Igiseke cy’Umugore mu ihurizo ryo kubaho cyangwa kuburizwamo – UMUSEKE

Igiseke cy’Umugore mu ihurizo ryo kubaho cyangwa kuburizwamo

*Abanyamuryango bari bamaze gukusanya Frw 2 003 7000,
*Hari izindi gahunda zizakora nk’Igiseke kandi zirimo Abakomeye.

Gahunda y’Igiseke cy’Umugore yari igamije kuzamura umugore wo mu cyaro, ku byifuzo bya ba Mutimawurugo bari mu Itorero, bishobora kurangira itabayeho kubera ko hari izindi gahunda zirimo abakomeye zifite n’amafaranga menshi kandi bijya guhuza inshingano.

Mme Uwumukiza Francoise, ibumoso ni Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) na Mme Mukakalisa Francine, Vice Perezidante bari mu nama rusange ya 16

Igiseke cy’Umugore wari umwe mu mihigo y’Inama rusange ya 15 y’Inama y’Igihugu y’Abagore, ndetse bakaba bari biyemeje ko mu nama rusange ya 16 bazabwira abanyamuryango aho igeze.

Ni gahunda yari igamije kuzamura umugore wo mu cyaro binyuze mu bwitange bw’abagore batowe ngo bahagararire abandi kuri buri rwego rw’ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, gusa iyi gahunda ishobora kuba itazabaho.

Mu nama rusange ya 16 y’Inama y’Igihugu y’Abagore, hagaragajwe aho gahunda yo “Gushyiraho no gushyigikira Igiseke…” igeze, bivugwa ko hakozwe byinshi birimo gukusanya umusanzu w’ibanze no kuganira n’inzego zishinzwe imari ariko bivugwa ko hari inzira (process) bicamo ngo Igiseke kijyeho zari zigikomeje ariko aho bigeze zikaba zisa n’izidatanga icyizere.

Bimwe byari bimaze gushyirwa mu bikorwa kuri gahunda y’Igiseke ni ugufungura konti (Account) muri Equity Bank, iyi banki ngo yatoranyijwe kugira ngo bizorohe gukusanya umusanzu binyuze ku guca ku ba agents bayo.

Habayeho guhura n’inzego zirimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, no kuganira na Guverineri wa Bank y’Igihugu kuri gahunda yitwa “New Faces new Voices” yatangijwe mu Rwanda mu 2015 ikaba irimo abagore bakomeye bafite aho bageze mu iterambere, by’umwihariko abari mu nzego zifata ibyemezo.

New Faces New Voice iteye ku buryo igihugu gikora imishinga (plan) hagendewe ku bibazo bihari mu iterambere ry’umugore, hagashakishwa amafaranga yo kubikemura.

Iyi gahunda iri mu bihugu 17 bya Africa, ikaba ari igitekerezo cyazanywe na  Grasa Machel wari umugore wa Nelson Mandela wayoboye Africa y’Epfo akaba anafatwa na benshi nk’Intwari, kugira ngo bazamure ubushobozi bw’abagore mu bukungu no kugira ngo na bo babe baba abayobora ibigo by’imari.

Ingabire Ida umwe mu bari mu ihuriro New Faces New Voice mu Rwanda yasobanuriye Inama rusange ya 16 y’Inama y’Igihugu y’Abagore ko iryo huriro ririmo na Nyakubahwa Jeannette Kagame bashyizeho Ikigega Rugori (RUGORI FUND) kigamije kuzamura abagore bafite amikoro make ariko bafite imishinga y’ubucuruzi bakora, bakazajya batanga inyungu nto.

Mme Ida avuga ko RUGORI FUND izatangirana ishyingu rya miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyari eshanu (Frw 5 000 000 000) abagore bari muri New Faces New Voice basabwa kwishakamo nk’umusanzu wabo, bayabona Minisiteri y’Imari ikazabaha andi miliyari eshanu (Frw 5 000 000 000) yemeye kuzayatanga, andi mafaranga akazava mu bigo by’imari nterankunga biri ku rwego mpuzamahanga.

Ingabire Ida ati “…Rugori Fund ni igisubizo cyaje nyuma yo kubona ibibazo abagore bagize nyuma y’ifungwa rya bimwe mu bigo by’imari iciriritse. Rugori Fund si banki,  ni uburyo bwo kuguriza tukaba turi kumwe nawe ugitangira ubucuruzi (umugore), watangira kubona inyungu ukishyura, wamara kwaguka tukajya gufasha undi.”

Yabwiye abagore bari mu Nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ko kugira ngo RUGORI FUND ishoboke ari uko abagore babigiramo uruhare, binyuze mu kwizigama batanga umusanzu.

Uwumukiza Francoise, Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore akimara kumva iby’iyi gahunda ya New Faces New Voice n’ikigega RUGORI, yahise avuga ko gahunda y’Igiseke abona isa n’itazashoboka.

Yagize ati “Ntabwo dushobora guhatana na Mme ‘First Lady’ (Jeannette Kagame), nk’Inama y’Igihugu y’Abagore… kuko turifuza gufasha abagore kandi uburyo abagore tubafasha sitwe tubikora twenyine dufite abafatanyabikorwa. Mu gutekereza no kuganira na MINECOFIN na BNR n’ubujyanama baduhaye, twasaga n’aho ukuguru kumwe kuri aha ukundi kuri aha, ukw’iburyo kurasa n’aho kubireka, ukw’ibumoso [ngo] ese byakomeza?

Ariko tugasanga mwatugira inama mukurikije ibyo mwumvise, ikerekezo dufite dushobora kubyihorera imisanzu twatanze tukareba uko twayigenza kuko kuyabasubiza ntibyashoboka kuyatanga byari ubushake.”

Nubwo bavuga ko bategereje igisubizo cya nyuma bazahabwa n’inzego zishinzwe imari, (MINECOFIN na BNR), Inama y’Igihugu y’Abagore isa n’iyafashe umwanzuro wo kureka Igiseke kugira ngo hatazabaho kugongana n’iyo gahunda ya New Faces New Voice, hagasigara hareba icyo Frw 2 003 7000 yari amaze gutangwa azakoreshwa kuko ngo hari amahirwe ko Igiseke cyaba umunyamigabane muri New Faces New Voice.

Uwumukiza Francoise, Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore agira ati “Amafaranga miliyoni ebyiri dushobora kureba (icyo yakora) niba twiyemeje kujya mu murongo wa New Faces New Voice, cyane ko mu bagize uruhare mu kuyitangaho ibitekerezo harimo n’abagore 436 bari mu Itorero, twabiganiriyeho dusanga bifite umurongo mugari kuruta Igiseke twasanze gifite indi nzitizi y’uko, ntabwo dushobora kugira ikigo cy’imari iciriritse kuko MINECOFIN na BNR bavuga ko ugiye gutanga inguzanyo hari inyungu igenwa utajya munsi.

None se ubwo niba ngiye gufasha umugore nkamwaka inyungu ya 21% ndaba mufashije iki? Yajya n’ahandi. Niba bihindutse Banki ubwo ni jyewe ugiye kwiteza imbere, biraba bibaye ubucuruzi, dusanga rero aho biganisha ari uko twabyihorera (gushyiraho Igiseke cy’Umugore), mutugire inama.”

Iki kibazo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye ko hazajyaho intumwa zihagarariye abagore zikazaganira n’Inama y’Igihugu y’Abagore bagafata umwanzuro ukazamenyeshwa abanyamuryango.

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock