Ikiciro cya 7 cy’Abanyamategeko batangiye amasomo ya nijoro muri ILPD – UMUSEKE

Ikiciro cya 7 cy’Abanyamategeko batangiye amasomo ya nijoro muri ILPD

*Uruhare rwabo rurakenewe nubwo kaminuza izakora byose ngo babone ibyo baje gushaka

Kuri uyu wa gatanu Kaminuza yo kwigisha no guteza imbere amategeko, ILPD hatangijwe amasomo y’icyiciro cya karindwi cy’abanyamategeko bazajya biga ninjoro, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari yabasabye gushyiramo imbaraga ku girango amafaranga batanze atazapfa ubusa.

Abanyamategeko baje gukarishya ubumenyi muri ILPD bari baje ku munsi wa mbere

Aba batangiye amasomo ni abanyamategeko bafite uburambe mu mwuga w’amategeko ndetse n’abarangije ikiciro cya kabiri mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza.

Bihugura mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo baba barize muri kaminuza mu magambo ndetse no kunoza ibyo bari basanzwe bakora ku babimazemo igihe.

Pascal Harerimana akora muri Ambasade y’UBusuwisi mu Rwanda amaze imyaka 17 akora ariko ngo yaje kwiga byinshi kuko ngo abaharangije yabonye hari byinshi bunguka.

Ati: “Nahisemo kuza kwiga muri ILPD kugira ngo mbashe kunoza ibyo nkora ariko nanone mbashe kwiga n’ibindi ntaramenya.”

Umuyobozi wungiri ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ILPD, Shirimpumu Eric yasabye aba banyemategeko kwita ku ruhare rwabo kuko ngo kaminuza yo izakora ibishoboka byose ibyo ibagomba ibibahe.

Ati: “Mugerageze cyane natwe tuzakora icyo dushoboye tubazanire abalimu beza ariko namwe mugire uruhare rwanyu.”

Yabasabye kubyaza umusaruro icyi gihe bagiye kwiga kugira ngo amafaranga batanze atazaba imfabusa. Ati: “Mwumve ko mwatanze umugabane wanyu, mwumve ko mugomba kuwubyaza umusaruro dore ko abenshi muri mwe mwiga nijoro muba mwawishatsemo.”

Yavuze ko yizeye ko bizagenda neza ku bw’ubufatanye kuko ngo bo ari n’abantu bakuru bazi ubwenge kandi bazi icyo bashaka.

ILPD yashinzwe muri 2006 yigisha amategeko ikayateza imbere ikanayakoraho ubushakashatsi.

Abanyamategeko basanzwe bakora mu bijyanye n’amategeko n’ababa bataragira ubunararibonye ariko barangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’amategeko ni bo bahiga.

Abasaga 60 bamaze kwiyandikisha kuzajya biga nijoro mu cyiciro cya karindwi muri Kaminuza.

Shirimpumu Eric yasabye aba banyamategeko kubyaza umusaruro ibyo batanze kuri aya masomo

Pascal Harerimana afite uburambe bw’imyaka 17 yaje kwiyungura ubumenyi

Abanyeshuri bazajya biga ninjoro bari baje ku munsi wa mbere w’ishuri

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Since 2011 - Copyright 2017 UMUSEKE IT Ltd All rights reserved