo imariye abanyarwanda bisonzeye

  5. ndahayo

    25/09/2017 at 6:25 pm

    ariko ntimugasetse ubwo wavuga ko wungutse 14% kandi icyo gipimo kidashoboka ku isi ukabibwira world Bank ute ?

  6. Bigori

    25/09/2017 at 6:34 pm

    Ikibazo ahubwo wakibaza muri ubu buryo: Kuki abanyarwanda bamwe batizera urwego rubagezaho uko ubukungu bwabo bwifashe ?

    NISR igira amabanga yayo utapfa kumenya, nymvira nawe ra ngo ubwubatsi bubarirwa mu gice cy’inganda ! Uwabaza umwana wa primaire we ntiyasobanura ko ari ukubehya ! Iri zamuka rya 13.53% uuryo barigira 4% ntibabisobanura, ese ubundi kuki bagereranya ubukundu bw’ibihembwe 2 by’imyaka ya 2016 na 2017 ko ubundi ubukungu bwagombye kuba cumulative.

    • pablo

      27/09/2017 at 1:26 am

      niko wowe ubyumva ariko buriya tugiye muri NISR badusobanurira neza kuko ni rwo rwego rwemewe rubikora mu gihugu muvandi

  7. kalinda

    25/09/2017 at 8:37 pm

    hahahaaaaaa, ibi binyibukije indi mibare bigeze gusohora ivuga ku musaruro w’amata!iki kigo cy’ibarurisha mibare rwose twagitakarije ikizere! nigute wajyaho ugatangaza ibintu bigira ingaruka kubuzima bw’igihugu utabanje ngo ugenzure ko ibyo ugiye kuvuga biteye kwibaza byinshi!

  8. Mwanainchi

    26/09/2017 at 7:56 am

    Jye nshingiye ku buryo inyubako y’ikigo cy’ibarurishamibare iriho izamuka, ubukungu bwaratumbagiye rwose.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock