Ikiciro cya 4 kigiye gutangira muru MOPAS Film Academy, Abakobwa bakurirwaho 20% – UMUSEKE

Ikiciro cya 4 kigiye gutangira muru MOPAS Film Academy, Abakobwa bakurirwaho 20%

*Igiye gutangira ikiciro cya kane cy’asomo

Mu cyumweru gitaha ishuri rifasha urubyiruko mu masomo y’ubumenyingiro mu bijyanye no gufata no gutunganya amashusho, amajwi n’amafoto Mopas Film Academy rizatangiza amasomo ku banyeshuri bazaba ari ab’icyiciro cya kane. Nk’uko bisanzwe urubyiruko rw’abari n’abategarugori rugabanirizwa 20% ku mafaranga y’ishuri.

Mu ishuri rya MOPAS bigisha amasomo anyuranye arimo n'iri ryo gufata amashusho no kuyatunganya

Mu ishuri rya MOPAS bigisha amasomo anyuranye arimo n’iri ryo gufata amashusho no kuyatunganya

Amasomo y’abanyeshuri baziga amasomo y’ubumenyi ngiro muri iri shuri azatangira kw’itariki ya 26 Nyakanga 2017ku rubyiruko ruziga amasamo ajyanye no gufata no gutunganya amashusho, amajwi n’amashuho ndetse n’ubugeni mu gushushanya mu buryo bw’ikoranabuhanga (Film making na Graphic design).

Mopas igiye no gutangiza irindi somo rijyanye no gushushanya n’ikoranabuhanga no gukora za dessins-animés.

Amasomo y’iri shuri ni amasomo y’ubumenyingiro afasha urubyiruko kuva mu bushomeri bakihangira umurimo bakiteza imbere.

80% by’abarangije muri iri shuri mu byiciro byabanje bose bafite umurimo ubabeshejeho w’ibyo bize muri MOPAS Film Academy.

Tuyishime Ngabo Blaise  umwalimu muri iri shuri atimu byiciro bibiri byabanje navuga ko 80% barangije bose bafite akazi barakora kandi bakora bahembwa, ndabizi neza kuko barampamagara iyo babonye akazi cyangwa hari akabazo kabaye bashaka ko mbunganira nk’umwalimu.

Abiga hano biga cyane cyane kubikora (practice) kurusha kubivuga no kubyandika nk’uko byemezwa n’abarangije muri iki kigo.

Emmanuel Irumva umwe mu baherutse kurangiza mu cyiciro cya gatatu yagize ati: “Ibyo nize hano rwose nabikora neza kuko dukora practice cyane kurusha Theorie. Rwose ndizera ko ibi bizamfasha kwibeshaho ntategereje kujya kwaka akandi kazi, kuko hano niyo ntabona uwo nkorera mu buryo buhoraho nshobora no gushaka uko nikorera.”

Umubare w’abakobwa bitabira aya masomo ngo uracyari hasi nubwo bwose bo baba bagabanirijwe 20% ku mafaranga y’ishuri yishyurwa aya masomo.

Ishimwe Marie Bernard, umukobwa urangije muri iri shuri avuga ko atangazwa no kubona abakobwa batitabira aya masomo kandi ari ibintu bigezweho ku isoko.

Marie Bernard atimu kinyejana turimo buri wese areba ibintu bigezweho, rero nanjye nagombaga kubikurikira kuko numvaga mbikunze.”

Ababyeyi ngo bakwiriye guhindura imyumvire bakumva ko bakwiye gushishikariza abana kwiga imyuga kuko ari ibintu bitanga imibereho bitari nka kera aho abantu bigaga imyuga kuko andi masomo yabananiye.

Emmanuel Irumva avuga ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho ntahandi yigeze abyiga ariko ubu ngo yarabimenye neza

Emmanuel Irumva avuga ibijyanye no gufata no gutunganya amashusho ntahandi yigeze abyiga ariko ubu ngo yarabimenye neza

Bafite ibikoresho bifashisha mu gutanga ubumenyi bugezweho

Bafite ibikoresho bifashisha mu gutanga ubumenyi bugezweho

Bigisha gukoresha Camera mu gufata amashusho yakoreshwa muri Film n'ibindi

Bigisha gukoresha Camera mu gufata amashusho yakoreshwa muri Film n’ibindi

Tuyishime Ngabo Blaise avuga ko kwiga umwuga bitunga umuntu nkuko we bimutunze ubu

Tuyishime Ngabo Blaise avuga ko kwiga umwuga bitunga umuntu nkuko we bimutunze ubu

MOPAS iherereye ku Kicukiro ku muhanda wa Kaburimbo wo hepfo werekeza ku Gishushu

MOPAS iherereye ku Kicukiro ku muhanda wa Kaburimbo wo hepfo werekeza ku Gishushu

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. mahwi

    23/06/2017 at 8:37 am

    dukeneye contact zaho ,ndetse no kumenya ibisabwa ngo uhige,na minerval

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock