Imihigo ya 2016/2017: Ibyahizwe n’ibyagezweho mu bukungu – UMUSEKE

Imihigo ya 2016/2017: Ibyahizwe n’ibyagezweho mu bukungu

Nk’uko bikubiye mu ijambo ryatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu muhango wo guhigura imihigo y’umwaka w’imari ishize no guhiga iy’uyu mwaka, imibare yatanze igaragaza ko ibyari byarahizwe byagezweho byinshi ku gipimo cyo hejuru ya 90%.

Umudugudu w'ikitegererezo wa Rweru/Bugesera.  Hubatswe imidugudu nk'iyi 45  zatujwemo imiryango 1,296

Umudugudu w’ikitegererezo wa Rweru/Bugesera. Hubatswe imidugudu nk’iyi 45 yatujwemo imiryango 1,296

Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko mu igenzura ry’imihigo hakongerwamo ikintu cy’ibarurishamibare kugira ngo imihigo ijye itanga ishusho mu mibare yose ku byakozwe n’ibitarakozwe. Ngo “kugira ngo abantu bamenye niba batera imbere cyangwa baguma aho bari.

Imihigo ya 2016/2017 yibanze ku guteza imbere ubukungu, imibereho y’abaturage no kwimakaza imiyoborere myiza.  Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ku byagezweho mu bukungu yavuze ko;

Mu buhinzi, hashyizwe imbaraga mu guhuza ubutaka, kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi. Hahujwe ubutaka kuri hegitari 1.438.740 kuri hegitari 1.485.308 zari zahizwe. Byagezweho kuri 97%.

Mu rwego rwo gufata no kubungabunga ubutaka hakoreshejwe amaterasi y’indinganire Ha 4,766 (95%) kuri Ha 5,012 yahizwe, hashyizwe imbaraga mu gutera amashyamba kuri Ha 183091 (102%) kuri Ha 179039 yahizwe.

Mu bikorwa remezo, hubatswe imihanda (feeder roads) 1,656km (96%) kuri 1,718km yahizwe yorohereza abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko no kugendanirana.

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amafaranga mu nzego z’ibanze, Uturere twinjije amafaranga aturuka ku misoro n’amahoro angana na Miliyari 47,997,300,283 tuvuye kuri Miliyari 39,537,883,211 bingana n’inyongera ya 17.6%.

Mu rwego rwo gutuza neza Abanyarwanda, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bazo zashyize imbaraga mu kubaka Imidugudu y’icyitegererezo (IDP Model Villages) 45  zatujwemo imiryango 1,296, yari ituye mu manegeka ndetse n’ibyiciro by’abatishoboye.

 

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock