Igitero cy’iterabwoba cyahitanye 17 muri Burkina Faso – UMUSEKE

Igitero cy’iterabwoba cyahitanye 17 muri Burkina Faso

Igitero cy’iterabwoba cyaraye kigabwe kuri Resitora iri mu mujyi wa Ouagadougou cyahitanye abantu 17, gikomeretsa abandi 8 nk’uko guverinoma ya Burkina Faso ibitangaza.

Abaturage bita kuwakomerekeye muri iki gitero.

Abaturage bita kuwakomerekeye muri iki gitero.

Mu ma saa tanu z’ijoro (za hano mu Rwanda) ku cyumweru, nibwo ngo abantu batatu bitwaje imbunda baje barasa ku bantu bari bicaye hanze ya Resitora yitwa “Aziz Istanbul Restaurant” iherereye ku muhanda ukunze kuba uriho abantu benshi witwa “Kwame N’krumah Avenue” nk’uko uwabibonye yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Ubuyobozi bwatangaje ko bwishe babiri muri abo batatu barashe abaturage, gusa ngo kugeza n’ubu hari abaturage bashobora kuba bakiri mu nyubako yagabweho igitero.

Muri Mutarama 2016, ibyihebe nabwo byari byateye Hoteli Splendid na “Cappuccino restaurant” iri hafi y’aho iki gitero cyabereye bica abantu 30.

Abaturage ba Burkina Faso ubu ngo bafite ubwoba ko iki gitero cyaba cyagabwe n’ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda rikorera mu Butayu bwa Sahara.

Umuyobozi wa Polisi, Guy Ye yatangaje ko abagabye igitero baje kuri Moto bahita batangirakurasa ku bantu bose.

Itangazo rya Guverinoma ryo ryemeje ko “iki gitero cyahitanye abantu 17 bose bataramenyekana ubwenegihugu bwabo ndetse gikomeretsa abandi 8.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turukiya yatangaje ko umwe mubapfuye ari Umunyaturukiya, mu gihe hari amakuru ataremezwa avuga ko harimo n’Umufaransa umwe.

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock