Imbere ya PAC, WASAC ntigaragaza icyo miliyari 3,9 yakoreshejwe n’aho yagiye – UMUSEKE

Imbere ya PAC, WASAC ntigaragaza icyo miliyari 3,9 yakoreshejwe n’aho yagiye

*Umugenzuzi yasanganye WASAC amakosa 111. Ngo 72 bamaze kuyakosora kuri 64.9%
*Ibikoresho bya miliyari 1,1 byapfuye ubusa
* WASAC ngo ikeneye amoraso mashya, PAC iti “namwe kandi mukiri bashya?!”
*Ngo hari aho PAC yabwiwe ko meya yazanye n’amazi akajyana na yo.

Abakozi 15 b’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’isukura mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bazindukiye imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu nteko Ishinga amategeko (PAC ) bisobanura ku makosa 111 yagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta muri raporo ya 2014-2015. Abayobozi b’iki kigo ntibahakana amwe mu makosa yakozwe ngo bakeneye amoraso mashya muri iki kigo, PAC yo ikavuga ko nta maraso mashya akenewe kuko benshi muri aba bakozi n’ubundi ari bashya.

Abadepite bo muri Komisiyo ikurikirana imikoreshereze y'imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ibaza WASAC ku makosa 111 yabonwe n'Umugenzuzi w'imari ya Leta

Muri iki gitondo, abadepite bo muri Komisiyo ikurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko ibaza WASAC ku makosa 111 yabonwe n’Umugenzuzi w’imari ya Leta

Iki kiganiro cyatangijwe n’ingamba zafashwe niki kigo kuri aya makosa, umuyobozi w’inama y’ubuyobozi bwa WASAC, Omar Munyaneza yavuze muri ariya makosa 111 agera kuri 72 bamaze kuyakosora ku kigero cya 64.9%.

Uyu muyobozi kandi avuga ko mu mwaka wa 2014-2015 bagize igihombo cya 42% bakaba bifuza ko cyagabanuka kikagera kuri 35% ngo kuko mu bikorwa byo gutanga amazi habamo igihombo kinini kubera ibyangirika.

Hon Karenzi Theoneste yahise yinjira mu makosa yagaragaye kuri iki kigo, ayashyira mu byiciro bine birimo amafaranga asohoka n’ayinjira adakorewe inyandiko, imicungire itanoze ya stock, imbaraga nke mu mikoranire n’uturere, kutubahiriza amategeko n’amavomero adakora n’andi adakora neza.

Hon Karenzi yahise asaba abayobozi ba WASAC kwisobanura kuri miliyari 3.9 Frw ataragaragajwe icyo yakoreshejwe na miliyari 1.1 batagaraje uko yinjiye.

Joseph wari umuyobozi ushinzwe iby’imicungire y’imari wasezeye kuri aka kazi ariko wari watumijwe, yavuze ko ikibazo gishingiye ku kuba WASAC yaramaze igihe idafite financial system yayo kuko yamaze umwaka n’igice ikorera muri system imwe na REG byaje gutandukana.

Ati “mu micungire y’imari ya WASAC byari agatogo kuko twakoreraga muri system imwe na REG. Tumaze gushyiraho system twagiye dutoragura aya mafaranga aho yari ari amwe tuyakura muri REG…”

Aime Muzola umuyobozi mukuru wa WASAC mushya, yabanje kwizeza PAC ko bari gushyira ikigo ku murongo, yavuze ko bagiriwe inama n’umugenzuzi w’imari n’izindi nzego ndetse ko no mu bakozi habayeho guhwiturana ku buryo hari bamwe mu bakozi babonye batagishoboye kugendera kuri aya mavugururwa bagasezera, gusa akavuga ko iki kigo gikeneye amaraso mashya.

Kimwe n’abandi bayobozi b’iki kigo bavuga ko bakeneye amaraso mashya.

Hon Juvenal Nkusi uyobora PAC yabajije aba bakozi 15 ba WASAC bitabye abari baje ubwo iki kigo giheruka kwitaba iyi komisiyo hakamanika akabako umuntu umwe, yahise agira ati “abantu mwinjiyemo ejo bundi mukeneye amoraso mashya? None se amaraso amara igihe kingana gute?

Hon Munyangeyo Theogene wagarutse ku gikorwa cyo kwemeza iki kigo, yavuze ko kijya kwemezwa basabye ubuyobozi bwacyo kugiha umwaka ngo kitegure bakanga.

Ati” none muti mukeneye amaraso mashya? Abakozi mwashyizemo se mwarabatoraguye?”

WASAC kandi ngo muri 2011 yajyanye miliyoni 500 Frw muri Access Bank igirana amasezerano n’iyi banki ko izajya iyungukira 9% ku mwaka ariko ngo bararangara bajya kuyishyuza muri 2015 aya masezerano yararangiye ntibahabwe iyi nyungu.

Abayobozi ba WASAC bisobanura

Abayobozi ba WASAC n’umunyamabanga uhoraho muri MININFRA Christian Rwakunda bisobanura

Ku bijyanye n’imicungire mibi ya stock, PAC yagaragarije iki kigo ko muri Kamena ubwo iki kigo kiteguraga gutandukana na REG (byatandukanye muri Nyakanga ) basinye amaseserano yo kugura ibikoresho bya 640 000 USD n’andi yo kugura pips za miliyoni 1.1 Frw.

PAC ikabaza iki kigo ukuntu kemeye ko basinya aya masezerano bafatanyije na REG kandi bazi neza ko bagiye gutandukana.

PAC kandi yasabye ibisobanuro ku bikoresho bya miliyari 1,100 Frw y’ibikoresho byapfuye ubusa.

Ushinzwe imikoreshereze y’ibikoresho muri iki kigo, Alfred avuga ko hari ibikoresho bikomeje gupfa ubusa ariko ko byatewe no kuba bimwe muri byo bidakora neza (bitihuta) ko bimwe ubu bagiye kubiteza cyamunara.

Hon Karenzi utanyuzwe n’iki gisobanuro yahise abaza uyu mukozi niba bizeye kuzabona umuguzi ati “WASAC si cyo kigo cyonyine mu Rwanda gikora iby’amazi?”

PAC kandi yasabye WASAC kwisobanura ku masoko 153 ya miliyari 40 ataratanzwe kandi yari ari muri ‘procurement plan’ ahubwo hagatangwa atari ari kuri gahunda.

Ushinzwe amasoko muri WASAC avuga ko hari amafranga batse Minicofin kugira ngo bishyure amasoko ariko ntibayabona ndetse ko bari bafite abakozi bake ku buryo ari byo byatumye badasohoza aya masoko.

WASAC kandi yasabwe gutanga ibisobanuro ku masezerano yo kubaka uruganda rw’amazi rwa Nzove yatanzwe hadakurikijwe ibigenwa n’itegeko byo gupiganirwa isoko ahubwo hagakoreshwa ibyitwa ‘Single source’.

PAC ivuga ko isoroko ry’uru ruganda ryatwaye miliyoni 7 USD, ikavuga ko ritari rikwiye gutangwa hakurikijwe ubu buryo bwa single source kuko budakoreshwa ku isoko riri hejuru ya miliyoni 50 Frw.

Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko uru ruganda rwari rukenewe cyane ku buryo byihutirwaga, isoko ryarwo rigatangwa huti huti kandi ngo n’ikigo gishinzwe amasoko ya Leta cyarabyemeye.

Mu yandi makosa yagaragajwe, harimo imiyoboro y’amazi n’amavomero adakora nk’umuyoboro ugaburira amazi umudugudu wa Nyaruyenzi wo mu karere ka Nyarugenge. Hon Karenzi ati “Twahasanze imvugo igira iti ‘Meya yazanye n’amazi ajyana na yo”

Kimwe n’indi miyoboro irimo igaburira amazi abatuye mu murenge wa Rugarika (Kamonyi), mu karere ka Gisagara na Nyagatare, abayobozi ba WASAC bemera ko iyi miyoboro itagitanga amazi ariko bakisobanura bavuga ko byatewe n’ibikoresho byakoreshejwe birimo ibyahise biturika kubera ububasha buke bwabyo.

Joseph wahoze ashinzwe imari muri WASAC agasezera ati “mu micungire y’imari ya WASAC byari agatogo kuko twakoreraga muri system imwe na REG.”

Joseph wahoze ashinzwe imari muri WASAC agasezera ati “mu micungire y’imari ya WASAC byari agatogo kuko twakoreraga muri system imwe na REG.”

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

9 Comments

  1. Akumiro

    25/09/2017 at 1:02 pm

    Ariko se mubona abakozi ba Leta bubaka amagorofa, mukumva ko bubakisha umwuka wera?

  2. Karemo

    25/09/2017 at 1:49 pm

    ariko leta irarika kweri, niyo mpamvu abantu birirwa barwanira ubutegetsi, aka kayabo kaburiye mumifuka y’abazi icyo gukora, nyarucari arimo kwicira isazi mu jisho.

  3. mahoro eric

    25/09/2017 at 3:12 pm

    Ibi ni byo byatumye bamwe mu Banyakigali babuze amazi. Twizere ko umuyobozi mushya hari icyo azahindura ku mikorere ya WASAC kuko amazi ni ubuzima mu gihe abaturage bazakomeza kuyabura nawe bazamubuza amahwemo.

  4. ndumiwe

    25/09/2017 at 3:18 pm

    birababaje kweri koko burimunsi muzakubatwereka gusa arko bafite ubudhangarwa rekabarye

  5. Zirikana

    25/09/2017 at 3:50 pm

    Niba umuyobozi mushya adahinduye ubuyobozi ahereye ku ba branches na chef de réseau babo rwose ntiyibeshye ko hari icyo azageraho.Branch managers bize ivugabutumwa(teologie),abandi uburezi …kuki banga gushyiraho abize engeneering kandi ikigo ari technical ! bakure ikimenyane kandi mu gutanga akazi kuko birazwi ko mugihe gishize birukanye abakozi ngo baragabanya (reforme)n’abari bashoboye babigenderamo gagerekaho no kutabaha ibyo amategeko abemerera none ngo barashaka amaraso mashya ! Erega ubwo barimo kwisabira PAC kwirukanwa , NONE SE AMARASO MASHYA WAYAVANGA N’ASHAJE ! “Kayice iva mu kanwa ka nyirayo” niko baciye umugani. Nibishyure abo birukanye ibirarane byabo kuko nabyo nibidakorwa bakitabaza inkiko nabyo bizongera igihombo usange umutungo wa Leta urahagendeye nabwo.

  6. rubia

    25/09/2017 at 6:21 pm

    yewe menya Muzola hari abo ashaka kwihera imyanya kumwe Sano yabigenje gusa abakora ibitandukanye nibyo bigiye bo baruzuye muri WASAC.

  7. Semusambi

    25/09/2017 at 7:10 pm

    Mu bikorwaremezo byo mu Rwanda abantu bose bakora nabi usibye Musoni.

  8. rubia

    25/09/2017 at 11:05 pm

    nibarebe neza amanyanga yuwitwa Alfred uwo watsinzwe ku mwanya wa logistics ariko akaba agikora anabazwe na phones zaba shoferi

  9. mahoro jack

    26/09/2017 at 8:45 am

    Ese ibi bizakomeza kugera ryari? Imisoro yacu izakomeza kubaka amazu y’abantu ku Ruyenzi na za Muyumbu naho twe ijerekani y’amazi igura 500 frw tubyemere nk’ibisanzwe? Ubu koko abafite ubushobozi bwo gukora imiyoboro y’amazi cg gucunga imari barabuze muri iki gihugu? Ubu se nk’uyu musaza kweli ibya financial management systems murabona yabikura he ko byaje ashaje?
    Undi ati “…n’ibikoresho byakoreshejwe birimo ibyahise biturika kubera ububasha buke bwabyo”! Harya ngo ba branch managers bamwe bize theology abandi bize education? Mukirirwa muvunika musaba ibisobanuro!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock