ILPD irigisha abari mu bucamanza kugira “spécialité” mu mategeko atandukanye – UMUSEKE

ILPD irigisha abari mu bucamanza kugira “spécialité” mu mategeko atandukanye

Ishuri rikuru rigamije kwigisha amategeko no kuyateza imbere (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) ryatangije amasomo yitwa “specialized courses” azafasha abari mu rwego rw’Ubutabera kugira amategeko bagiramo ubumenyi bwisumbuye bigafasha kunoza akazi kabo.

Abagize icyiciro cya mbere cy’abanyamategeko baje kwiga specilised courses

Bagwaneza Sadiki umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD avuga ko kugira icyiciro cy’amategeko umuntu agiramo ubumenyi bwisumbuye (specialization) bireba abantu bose bari mu rwego rw’Ubutabera, barimo Abacamanza, Abashinjacyaha, Abavoka n’abandi banyamategeko baba ari abo mu bigo bya Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Sadiki avuga ko abiga amategeko muri Kaminuza cyangwa abaza kwiga muri ILPD mu cyiciro cya Diploma in legal practice, amasomo atangwa mu buryo bwagutse, bwa rusange (in general) ku buryo uwayahawe yibona hose bigatuma ashobora kudatanga umusaruro wifuzwa.

Ati “Biba byiza ko umuntu agira icyo yimenyerezamo kuruta ibindi, niba hari ibibazo by’umuryango hakaba hari umunyamategeko ubisobanukiwemo kuruta abandi, niba ari ibibazo birebana n’ubucuruzi hakaba hari umunyamategeko ubisobanukiwe kurusha abandi. Si igitekerezo cyavuye hano gusa ahubwo cyavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru.”

Icyiciro cya mbere cyatangiye kwiga aya masomo muri ILPD ku wa mbere tariki 25 Nzeri, kigizwe n’Abacamanza biga mu buryo bwihariye Amategeko agenga Abantu n’Umuryango n’abandi biga Amategeko ajyanye n’uko Amasosiyete ashingwa, uko abaho n’uko ibibazo biyavutsemo bikemurwa mu rwego rw’amategeko (Corporate Law and insolvency Practice).

Abiga aya masomo baziga ibyumweru 12 ariko biga icyumweru kimwe mu kwezi ibindi bitatu babimare bashyira mu bikorwa ibyo bize mu kazi kabo.

Ubu hatangiye ibyiciro bibiri by’abanyeshuri 50 (25 biga isomo rimwe n’abandi 25 biga irindi) mu kindi cyumweru hazaza abandi, no mu kindi haze abandi bashya.

Musabyimana Marie Solange, asanzwe ari Umucamanza mu rukiko rwa Gacurabwenge, ari mu cyiciro cyaje muri ILPD kwiga ku Mategeko agenga Abantu n’Umuryango, avuga ko mu kazi ka buri munsi nk’abacamanza, bahura n’ibyo baje kwiga ariko ngo baje kubona ubumenyi burenze ku bwo bari basanganywe.

Ati “Ubusanzwe wabaga uri umucamanza, mu gitondo ukaburanisha urubanza rw’umuryango warurangiza ukaburanisha urundi rw’inshinjabyaha rw’umuntu wibye cyangwa wakoze ikindi cyaha, ukaba wahindukira ukaburanisha urwerekeye ubucuruzi bitewe n’urukiko ukorera, politiki iriho ni uko tugira abacamanza bari spécialisés.”

Aya masomo ngo arakenewe bitewe n’impinduka ziba mu butabera kandi binatewe n’aho iterambere rigeze n’aho ikoranabuhanga riba rigeze.

Musabyimana agira ati “Tuzava hano tuzi itegeko rigenga umurayngo kandi dufite ubumenyi burushije abatarabyize.”

Kuba abarimu ba ILPD ari abanyamwuga baba bakora mu nzego z’ubutabera ngo bifasha aba baje kwiga “specialized courses”cyane kuko ubumenyi baboneye mu kazi babusangiza abandi bakajya impaka ku myanzuro imwe n’imwe yafatiwe mu rubanza runaka baciye, bikaba nk’aho abiga bava mu magambo bakajya mu ngiro y’uko amategeko ashyirwa mu bikorwa.

Me Dushimirimana Reuben usanzwe ari Uwunganira abandi mu mategeko (Avocat) we ari mu kiciro cy’abari kwiga Amategeko ajyanye n’uko amasosiyete ashingwa, uko abaho n’uko ibibazo biyavutsemo bikemurwa mu rwego rw’amategeko Corporate Law and insolvency Practice), avuga ko aya masomo yo kwiga ikintu kimwe ukakigiramo ubumenyi buhambaye (specialization) ngo bifasha ko umuntu abasha kumenya neza ikintu akagikora neza bigatanga umusaruro wisumbuyeho.

Avuga ko aya masomo ya Corporate law and insolvency Practice mu gihe cy’amezi 12 azatahana ubumenyi bwisumbuye kuri aya mategeko kuko ngo hari ibyo atajyaga yitaho, kandi ngo nibasubira mu kazi imanza zijyanye n’aya mategeko ni zo bazajya bibandaho.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bagwaneza Sadiki asaba abandi banyamategeko kumva ko byaba ari byiza kugira ibyo bamenyamo ubumenyi bwimbitse kuruta kugira ubumenyi rusange kuko byafasha mu inozwa ry’akazi k’ubutabera kandi na bo bikabafasha ubwabo mu kazi.

ILPD itanga amasomo ajyanye no gushyira mu ngiro amategeko ku banyamategeko barangiza Kaminuza batarinjira mu mwuga n’abasanzwe bari mu rwego rw’Ubutabera badafite iyo mpamyabushobozi yitwa Diploma in legal practice, iri shuri rinatanga amahugurwa ahoraho ku bantu babyifuza mu bijyanye n’amategeko.

Bagwaneza Sadiki Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri ILPD

Musabyimana Solange usanzwe ari umucamanza yaje kwiga specilised course muri ILPD

Me Dushimirimana Reuben avuga ko aya masomo azabafasha kurushaho kunoza umwuga wabo

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock