Ikibuye cy’umurambararo wa 4Km kuwa gatanu kizaca hafi y’isi – UMUSEKE

Ikibuye cy’umurambararo wa 4Km kuwa gatanu kizaca hafi y’isi

Abahanga bo muri NASA baremeza ko ibipimo by’umuvuduko n’ubunini n’intera byerekana ko hari ikibuye  kinini cyane kizaca hafi ku Isi ku wa Gatanu taliki ya 01, Nzeri, 2017, ngo kiramutse kigonze isi cyarangiza ubuzima bwose.

Ikibuye Florence kigonze isi nta buzima bwasigara

Ikibuye Florence kigonze isi nta buzima bwasigara

Iki kibuye bise Florence kizaca hafi y’Isi mu ntera ya kilometero miliyoni zirindwi,  abahanga bavuga ko ari intera iri hafi cyane y’Isi bagereranyije n’intera itandukanya Ukwezi n’Isi.

NASA ivuga ko aribwo bwa mbere babonye ‘asteroid’ nini gutya izaba iciye hafi y’isi, izindi zanyuze hafi y’isi ngo zabaga ari nto.

Ubunini bwa ririya buye n’umuvuduko rizaba ririho birahagije ngo ririmbure ibiri ku isi byose ariko NASA ivuga ko bitazaba kuri iyi nshuro.

Igishishikaje abahanga ba NASA cyane ni uko Florence ari nini cyane kurusha ibindi bibuye byaciye hafi y’Isi mbere yayo.

NASA ifite ikigo kihariye gishinzwe kureba no kwiga uko ibibuye byo mu kirere biyega bityo bajya bamenya kare cyane igihe bizaca hafi y’isi cyangwa niba bitazayigonga.

Ababonye iki kibuye bwa mbere ni abahanga bo mu ishami rya NASA rikorera muri Australia rigenzura ikirere n’isanzure.

Imibare yabo yerekana ko inzira biriya bibuye biba bigenderaho, uramutse uhindutse gato bitewe n’izindi ngufu ziba mu kirere cyane cyane izituruka ku izuba, byatuma biyoba bikaba byagonga umwe mu mibumbe iri mu Nzira Nyamata(Voie Lactée).

Imibare kandi yereka abahanga ko ikibuye Florence gishobora kuzava mu murongo kigenderamo mu myaka myinshi iri imbere kikaba cyagonga isi.

Muri 1980 nibwo bwa mbere cyagaragaye aho cyaciye hari kure cyane y’Isi ugereranyije n’aho kizaca kuri uyu wa Gatanu, taliki 01, Nzeri 2017.

Abafite ibyuma bireba mu kirere bazabasha kureba icyo kibuye ariko abazabasha kukibona neza ni abazaba bari muri Australia na New Zealand.

Televiziyo ya NASA ikorera umushinga wayo witwa Virtual Telescope Project izacishaho uko ikibuye Florence kizaca hafi y’Isi, hazaba ari mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira uwa Gatanu.

Iki kibuye ntabwo kizongera kunyura hafi y’isi kugeza mu mwaka wa 2500.

Niyo asteroid nini igiye guca hafi y'isi

Niyo asteroid nini igiye guca hafi y’isi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. kalisa

    30/08/2017 at 4:19 pm

    Iyaba cyayikubitaga ubu bushomeri bukarangira ntiyahuye.

    • Kamal

      30/08/2017 at 10:00 pm

      Hariho imana iri aho tutabona.ESE koko iyi system yariremye wangu
      Kubera iki ibi bibuye ,isi,….ukwezi,hariho imana yaremye ibi byose,nonese yo yaturutse he wangu??!!!

    • Mujyanama

      31/08/2017 at 3:04 pm

      Icyo utazi ni kimwe, Isi izafata feri ihite ukubitamo Marche arriere ubundi gihuruduke no mu nyanja ngo vutu.

      Gusa reka mbamenyeshe ko ibyo aba bavuga ntabibaho. Isi uko bayivuga siko iri, ubundi se ko izenguruka izenguruka kuki idafite axe? Reba nawe ukuntu ngo iteye nka Balon, ubwo se kuki abayituye badahubuka iyo izenguruka? Hirya yayo se haba iki ra? ko mbona iyo uvuye muri Afrika ujya muri Amerika ukajya muri Asia ubundi uka ugarutse muri Afrika aho hose ukaba ugenda wambuka injyanja ngo ugere ahandi. Iyo ugenda ikyaruguru uva muri Afrika ujya i Burayi ugakomeza muri Antaractique du Nord ugafata Antaractique du Sud ukonera uka ugeze muri Africa? Ese igihe bahereye ngo bazatura muri Mars babuze Visa zo kujyayo gutura yo? Niba hari ikintu giciriritse kidafatika kiri vague kurusha byose ntakindi uretse “Science”

  2. Mugenzi

    30/08/2017 at 4:42 pm

    Ubundi kiba kiva he kijya he?

  3. emmy

    30/08/2017 at 5:38 pm

    Kalisa rwose ndumva warihebye cyane gusa ujye umenya Yuko ibanga ryibyo ushaka riri aho wumva unaniriwe

  4. Albert

    31/08/2017 at 4:41 am

    ngo icyo kibuye gishobora kutazongera kugera Mu myaka 2500?
    rero bivuze ko Bamwe batubeshya ko Yesu agiye kugaruka vuba baba batubeshya se?

  5. Mukasafari Samiirat

    31/08/2017 at 5:01 am

    ibyo tubona bidutera ubwoba ni ibiremwa kd bifite uwabiremye ndetse afite impamvu yabiremye.so nta bwoba mfite bw’icyo kibuye,uko Allah yabipanze bizagende uko

  6. Jean Marie

    31/08/2017 at 5:35 am

    Wowe ubura gukura amaboko mu mifuka ngo ukore ukirirwa upfumbase uburingiti ngo utegereje ikibuye kizaza kikarangiza isi. Nikitaza urumva bizagenda gute koko. Niba ubishaka uzatugishe inama yuko wava mubushomeri maze uve muri iyo myumvire

  7. mugisha

    31/08/2017 at 8:19 am

    Nonese abo bacyibonye ntacyobakora NGO cyitagonga isi? Ko arabahanga bazacyiyobeje nticyitubuze kwiberaho,niba babitubwira ntacyo twabikoraho barabona badatera isi ubwoba.

  8. KAMOSO

    31/08/2017 at 12:45 pm

    Nimuhumure.Isi imaze imyaka myinshi cyane kandi buri gihe bica hafi y’ISI.Impamvu bitagonga isi yacu,nuko imana ihora iturinze kugirango hatagira ikintu kirangiza iyi si.Ubu tuvugana,ibihugu bifite Atomic Bombs birashaka kurwana bigatwika iyi isi.
    Muhora mwumva North Korea,Amerika,China na Russia bashaka kurwana.Imana nabyo irimo kubicungira hafi.Vuba aha,imana igiye gutwika biriya bitwaro byabo,kugirango batarimbura iyi si twese tugashira (Zaburi 46:9).Byerekana ko UMUNSI W’IMPERUKA uri hafi.Kuli uwo munsi,imana kandi izica abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Abantu bazarokoka bazatura iteka ryose mu isi izahinduka Paradizo (Zaburi 37:29).Nimuhumure ntacyo iyi si yacu ishobora kuba.Nawe ushaka kwiyahura,sanga Abahamya ba Yehova bakubwire icyo wakora kugirango uzarokoke ku Munsi w’imperuka,hanyuma uture mu isi izahinduka Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13.

  9. drago

    31/08/2017 at 4:00 pm

    Ivyo bavuga birashoboka gusa bibagirako ibiriho vyose bitishizeho,abazungu badutera ubwoba kugira tubemere ibibuye vyama bitembera muri l’univers ntaho bihuriye nisi

  10. gasiza

    01/09/2017 at 2:53 am

    Wasanga icyokibuye kiraturuka muri koreya ya Ruguru !!!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock