Ikorabuhanga rizasenya inyoko-muntu niba rititondewe- Prof Hawking – UMUSEKE

Ikorabuhanga rizasenya inyoko-muntu niba rititondewe- Prof Hawking

Prof Stephen Hawking ufatwa nk’umuntu wa mbere ku isi ubu uzi ubugenge (theoretical-physics) akanabwigisha muri Kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza avuga ko aho ikoranabuhanga rigeze hateye amakenga cyane kuko hari gutuma abantu benshi batakaza akazi, bamwe bakiyahura kandi rigatuma ku isi haba intwaro za kirimbuzi nyinshi.

Prof Hawking niwe muntu ufatwa nk'uwa mbere ku isi mu bazi Physique Theorique

Prof Hawking niwe muntu ufatwa nk’uwa mbere ku isi mu bazi Physique Theorique

Kuri Prof Hawking avuga kandi ko ikoranabuhanga riri gutuma abantu batakaza ubumuntu bakibagirwa isano bafitanye n’abandi, ndetse ubu ngo umuntu ntakizera mugenzi we ku buryo bigeze aho yumva yakoresha za ‘robots’ kurusha umuntu.

Prof Hawking avuga ko uyu munsi isi ifite ikonabuhanga rishobora gusenya uyu mubumbe mu gihe gito.

Uyu muhanga avuga ko abantu bakwiye gufata imyanzuro ishingiye ku buhanga bwabo yatuma birinda ibintu byabagiraho ingaruka nk’ubukana bw’ibyuka bohereza mu kirere n’ibindi bishobora gushyira isi mu kaga.

Prof Stephen Hawking yabwiye The Times ko kuva abantu batangira kumenya ubwenge bahise banatangira kugira urugomo ku bandi. Urugomo ngo ni ikintu kiba muri kamere muntu.

Gusa ngo muri iki gihe uru rugomo ntirugishyirwa mu bikorwa hifashishijwe uburyo bwa kera ahubwo ngo ikoranabuhanga niryo risigaye rikora byose kandi ngo kuricungira hafi bizarushaho kugorana.

Urugomo ruri muri kamere muntu ngo nirwo rutuma bamwe bakora ibisasu kirimbuzi ngo bazarimbure abandi.

Yemeza ko iyo urebye aho ikoranabuhanga rigeze mu bugenge, ubutabire, imibare, ubukorikori…usanga abantu badakoresheje ubwenge bwabo ngo birinde gukoresha nabi ikoranabuhanga iri ubwaryo ari ryo rizabamara.

 

Kuri we ngo ikindi kibazo cyugarije isi ni uko inyokomuntu itagitekereza ahubwo ari ibimashini bibabakorera kandi ngo ibi bituma batakibasha kwicarana ngo baganire ku bintu by’ingenzi byabagirira akamaro kurushaho.

Ababazwa n’uko muri iki gihe za Leta zita cyane ku gukoresha ikoranabuhanga mu nganda n’ahandi bigatuma abatakaza akazi biyongera.

Yagize ati: “Twese hamwe tugomba kwibuka ko ubu turi mu gihe kigoye kurusha ibindi byose byabaye mu mateka y’abantu. Nubwo wenda mu myaka magana iri imbere tuzaba tubasha kuba ku yindi mibumbe mu kirere, tugomba kwibuka ko ubu dufite uyu mubumbe wonyine wo guturaho.”

Mu Ukuboza umwaka ushize Prof Stephen yavuze ko abantu batazakomeza gutura ku isi kubera kwangirika kwayo ahubwo ngo batangire bashakishe indi mibumbe bazimukiraho.

Prof Hawking ubu ufite imyaka 74 y’amavuko, avuga ko abantu bakwiye kureba uko bakoresha neza ikoranabuhanga batitaye ku nyungu z’ako kanya cyangwa zo mu gihe cya bugufi ahubwo bakareba kure, kure cyane nko mu myaka magana iri imbere.

Ikindi kibazo gihari ngo ni uko ikoranabuhanga rimaze gukora imbunda n’indege byirashisha iki ngo kikaba ariari ikindi cyago cyageze mu bantu.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock