Ikinyarwanda kigishijwe neza mu myaka itatu y’amashuri abanza abana bamenya gusoma – UMUSEKE

Ikinyarwanda kigishijwe neza mu myaka itatu y’amashuri abanza abana bamenya gusoma

*Impuguke yo muri Africa y’Epfo isanga Ikinyarwanda kitarutishwa izindi ndimi,
*Ababyeyi batwite ngo iyo basoma inkuru bifasha abo batwite gukuza ubwonko,
*Minisiteri y’Uburezi ishaka ko muri 2024 Abanyarwanda 90% bazaba bazi gusoma.

Impuguke mu burezi, zigaragaza ko kumenya ururimi kavukire, ari ryo shingiro mu burezi ryo gutegura no gutoza abana kumenya gusoma no kwandika no kugira ubundi bumenyi bahabwa mu ishuri, cyane cyane abiga mu myaka itatu y’amashuri abanza.

Dr. Carole Bloch impuguke mu burezi avuga ko kwigisha umwana wo mu myaka yo hasi mu rurimi gakondo bimufasha kuzamuka neza

Raporo yakozwe n’umuryango urengera abana, Save the Children mu 2011, igaragaza ko abanyeshuri bo mu mwaka wa Kane no mu wa Gatandatu w’amashuri abanza badafite ubuhanga mu gusoma neza no kwandika Ikinyarwanda.

Ku wa Gatanu, hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma no Kwandika,  impuguke mu burezi yo muri Afurika y’Epfo, akaba n’umuyobozi w’umushinga ugamije guteza imbere uburezi muri icyo gihugu, yatanze inama zafasha abana gukunda gusoma.

Dr. Carole Bloch yatangaje ko kwigisha abana gusoma no kwandika bigomba kunyuzwa mu bintu basanzwe bakunda nk’imikino, indirimbo, udukuru n’ibindi kandi ko abarezi bagomba kubigisha na bo babikora kugira ngo babikunde.

Yavuze ko ari amahirwe ku Rwanda kuba hari ururimi rumwe gakondo, ndetse ko kugira ngo abana babashe kumva neza no gusobanukirwa gusoma no kwandika ari uko bigomba gukorwa mu rurimi bumva neza.

Ati “U Rwanda mufite amahirwe ko mufite Ikinyarwanda cyonyine nk’ururimi gakondo, twe muri Afurika y’Epfo tugira izirenga 11, ni ikibazo gikomeye cyane. Kwigisha mu rurimi kavukire ni ingenzi, kuko kugira ngo bumve neza ibyo biga babashe no kuvugana neza, ni ngombwa ko bakoresha ururimi bumva neza.

Iyo ubahaye amahirwe yo gukoresha ururimi rumwe, izindi baba bazaziga ariko ntugomba guhagarika ururimi kavukire kuko ni rwo rugufasha kumenya izindi. Ntimukwiriye gukinisha ururimi kavukire murugeranya n’Icyongereza cyangwa Igifaransa.”

Yakomeje asobanura ko iyo umugore atwite aba agomba gutangira kuririmbira umwana uri mu nda, akamusomera udukuru mu rwego rwo kugirana itumanaho n’umwana, ngo bimufasha kugira ubumenyi ku biri kubera ku isi.

Ngo ni ibintu bimuhuza n’umubyeyi mu buryo bw’amarangamutima no gushyikirana, bikanatuma ubwenge bwe bukura kurushaho.

Ati “Iyo umubyeyi yatangiye gusomera umwana akiri mu nda, ku mezi icyenda aba yaratangiye kurambura amapaji y’igitabo.”

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Munyakazi Isaac yatangaje ko u Rwanda rufite intego ko mu 2024, Abanyarwanda basaga 90% bazaba bazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda, kandi ko byatangiye gushyirwa mu bikorwa binyuze mu gutegura ibitabo byanditse mu Kinyarwanda n’amasomero.

Ati “Abanyarwanda mu bijyanye no gusoma no kwandika bageze kuri 70% kuko twari twahize ko nibura mu 2024, tuzaba tugeze kuri 90%. Nubwo tutarageza amasomero ahakenewe hose, ariko dukorana n’abihayimana amasomero akagenda agaragara mu mashuri atandukanye.”

Munyakazi avuga ko mu  bufatanye n’imiryango y’abafatanyabikorwa hubatswe amasomero 120 mu gihugu hose kandi ngo hari na gahunda zo kuyongera kugira ngo umuco wo gusoma usohoke mu mashuri ugere no mu baturage, umwana mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko abone aho atira igitabo cyo gusoma cyangwa ahahurire n’ababyeyi.

Yakomeje avuga ko mu ngengo y’imari igenerwa kugura ibitabo muri Ministeri y’Uburezi, 20% agenerwa ibitabo byo gusoma, gusa ngo ntahagije kugira ngo buri mwana agire igitabo.

Ati “Niyo mpamvu dufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye nka Save the Children kugira ngo tubereke  ko twagera kuri icyo cyerekezo aho buri mwana yagira igitabo cyo gusoma akaba yagitahana n’iwabo bikamufasha kwihutisha kumenya gusoma neza, twifuzako umwana yakwiga akarangiza azi gusoma neza.”

Munyakazi Isaac avuga ko MNEDUC yifuza ko umubare w’Abanyarwanda bazi gusoma ugera kuri 90%

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. Ruhiga

    11/09/2017 at 12:47 pm

    Burya se hari abanyarwanda batazi gusoma muri 2017? Vision 2020 nako 2050 turacyafite urugendo. Abo batazi gusoma ntabwo ari smart rwose.babajyane mu munyururu harimo benshi bashobora kubibigisha.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock