Imirimo yo kubaka umuhanda Kayonza-Rusumo yaratangiye, igeze kuri 3% – UMUSEKE

Imirimo yo kubaka umuhanda Kayonza-Rusumo yaratangiye, igeze kuri 3%

Kuri uyu wa kane ambasaderi Takayuki Miyashita uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yasuye umushinga wo kubaka umuhanda Kayonza–Rusumo urimo kubakwa ku nguzanyo igihugu cye cyahaye u Rwanda ingana na miliyoni 68 z’amadolari ya America ($), imirimo yo kuwubaka yaratangiye igeze kuri 3%.

Umuhanda uzongerwa no mu bugari.

Umuhanda uzongerwa no mu bugari.

Umuhanda Kayonza-Rusumo wa Kilometero 92, niwo munini uhuza u Rwanda na Tanzania, kandi n’iyo nzira y’ibicuruzwa biba byaciye Tanzania bije mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu byo mu karere nka DR Congo n’u Burundi.

Ubu uyu muhanda ugiye kongera gukorwa ugirwe mushya kandi wagurwe mu bunini kandi ushyirweho n’ibindi byangombwa bijyanye n’igihe nk’aho guparika, ndetse n’inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare.

Uyu muhanda wari usanzwe ufite metero 6 z’ubugari, ariko ubu ngo ugiye kongerwa ugire metero 7,4 z’igice cy’inzira y’ibinyabiziga, hiyongereho n’inzira z’abanyamaguru n’abanyamagare.

Ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda igeze kuri 3%, ariko ngo ibyari bigoye byararangiye byose kandi ngo ubwo amafaranga ahari ngo hari ikizere ko igihe cyateganijwe kizagera waramaze kuzura.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, kamwe mu turere uyu muhanda ugeramo yashimiye by’umwihariko Ubuyapani kuko ngo n’ikiraro ndetse n’ibiro bya gasutamo byubatswe ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania ku nkunga y’Ubuyapani nabyo ngo biri gutanga umusaruro.

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko kuva aho hubakiwe ikiraro kinini na gasutamo ngo amakamyo ahaca yikubye kabiri.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard avuga ko kuva aho hubakiwe ikiraro kinini na gasutamo ngo amakamyo ahaca yikubye kabiri.

Muzungu Gerard avuga ko kuba umuhanda Kayonza-Rusumo wari umaze gusaza, ngo byatezaga impanuka za rimwe na rimwe kandi bigatuma n’ibinyabiziga biwugendano bitihuta.

Yagize ati “Uno muhanda wari umaze igihe kinini cyane kandi ukurikije amakamyo n’izindi modoka zawucagamo mu myaka yashize ubungubu umubare wariyongereye.

Mbere yuko hubakwa ‘Rusumo One stop border post’ (Ibiro bya gasutamo) hacaga byibura amakamyo hagati ya 120-140, ariko ubu byikubye kabiri.”

 

Ambasaderi wa leta y’Ubuyapani Takayuki Miyashita nyuma yo gusura uyu mushinga yavuze ko ashimishijwe n’iyi mishinga y’iterambere ry’u Rwanda leta ye igiramo uruhare.

Ambasaderi Takayuki Miyashita avuga ko iyubakwa ryuyu muhanda igihugu cye nacyo kizabibonamo inyungu.

Ambasaderi Takayuki Miyashita avuga ko iyubakwa ryuyu muhanda igihugu cye nacyo kizabibonamo inyungu.

Amb. Takayuki avuga ko uyu mushinga uzateza imbere ubukungu bw’u Rwanda, ariko ngo n’igihugu ke kizabyungukiramo kuko ngo ibicuruzwa byo mu Buyapani bicuruzwa mu Rwanda no mu karere biziyingera kuko uburyo bwo kubitwara buzaba bumeze neza.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu wari uri kumwe na Ambasaderi yavuze ko ikorwa ry’uyu muhanda rizagabanya igiciro k’ibicuruzwa biva mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’ibiva hanze.

Yagize ati “Ibi bikorwa byose byo gutwara abantu n’ibintu ni ibikorwa bikomeye cyane mu bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Uyu muhora (corridor) wo hagati niwo uriho icyambu cya Dar Es Salaam kiri hafi ugereranije n’ibindi. Bityo rero gutunganya umuhanda bizatuma igiciro cy’ibicuruzwa kigabanuka kubera ko umuhanda uba ugendeka neza ndetse n’amafaranga abantu aba atangwa ku bicuruzwa azagabanuka.”

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe ubwikorezi Uwihanganye Jean De Dieu avuga ko uyu muhanda uzatuma ibiciro bigabanuka.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe ubwikorezi Uwihanganye Jean De Dieu avuga ko uyu muhanda uzatuma ibiciro bigabanuka.

Abaturage bo mu turere twa Kayonza, Ngoma na Kirehe bishimimira ko bazabona akazi mu iyubakwa ry’uyu muhanda bakiteza imbere.

Biteganijwe ko uyu muhanda uzuzura utwaye miliyoni 100 z’Amadolari ya america harimo 68,26% y’inguzanyo y’Ubuyapani azishyurwa mu gihe cy’imyaka 40 ku nyungu ya 0,01%.

Asigaye angana na miliyoni 32 z’amadorari ahwanye na 31,7 % ni inguzanyo ya Banki nyafurika y’iterambere (AFDB/BAD) nayo azishyurwa mu myaka 40 ariko yo ku nyungu ya 0,75%.

Ngo ibikoresho aribyo byari bitarahagera ubwo byabonetse ngo imirimo izihuta cyane.

Ngo ibikoresho aribyo byari bitarahagera ubwo byabonetse ngo imirimo izihuta cyane.

Ni umuhanda ucamo amakamyo menshi yaba azanye ibicuruzwa mu Rwanda n'abijyanye mu bihugu bituranye n'uRrwanda avuye ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Ni umuhanda ucamo amakamyo menshi yaba azanye ibicuruzwa mu Rwanda n’abijyanye mu bihugu bituranye n’uRrwanda avuye ku cyambu cya Dar Es Salaam.

Umuyobozi wa RTDA, umunyamabanga wa leta muri MININFRA ushinzwe ubwikorezi na Ambasaderi w'Ubuyapani.

Umuyobozi wa RTDA, umunyamabanga wa leta muri MININFRA ushinzwe ubwikorezi na Ambasaderi w’Ubuyapani.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW

5 Comments

  1. Akumiro

    06/10/2017 at 5:50 am

    Inkuru ntiyuzuye. Uriho urakorwa na nde? Nizere ko batawuhaye bamwe basigaye basondeka iyo mu mujyo wa Kigali.

  2. Gasongo

    06/10/2017 at 7:35 am

    Ko Ambasaderi mbona ubanza atishimye!!! Sinzi niba ari imirebere mibi yanjye!!!

  3. Muhakwa

    06/10/2017 at 8:38 am

    @Akumiro, urabaza ngo umuhanda ntibavuze uzawukora ureba ifoto y’ikamyo ya NPD COTRACO kuri chantier? Abangaba amasoko y’imihanda barayaziritse. Nta piganwa barayobora.

  4. Mwanainchi

    06/10/2017 at 9:38 am

    Nizere ko badateganya kuzagereka kaburimbo kuri iriya ihasanzwe y’ibinogo n’ibiremo. Uburyo bakora bayikikira, wagira ngo niho bishya bishyira. Cyeretse yenda niba ari ukorohereza by’agateganyo imodoka zihanyura.

  5. Christine

    06/10/2017 at 10:14 am

    Turashaka kumenya ni uruhe ruganda ruza supplyinga sima kuri iyi project??? ni amakuru yingira kamaro cyanee

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock