Ikipe y’igihugu ya Maroc ishobora kwikura muri Tour du Rwanda 2017 – UMUSEKE

Ikipe y’igihugu ya Maroc ishobora kwikura muri Tour du Rwanda 2017

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ‘Tour du Rwanda2017’  rirabura iminsi ibiri ngo ritangire. Amakipe yose yo hanze yamaze gutangaza amatariki n’amasaha bazagerera mu Rwanda. Gusa ikipe y’igihugu ya Maroc yari mu zatumiwe yo ishobora kutitabira.

Ahmed Zahiri na bagenzi be bo muri Maroc bashobora kutaza muri Tour du Rwanda

Ahmed Zahiri na bagenzi be bo muri Maroc bashobora kutaza muri Tour du Rwanda

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Amakipe 17 niyo yatumiwe anemeza ko azahatanira Tour du Rwanda 2017, ariko mu cyumweru cya nyuma hashobora kuba impinduka, kuko  Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani  yo yamaze kwikura kuri uru rutonde.

Ishobora kwiyongeraho ikipe y’igihugu ya Maroc kuko kugera ubu habura iminsi ibiri gusa, ntabwo iramenyesha abategura isiganwa umunsi n’amasaha bazagerera mu Rwanda nkuko byatangajwe na Olivier Grandjean umwe mu bayobora akanama gategura Tour du Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yagize ati: “Isiganwa ry’uyu mwaka rizaryohera abarireba kuko rizitabirwa n’abakinnyi bakomeye nka; Valens waryegukanye umwaka ushize, umunya-Eritrea Eyob wabaye uwa kabiri umwaka ushize, Tesfom Okbamariam watwaye shampiyona ya Afurika inshuro ebyiri na Bosco Nsengimana waritsinze muri 2015 n’abandi benshi.

Amakipe yose azaza arakomeye kandi tuzi gahunda yayo yo kugera mu Rwanda, uretse ikipe y’igihugu ya Maroc yo itaragira icyo idutangariza. Turacyategereje icyo batubwira.”

Amakipe yose azahatanira Tour du Rwanda

Amakipe yo mu Rwanda :

  • Equipe Nationale du RWANDA
    • Club BENEDICTION de RUBAVU
    • Club LES AMIS SPORTIFS de RWAMAGANA

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

  • Equipe Nationale de l’ILE MAURICE
    • Equipe Nationale d’ETHIOPIE
    • Equipe Nationale d’ERYTHREE
    • Equipe Nationale d’ALGERIE

Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :

  • DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
    • TIROL CYCLING TEAM (Austria)
    • TEAM ILLUMINATE (USA)
    • BIKE AID (Germany)
    • DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)

Amakipe atarabigize umwuga

  • Team LOWESTRATES.COM (Canada)
    • Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
    • Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)
Umufaransa Olivier Grandjean umwe mu bayobora Tour du Rwanda yemeza ko ikipe y'igihugu ya Maroc itaremeza ko izaza muri Tour du Rwanda

Umufaransa Olivier Grandjean umwe mu bayobora Tour du Rwanda yemeza ko ikipe y’igihugu ya Maroc itaremeza ko izaza muri Tour du Rwanda

Mu kiganiro n'abanyamakuru bemeje ko Tour du Rwanda izaba inogeye ijisho kurusha iy'umwaka ushize

Mu kiganiro n’abanyamakuru bemeje ko Tour du Rwanda izaba inogeye ijisho kurusha iy’umwaka ushize

Roben NGABO

UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock