Ikibazo cy’aba Rohingya bo muri Myanmar giteye gite? – UMUSEKE

Ikibazo cy’aba Rohingya bo muri Myanmar giteye gite?

Myanmar ni igihugu giherereye muri Aziya y’Amajyepfo ishyira uburasirazuba. Gihana imbibe n’u Bushinwa, Bangladesh, Laos, u Buhinde na Tailand. Mbere iki gihugu cyari gituwe ahanini n’abaturage b’aba-Boudhists cyahoze kitwa Burma, umurwa mukuru wacyo witwa Naypyidaw. Gituwe n’amoko arenga 100.

Bumwe muri aya moko bwitwa “Rohingya” bubarizwamo abaturage barenga miliyoni (2016-17) biganjemo ab’Islamu bamaze imyaka hafi 40 batotezwa ndetse bicwa k’uburyo abenshi batangiye kubyita “Jenoside” dore ko Leta isa n’igamije kurimbura ubwoko bwabo “ethnic cleansing”.

Aba-Rohingya bari gutwikirwa, bakicwa, baratotezwa ku buryo buteye impungenge umuryango mpuzamahanga.

Aba-Rohingya bari gutwikirwa, bakicwa, baratotezwa ku buryo buteye impungenge umuryango mpuzamahanga.

Ihohoterwa rimaze iminsi ryubuye rikorwa n’inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage, ryatumye abagera ku bihumbi 400 bahunga.

Bamwe mu bayobozi ku Isi batangiye kuvuga ko ibibera muri Myanmar byagereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Muri aba bayobozi harimo Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari.

Umuzi w’ihohoterwa aba Rohingya bari gukorerwa ubu

Hari ku itariki ya 25 Kanama 2017, bamwe mu bagize ikitwa “Arakan Rohingya Salvation Army” bateraga ibirindiro bya Police n’iby’ingabo bakicamo abarenga icumi.

Nyuma yabwo hatangiye ikiswe guca agasuzuguro k’aba-Rohingya batuye mu gace kitwa Rakhine.

Nyuma abaturage bo mu idini ry’aba-boudhists bafatanyije na Police n’ingabo gutwika inzu z’aba Rohingya  biganjemo Abasilamu.

Igisirikare kivuga ko kuva imidugararo yatangira hamaze kwicwa abarwanya Leta 400 ,ariko abashinzwe uburenganzira bwa muntu bo bavuga ko abishwe ari abaturage bo mu bwoko bw’aba Rohingya.

Inzego z’umutekano muri Myanmar zihakana zivuye inyuma itwikirwa ry’aba-Rohingya b’Abislamu, zikavuga ko aribo bitwikira, nubwo ubuhamya bw’abaturage bubivuguruza.

Aba Rohingya ni bantu ki?

Aba-Rohingya, bajyaga bitwa “Arakanese Indians” babarirwa hagati ya 1 000 000 – 1 300 000, abenshi muri bo ni Abasilamu batuye mu Ntara ya Rakhine.

Kugeza ubu inkomoko yabo ivugwaho ibintu bitandukanye, gusa hari amateka agaragaza ko bahoze ari abaturage b’ubwami bwitwaga “Arakan” bwakunze kuyoborwa n’Ubuhinde cyangwa Myanmar. Hakaba n’abavuga ko biganjemo abacakara bahazanwe n’Abarabu, aba-Mughals n’Abanyaporutigari bavuye mu Buhinde na Bangladesh.

Nubwo amateka agaragaza ko aba-Rohingya bamaze igihe kirekire muri Myanmar, mu 1982 iki gihugu cyatoye itegeko ribambura uburenganzira ku bwenegihugu bwa Myanmar, ubu babaho batagira igihugu.

Ntibashobora kwiga cyangwa  gukorera Leta, ntibashobora kubona urupapuro urwo arirwo rwose rutangwa na Leta.

UN ibufata nk’ubwoko bwugarijwe n’itotezwa kurusha andi moko ku isi, dore ko bamaze imyaka irenga 40 bakorerwa ihohoterwa rikomeye.

Mu bihe bitandukanye bagiye bagabwaho ibitero baricwa, baratwikirwa, barafungwa abandi barahunga.

 

 Perezida Suu Kyi yararuciye ararumira!

Uyu mugore wahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel muri 1991 ashinjwa n’amahanga ko yatinze kugira icyo avuga ku rugomo rugiye kumara amazi atatu rukorerwa bamwe mu baturage be.

Aung San Suu Kyi ashinjwa ko impuruza yabonaga ziturutse mu binyamakuru na za raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yazifataga nk’amakuru y’impuha ibyo yise ‘fake news’.

Mu ntangiriro za Nzeri, 2017 Suu Kyi yagize ati: “Kuba abantu bafite amakuru y’amafuti ku bibera muri Rakhine bituma bavuga ko hari ihohorerwa rikorerwa abatuye muri kariya gace.”

Ubwo yavugaga ijambo kuri Televiziyo y’igihugu taliki 19, Nzeri, 2017 Suu Kyi yasabye aba Rohingya bahungiye muri Bangladesh gutaha.

Mu Ukwikira 2016 yigeze kuvuga ko agiye gukorana n’Ikigo cy’uwahoze ari Umunyamabanga wa UN Koffi Annan bagakora ihuriro rigamije gusuzuma no gukemura ikibazo cyo muri Rakhine.

Umwaka ushize kandi hatangijwe uburyo bwo gusuzuma itegeko ritanga ubwenegihugu muri Myanmar ryo muri 1982 kugira ngo herebwe niba aba Rohingya bakwemerwa kuba abaturage nk’abandi bafite uburenganzira busesuye cyangwa niba babwamburwa.

 Ese mu by’ukuri aba Rohingya bateje inkeke abatuye Myanmar?

Bamwe mu bakurikiranira hafi amateka y’aba Rohingya bavuga ko batari basanzwe bazwiho urugomo. Gusa ngo kuba hari bamwe muribo baherutse gutangiza umutwe usa n’uwitwara gisirikare bagatera ingabo na Police, byatumye abahezanguni babashyira mu gatebo kamwe nabo.

Myanmar ni igihugu amahanga ashoramo amafaranga menshi mu by’ubukungu. Ibi byatangiye nyuma y’uko iki gihugu gifunguye imipaka yacyo kugira ngo gikorane n’amahanga.

Kuba gikomeje kuvugwamo urugomo rukorerwa aba Rohingya, hari bamwe bavuga ingano y’amafaranga yashorwagayo izagabanyuka kuko USA n’u Burayi byatangiye kwamagana ibihakorerwa, bamwe badatinya kwita Jenoside.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

7 Comments

  1. Twarumiwe

    21/09/2017 at 1:36 pm

    Kuki ujya kuvuga ngo genocide iri gukorerwa Abayisilamu ukabisimbuka ? Wari ugize neza kubivugaho,ariko atura uvugishe ukuri gusa msze wiheshe agaciro

  2. umusomyi sarah

    21/09/2017 at 2:02 pm

    AMAHANGA NAHAGURUKIRE IKI KIBAZO KUKO BIRABABAJE, GENOCIDE IRAGATSINDWA KU ISI HOSE

  3. kuki

    21/09/2017 at 4:13 pm

    ndababye sana, birababaje cyane kubona isi yifata ku bantu bari gukorerwa genocide nkiriya.
    ese bazatabara ahari ama diaments,ors, cuivre gusa koko? barangiza bakatubwira ngo bashinzwe protection ya buri muntu kuri iyisi……
    nuko mu Rwanda isi yareberaga aabatutsi barenga 1000000 bakicwa, its shamefull muri 21st century kubona UN ikomeyeje uburangare abantu bagapfa muri buriya buryo.
    Please ababishoboye ni bagire icyo bakora ariko bariya bantu barengerwe ubuzima.

    • Habakuba

      21/09/2017 at 5:11 pm

      Iyo muvuga ngo amahanga ntiyatabaye, muba mwirengagiza realites zo mu isi. Ubu se ko Rohingya barimo kwicwa kuki u Rwanda rutajya gutabarayo ? Abayahudi bicwa se u Rwanda ntirwariho ari igihugu kuku rutagiye gutabara, aba Armenien bicwa u Rwanda ntirwraiho, kuki rutugiye gutabara ?

  4. Habakuba

    21/09/2017 at 5:44 pm

    Hari akantu wirengagije cg se wenda utazi: Mu gihe cy’ubukoloni, aba ba Rohingya bifatanije n’ingabo z’abongereza bemera guhinduka abagambanyi, bica bariya banyagihugu cya Burma, inkongoro zirarya zirahaga. Abongereza bamaze kugenda nibwo nabo ibibazo byabo byatangiye kuko bari bamaze guhinduka abanzi. Ibi ntawe ujya abivuga ariko ruriya rwango ahanini niho ruturuka, ntabwo rwaje gutyo gusa.

  5. Nadine

    21/09/2017 at 10:42 pm

    Habakuba , négationniste.

  6. Mugwananeza

    22/09/2017 at 10:53 am

    Habakuba uvuze ukiri itangaza makuru ibintu ribivuga ukutariko.urwanko rufise aho rwaturutse

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock