IMIHIGO 2016/17: Rwamagana ije imbere…Rubavu iba iya nyuma – UMUSEKE

IMIHIGO 2016/17: Rwamagana ije imbere…Rubavu iba iya nyuma

Mu kwesa imihigo uturere twahize mu mwaka w’ingengo y’imari ya Leta ya 2016/2017 Akarere ka Rwamagana niko kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 82,2%, Rubavu niyo yabaye iya nyuma 72,86%. Rwamagana yazamutse cyane kuko ubushize yari yabaye iya 17. Musanze yazamutse mu biryo bukomeye.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aganira na ba Mayor babaye abambere nyuma yo kwifotozanya

Akarere ka Gasabo kari kabaye aka mbere umwaka ushize uyu munsi kafashe umwanya wa cyenda.

Akarere ka Musanze niko kazamutse cyane mu kwesa imihigo kuko ubushize kari kabaye aka nyuma (30) n’amanota 70,3% none ubu kafashe umwanya wa kabiri n’amanota 81,3%.

Akarere ka Rulindo kasubiye inyuma cyane kuko ubushize kari ku mwanya wa munani (76,6%) none ubu kafashe umwanya wa 29. Kimwe na Nyamagabe yari iya gatanu ubushize ubu ikaba yafashe umwanya wa 27.

Imihigo igamije guhindira imibereho y’abaturage ikaba myiza, kwihutisha iterambere, kubaka ibikorwa remezo, n’ibindi binyuranye bigendanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu cyumba cy’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda abatumirwa bose bari mu myanya yabo, Perezida wa Republika niwe uba ayoboye uyu muhango.

Abayobozi bose biteguye kumva ibyavuye mu isuzumwa ku mihigo rikorwa n’ikigo kigenga, Institute of Policy Analysis and Research, IPAR-Rwanda

Uko uturere twesheje imihigo bitangazwa na Minisitiri w’Intebe nk’umuyobozi wa Guverinoma.

Nyuma yo guhigura imihigo, abayobozi b’uturere barasinya imihigo mishya ya 2017/2018.

Gukorera ku mihigo bimaze imyaka 11 kuko byatangiye mu 2006.

Saa yine n’igice, Perezida wa Republika yari yinjiye mu Nteko ngo ayobore uyu muhango….

Uko imihigo yagenze ubushize

Uko imihigo yagenze ubushize

Abadepite n'abandi bayobozi b'ibigo binyuranye bicaye ahagana inyuma

Abadepite n’abandi bayobozi b’ibigo binyuranye bicaye ahagana inyuma

Abahagarariye ibihugu byabo barimo na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda (ureba hano) batumiwe

Abahagarariye ibihugu byabo barimo na Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda (ureba hano) batumiwe

Ba Senateri Emmanuel Bajyana na Tito Rutaremara na bagenzi babo barahari

Ba Senateri Emmanuel Bajyana na Tito Rutaremara na bagenzi babo barahari

Abayobozi b'Uturere twa Rusizi na Nyamagabe

Abayobozi b’Uturere twa Nyamagabe (ubanza ibumoso) na Rusizi

Abo mu nzego zishinzwe umutekano mu ngabo z'igihugu na Polisi na bo bafite ikicaro ahagana inyuma

Abo mu nzego zishinzwe umutekano mu ngabo z’igihugu na Polisi na bo bafite ikicaro ahagana inyuma, ba Mayors barebwa n’uyu munsi bari imbere

Rt Lt Gen Karenzi Karake na we yitabiriye uyu muhango

Rt Lt Gen Karenzi Karake na we yitabiriye uyu muhango

Ba Mayor banyuranye barimo uwa Kirehe Muzungu Gerard (ubanza iburyo) barungurana ibitekerezo

Ba Mayor banyuranye barimo uwa Kirehe Muzungu Gerard (ubanza iburyo) barungurana ibitekerezo

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Bishop Rucyaha John Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, inyuma ye hari Sheik Musa Fazil Harerimana

Bishop Rucyaha John Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, inyuma ye hari Sheik Musa Fazil Harerimana

Hon Depite Mudidi Emmanuel

Hon Depite Mudidi Emmanuel

Hon Senateri Prof Nkusi Laurent aganira na Senateri Dr Richard Sezibera

Hon Senateri Prof Nkusi Laurent aganira na Senateri Dr Richard Sezibera

Minisitiri Busingye aganira na Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri Busingye aganira na Minisitiri Mushikiwabo

Mayor wa Nyaruguru Habitegeko Francois aganira na mugenzi we

Mayor wa Nyaruguru Habitegeko Francois aganira na mugenzi we

Mayor wa Rwamagana Rajab Mbonyumuvunyi, inyuma ye hari Mayor wa Huye, uwa Gatsibo n'uwa Gisagara

Mayor wa Rwamagana Rajab Mbonyumuvunyi, inyuma ye hari Mayor wa Huye, uwa Gatsibo n’uwa Gisagara

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge baganira

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge baganira

Abayobozi mu bigo binyuranye bari mu Nteko ahagiye kubera uyu muhango

Abayobozi mu bigo binyuranye bari mu Nteko ahagiye kubera uyu muhango

 

Uko uturere twakurikiranye mu kwesa IMIHIGO 2016/2017

  1. Rwamagana 82,2%
    2. Musanze 81,2%
    3. Huye 80,5%
    4. Gakenke 80,1%
    5. Nyarugenge 79,7%
    6. Gatsibo 79,5%
    7. Kirehe 79,3%
    8. Burera 79,33%
    9. Gasabo 79,1%
    10. Gicumbi 79,1%
    11. Nyamasheke 78%
    12. Rutisro
    13. Karongi
    14. Rusizi
    15. Nyaruguru
    16. Muhanga
    17. Ngororero
    18. Nyagatare 77,8%
    19. Kamonyi
    20. Ngoma
    21. Nyanza
    22. Bugesera 76,9%
    23. Kayonza
    24. Nyabihu
    25. Kicukiro
    26. Gisagara 75,6%
    27. Nyamagabe
    28. Ruhango
    29. Rulindo
    30. Rubavu 72,86%

 

Mu gusuzuma imihigo hajyemo ibarurishamibare

Perezida Paul Kagame yashimiye abakoze neza, abari inyuma nabo avuga ko uko biri kose hari icyo baba bakoze nk’uko amanota abibona.

Perezida Kagame yavuze ko imihigo ari igikorwa gikwiye kuba kigaragaza uko u Rwanda rugenda rutera imbere.

Asaba ko uburyo imihigo itegurwa bikwiye guhinduka hagamijwe kuzamura imyumvire kugira ngo bikorwe neza kurushaho bigirire abanyarwanda akamaro kagaragara.

Ngo icya mbere ni uko ibikorwa bijya mu mihigo bigomba kuba ibigamije kongera umusaruro.

Ikindi ngo ni ugusuzuma ibyo imihigo igeraho hifashishijwe ubushakashatsi bwakorwa n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa ibyigenga.

Yavuze ko atagaye ikigo cyakoreshejwe gukora iri suzuma, ariko asaba ko hakongerwamo nk’ikigo cyangwa urwego rugendana n’iby’ibarurishamibare, kugira ngo bajye batanga n’imibare ishingiye ku bintu bifatika kurushaho.

Ibi ngo byatanga neza ibimenyetso mu mibare igaragaza aho igihugu kiri, imbaraga n’amikoro byatanzwe icyabivuyemo, niba abantu basubira inyuma cyangwa batera imbere.

 

Perezida Kagame ati ‘ndabasaba, nimuhe serivisi abaturage.’

Perezida Kagame yanenze imikoranire hagati y’inzego itaranoga, avuga ko ntaho abantu bagera badakorana neza.

Yavuze kandi ko abitwara nabi mu mihigo ingaruka atari bo zigeraho (abayobozi, ba Minisitiri…) ahubwo zigera ku baturage bayobora. Bagahura n’ingaruka mbi z’imikorere mibi y’abayobozi.

Asoza ijambo rye Perezida Kagame yasabye abayobozi b’Uturere gutanga servisi ku baturage kuko ari inshingano bafite.

Ati “ntabwo inshingano mufite n’imyanya mufitiye bibaha uburenganzira bwo guhitamo niba uri butange servisi, niba utayitanga…oya ni inshingano, ni ngombwa.

Ntabwo abaturage baba barishyuye mutuelle de sante ngo babe aho umubare munini uhora uganya ko utabona servisi, kandi nta cyabuze. Ahubwo ari processing…abantu bakirirwa batonze umurongooo… ugomba kubikora akaza igihe ashakiye cyangwa ntaze…. yaza nabwo akaza areba kw’isaha yihuta ashaka gutaha.

Agaha servisi abantu 30% bari bamutegereje abandi 70% bagataha bagategereza igihe azaba ameze neza yazindutse. Ibyo ni igice kimwe ariko hari n’ibindi.

Yakomeje ati “Ndabasaba rero….nkoresheje gusaba…ariko mwumve n’ikibiri inyuma mukibwire…. kuko hari ubwo umuntu asaba umuntu ikintu akwiriye kuba akora ntagikore, ariko hari ubwo bizagera aho nisaba.. ubu rero ndabibasaba ngo nimuhe serivisi abaturage.”

Perezida Kagame akigera mu Nteko haririmbwe indirimbo yubahiriza igihugu

Perezida wa Repubulika yahereye kuri Mayor wa gatatu mu kwesa imihigo, Muzuka Eugene wa Huye amushimira

Mayor wa Musanze wabaye uwa kabiri ni we wakurikiyeho gushimirwa na Perezida wa Repubulika

Rajab Mbonyumuvinyi wabaye indashyikirwa we n’Akarere ka Rwamagana ni we waherutswe mu gushimirwa na Perezida

Mayor wa Rwamagana Rajab Mbonyumuvunyi ari hagati ya Mayor wa huye Muzuka Eugene iburyo na Mayor wa Musanze Jean Damascene Habyarimana

Mayor wa Muhanga Beatrice UWAMARIYA asinya ku mihigo mishya

Ba Mayor bose, ba Minisitiri na Perezida wa Repubulika basinye ku mihigo mishya

Abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uwa Sena Bernard Makuza, uw’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na Hon Mukabalisa Donatile

Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana kuko ngo kudakorana kwabo abaturage ni bo bahomba

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

15 Comments

  1. Nzima

    06/10/2017 at 12:09 pm

    Twizere ko meya uribube uwa nyuma agororerwa nk’umwaka ushize.

  2. BH

    06/10/2017 at 12:33 pm

    Musanze oyeeeeee. oye, oye ,oye. Ngo bujuje isoko rya kijyambere rigezweho ubu ryatangiye gukora.

  3. URASOBANUTSE

    06/10/2017 at 12:46 pm

    Naho Rubavu yaragerageje pe! Nonese Akarere ka kwiyobora kakaba aka kangahe? n’ubutaha nibadashyiraho abana bakiri bato bashoboye gikora batirirwa mu matiku nk’ayabayobozi babaha, ntaho bateze bazagera ndabarahiye, barebe urutonde rwatanzwe rwabazavamo abayobozi, bafate abakiri bato barimo abe aribo bayobora naho aba bose barimo ntacyo bageza kubaturage.
    Congs kuri Rwamagana yacu, Musanze nawe courage ubushize wari wagawe ariko Claude ni umugabo ndakurahiye.
    Iburengerazuba bahakore ihindurwa ryabamwe mubayobozi kuko ntamikorere muri iyi myaka 7 ntibashoboye kuyikoreramo cyangwa ngo bazagire aho bagera.

    • citoyen

      06/10/2017 at 1:06 pm

      Nange mbona abo mu ntara y’iburengerazuba nta musaruro! Gasabo yo ni ikinyoma gusa na ruswa ntakindi.

    • s

      07/10/2017 at 4:00 am

      werty

  4. nzabandora

    06/10/2017 at 2:31 pm

    Mwarimu wange abaye uwambere nibuka ijambo yajyaga atubwira abanyeshuri twiganye kimironko kuri ETM muraryibuka ryo mu kiratini aho yakundaga kutubwira no kudusaba kuba abambere mubambere aho guharira abambere kuba abambere imana ikujyende imbere muribyose uwagize akarere uyoboye uwambere ntiyabereye ukunda akazi cyane

  5. Patrick Nishyirembere

    06/10/2017 at 2:40 pm

    @ Ndishimye kuba Huye yacu yagumye kumwanya wacu mwiza COngratlnz kuri Mayor Muzuka Kayiranga Eugene na Team ye. KUrundi ruhande Musanze irantunguye peeh kuva kumwanya wa nyuma ikagera kuri kabiri ntako bisa ikwiye kubyina intsinzi kurusha Rwamagana. Gusa ikigararagara uretse Huye yagumye kumwanya wayo mwiza utundi turere twasubiye inyuma mumihigo ugereranyije n’umwaka ushize.

    • Muhire

      06/10/2017 at 3:36 pm

      Kuva imihigo yatangira AKARERE KA NYABIHU GAKUNDA KUGARAGARA KU MWANYA URI INYUMA YA 20. Habura iki? Abo bireba bose nibakosore ubutaha bave mu myanya y’inyuma ya 20 mu Turere 30.

      • DEDE

        07/10/2017 at 7:28 am

        Uririrwa ubaza?nuko bamwe mubayobozi ba Nyabihu batazi ibyo bakora bityo bakavangira abandi

  6. amiel

    06/10/2017 at 3:10 pm

    Kicukiro yo byagenze gute? tuyiheruka kubwa Jules Ndamage, bari bashyizeho Dr ngirango kazahora ku mwanya Jules yagasizeho none karagenda kagana kuri 30. barebe ikibura gikosorwe kuko icyatumaga kera kaba akambere ntaho byagiye.

  7. ERIC

    06/10/2017 at 5:47 pm

    MVUNYINGOMA RAJAB OYEÉÉEEEEEEEEEEE urumugabo wumunyakurk

  8. gnsec

    07/10/2017 at 4:12 am

    Murakoze cyane. Iyi nkuru iteguye neza. ndishimye kuba Rwamagana ibaye iya mbere. Ni intambweishimishije duteye. Ndizera ntashidikanya ko tuzakomeza kubaka u Rwanda Twifuza. Imana ibarinde.

  9. guma

    07/10/2017 at 6:42 am

    iyi mihigo huzuyemo tekenike gusa.inzara ivuza ubuhuha I rwamagana keretse niba ariyo yesheje umuhigo

  10. DEDE

    07/10/2017 at 7:41 am

    Oooooh Rubavu yacu!!! Urazira iki? Umwanda,akajagari mumyubakire,service mbi mu mirenge imwe nimwe (ubishinzwe ntawe uhari…uzagaruke),kudaha abaturage umwanya mu Mihigo…isoko ryaheze muri chantier, imihanda itagira amatara (eclairage publique) kandi muziko ari akarere k’ubukerarugendo

  11. uwase

    07/10/2017 at 8:23 am

    dushimire uturere twabaye utwambere rwamagana oyeeee urasobanutse kdi urashoboye musanze oyeeeee arikotwibaza kayonza izahora inyuma bigaragara ko ikipe ihakorera harikibura arikokandi nimugihe hakwiye amavugururwa ndorekoho naɓakoranabi ntawubavugaho

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock