Imihigo y’uturere mu rubyiruko: Kamonyi ni iya mbere…Nyanza ni iya nyuma – UMUSEKE

Imihigo y’uturere mu rubyiruko: Kamonyi ni iya mbere…Nyanza ni iya nyuma

Kigali – Bihagarariwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko uyu munsi hatangajwe uko urubyiruko rwesheje imihigo mu turere 30 tw’igihugu. Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere gakurikirwa na Ngoma, naho Akarere ka Rutsiro na Nyanza nitwo turi inyuma.

Minisitiri Mbabazi aha ibihembo abahagaririye Akarere ka Kamonyi

Ni imihigo ishingiye ku kugenzura ibyakozwe n’abagize inama z’urubyiruko mu turere mu nkingi mu kubaka ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Mu bukungu bahize ibigendanye no gufasha urubyiruko gushinga amakoperative, kwihangira imirimo n’ibindi bikorwa binyuranye byo guteza imbere urubyiruko.

Mu mibereho myiza iyi mihigo ahanini ishingiye ku bukangurambaga bw’isuku, kwirinda kwandura SIDA hamwe n’imiyoborere myiza.

Naho mu miyoborere ni ibikorwa bigamije kwinjiza urubyiruko mu buyobozi bw’inzego no kugira uruhare mu bibakorerwa aho batuye.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko Clarisse Uwanyirigira wasomye urutonde rw’uko Uturere twagiye tswesa imihigo yashimye ko hari uturere twakoze neza uyu mwaka kurusha uko byagenze mu mwaka ushize.

Yashimye cyane akarere ka Kamonyi kamaze kuza ku mwanya wa kabiri inshuro ebyi, asaba n’utundi kuzakora ibishoboka tukagasimbura.

Assumpta Ingabire Umunyamabagna uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko yasomye imihigo y’urubyiruko akabona hari henshi isa (duplication) n’imihigo y’uturere isanzwe, asaba ko ubutaha byakosorwa hakagaragara umwihariko.

Yavuze ko bibabaje kuba igihugu kijya kibona ibihembo by’isuku muri rusange ariko hari hamwe na hamwe abantu badafite imisarane, asaba urubyiruko kumanuka rugafata ingamba nshya rugahindura ibintu.

Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye ubuyobozi bw’uturere kuzajya dukorana bya bugufi n’ibigo by’urubyiruko kugira ngo imihigo ijye yeswa mu buryo budasobanya.

Kuba ikigo cy’urubyiruko cya Kamonyi cyaje ku mwanya wa 24 mu kwesa imihigo ariko akarere ka Kamonyi  kakaba aka mbere bigaragaza kudakorana neza bityo Minisitiri agasaba ko hajya habaho guhuza ibikorwa.

Uturere dutatu twaje imbere twahawe icyemezo cy’imikorere myiza (certificat), na mudasobwa yo gukoresha.

 

Uko ibigo by’urubyiruko byakurikiranye mu kwesa imihigo:

1.Ruhango: 91.59%

2.Nyarugenge-Kimisagara:  88.16%,

3.Gisagara n’amanota 86.30 %

4.Gakenke: 85.37%,

5.Rusizi :84.60%,

6.Huye: 83.90%,

7.Nyamagabe: 79.04%,

8.Gasabo: 78.81%,

9.Bugesera: 73.11%,

10.Rulindo: 72.71%,

11. Kayonza

13.Rutsiro: 71.50%,

14.Nyamasheke: 70.63%,

15.Nyanza: 70.49,

16.AGR Gikondo- Kicukiro: 68.40%,

17.Club Rafiki Nyarugenge: 66.12%,

18.Rubavu II: 64.86%,

19.Kirehe: 62.99%,

20.Muhanga: 61.90%,

21.Nyaruguru: 61.50%,

22.Gatsibo: 57.73%,

23.Vision Jeunesse Rubavu: 57, 12%,

24.Ngoma: 56,24%,

25.Kamonyi: 54.61%,

26.Burera: 51, 39%,

27.Gicumbi: 48, 29%,

28.Karongi 46.4%,

29.Musanze: 43%,

 

Uko uturere twakurikiranye mu kwesa iyi mihigo mu mwaka wa 2016/17:

1.Kamonyi 89%
2.Ngoma  88%
3.Nyamasheke 86,5%
4.Rusizi 86,4%
5.Gisagara 82,4%
6.Huye 82,1%
7.Gatsibo 81%
8.Kicukiro 80%
9.Ruhango 79%
10.Nyarugenge 78%
11.Gekenke
12.Nyamagabe
13.Rubavu
14.Kirehe
15.Ngororero
16.Burera
17.Rwamagana
18.Nyaruguru
19.Bugesera
20.Nyagatare
21.Rulindo
22.Muhanga
23.Gasabo
24.Musanze
25.Gicumbi 64%
26.Kayonza 63%
27.Karongi 62%
28.Nyabihu 61%
29.Rutsiro 60%
30.Nyanza 57%

 

Abayobozi batandukanye bo mu turere bari baje kumva uko inzego z’urubyiruko zesheje imihigo

Akarere ka Kamonyi kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’iterambere mu rubyiruko

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Assoumpta Ingabire aha igihembo akarere ka Ngoma kabaye aka kabiri

Akarere ka Nyamasheke kaje ku mwanya wa Gatatu

Abari bahagarariye akarere ka Rwamagana kabaye aka 17. Aka karere niko gaherutse kuba aka mbere mu kwesa imihigo mu rwego rw’igihugu mu mihigo yahigiwe Umukuru w’igihugu.

Abahagarariye akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo mu rubyiruko n’amanota 57%

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Omar Tony

    20/10/2017 at 7:53 pm

    Iyi gahunda ni nziza Kuko ituma urubyiruko rurushaho kumva no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu, Dukomereze aho buri wese akore iyo bwabaga u rwanda rwacu rukomeze kubanza aheza

  2. John

    21/10/2017 at 9:06 am

    Akarere kacu ka Nyanza kadufashe katwereke ibyo bahize tubafashe kwesa imihigo tutazojyera kubabanyuma rwose birababaje cyanee ubutaha tuzababambere

  3. MUNEZERO Elie

    21/10/2017 at 11:29 am

    Bwakeye,
    Ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango cyesheje imihigo Ku mwanya w’indashyikirwa, Ku bwanjye sinatunguwe kuko nsanzwe mbona imbaraga Umuyobozi w’Akarere Ka Ruhango ashyira mu bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango. Amasomo twahakuye nitubigana mu buryo bwo gusenyera Ku mugozi umwe n’Akarere,ubutaha natwe tushobora kuba mu ba mbere batanu. Gukorera Ku mihigo nta cyabihiga. No gusoma imyanya uhereye inyuma, ni byiza kuko bitera amatsiko kurusha iyo basomye bahereye imbere.

  4. Akon

    21/10/2017 at 3:56 pm

    Akarere ka Kamonyi kagerageze no kunoza service z’ubutaka kuko baca amafaranga menshi y’imisoro igice bagize icy’imigi kdi nta bikorwa byinjiriza abahafite imitungo bihambaye bihari.turifuza ko inama njyanama yagakwiye kuziga uburyo bagabanjyiriza imisoro igice cy’umugi cya gacurabwenge kuko bagishyize ku frw menshi 25 cg 30/ m2 BIvuye ku 19/M2.

  5. Nayituriki Anicet

    21/10/2017 at 7:19 pm

    nukuri ibi nibyiza cyane nkurubyiruko haricyo bitwigidha cyane cyane kumenya gukorera kuri gahunda ya leta

    leka nshime cyane akarere kacu ka Nyamasheke jaragerageje ariko tugomba kojyera imbaraga ubutaha akaza twebwe tuba abambere muribyose. sawa mukomereze ahooooooooooooo

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock