Imiryango ibihumbi 205 izakurwa mu miturire y’akajagari mu myaka 7 – UMUSEKE

Imiryango ibihumbi 205 izakurwa mu miturire y’akajagari mu myaka 7

*Inzu ziciriritse zizagera kuri benshi
*Imiryago irenga ibihumbi 215 izatuzwa neza.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kiratangaza ko muri iyi myaka irindwi iri imbere (2017-2024) imiturire mu Rwanda izaba imeze neza, ngo bateganya gutuza neza imiryango ibihumbi 10 ituye mu manegeka, n’imiryango ibihumbi 205 ituye mu kajagari.

Eric Serubibi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire.

Eric Serubibi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire.

Umuseke waganiriye na Eric Serubibi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire “Rwanda Housing Authority” ku ishyirwa mu bikorwa ry’imiturire igaragara muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka Irindwi iherutse gutangazwa.

Ikigo Serubibi ayoboye gifite akazi gakomeye ko gukurikirana ibijyanye n’imyubakire ndetse no kunoza imiturire mu migi no mu byaro.

Intego ya Guverinoma ni uko imiryango ituye neza mu midugudu igera kuri 80%, ivuye kuri 62% muri uyu mwaka na 55,8% mu 2014.

Imiryango ibihumbi 205 ituye mu kajagari izatuzwa neza

Mu mibereho myiza, Eric Serubibi avuga ko bazibanda cyane ku gutuza abantu neza. Hari imiryango 10 000 izakurwa mu manegeka ituzwe neza, ndetse n’imiryango 205 000 ituye mu kajagari izatuzwa aheza.

Muri iyi gahunda yo gutuza iriya miryango, hazifashisha uburyo bwo kubatuza mu midugudu y’ikitegererezo ubu yanatangiye gutuzwamo abaturage bahereye ku batishoboye.

Iyi gahunda y’imidugudu y’ikitegererezo yatangiriye Rweru mu Bugesera hatujwe abaturage bakuwe ku birwa bya Mazane na Sharita. Ubu iyi midugudu y’ikitegererezo iri kugezwa henshi mu gihugu.

Umwaka w’ingengo y’imari ushize warangiye mu turere 30 tw’igihugu hubatswe imidugudu y’ikitegererezo 45. Aho buri mudugudu uba ufite ibikenerwa byose by’ibanze.

Serubibi ati “Icyo nicyo kerekezo, ubu muri iyi gahunda y’imyaka irindwi hari gutekerezwa ukuntu iyo midugudu yajya muri buri Murenge.”

Uretse ubu buryo bw’imidugudu y’ikitererezo, mu bice cyane cyane by’umujyi hazifashishwa ubundi buryo bwo kwimura abaturage aho bari batuye bagahabwa izindi nzu zijyanye n’ikerezo, akenshi zikunze kuba inzu z’amagorofa umuryango ugahabwamo aho kuba “apartment”.

Serubibi avuga ko mu mugi wa Kigali ariho hari kugeragerezwa ubu buryo bwo kwimura abaturage.

Kuri Mpazi (Kimisagara), aho abantu bari batuye mu kajagari, umushoramari azafata aho bari batuye ahubake inzu zijyanye n’igishushanyo mbonera, hanyuma azahabagarure izo nzu nshya zuzuye yongere ahabatuze.

Ku rundi ruhande, Serubibi avuga ko mu gice cya Nyarutarama (ahazwi nka Bannyahe) abaturage bahatuye mu kajagari hari umushoramari ugiye kuhabimura, ngo azabanza abubakire mu Busanza abimure ajye kubatuzayo, hanyuma we agumane ubutaka bari batuyeho.

Ati “Urumva mu buryo bw’imibereho myiza baba bazamutse, uva muri ka kajagari ukajya ahantu hateganyijwe.”

Imidugudu y'ikitegererezo 45 yubatswe mu gihugu hamwe yatangiye gutuzwamo abaturage bahereye ku batishoboye

Imidugudu y’ikitegererezo 45 yubatswe mu gihugu hamwe yatangiye gutuzwamo abaturage bahereye ku batishoboye


Ikigega cy’inzu ziciriritse

Gukomeza guteza imbere ibyo kubaka inzu ziciriritse, Tariki 30 Kamena 2017, Inama y’abaminisitiri yashyizeho Ikigega cy’inzu ziciriritse “Affordable Housing Fund”, ikigega kizatangirana amafaranga agera kuri miliyoni 250 z’amadolari ya America, aya asaga miliyari 210 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kigega kizajya gitanga inguzanyo y’igihe gito ku bantu bashaka kubaka inzu (developers) wenda mu gihe cy’imyaka itanu.

Ibijyanye n’uko kizakora birakigwaho, ariko ngo ikiriho ni uko 60% y’ayo mafaranga azajya akoreshwa n’abubaka inzu zo guturamo bakabona inguzanyo ku nyungu ntoya kandi mu gihe gito.

Hanyuma 40% akagenerwa abashaka kugura izo nzu zubatswe. Aba nabo bazajya bagana Banki iki kigega kizaba gikoreramo, bahabwe inguzanyo y’igihe kirekire kigera ku myaka 20.

Inzu iciriritse ni iyo wishyura atarenze 30% by’ayo winjiza

Eric Serubibi avuga ko ubundi inzu yitwa ko iciritse bitewe n’ubushobozi bw’umuntu.

Ati “Iyo ushobora gutanga 30% kumanura y’ibyo winjiza, ukabitanga ushaka inzu yo kubamo, ubwo iryo cumbi riba riciritse kuri wowe.

Burya iyo birengeje 30% biba bibaye umugogoro hari ibindi bintu udashobora kugeraho. Byagaragaye ko 30% kumanura iyo ubitanga ushaka icumbi ryo kugura cyangwa ukodesha icyo giha iba ihendutse.”

Serubibi avuga ko gahunda ya Leta y’inzu ziciritse itareba gusa abashaka inzu zo kugura. Ati “Tubwira n’abashoramari tuti : mwebwe nimwubake za ‘apartment’ amacumbi aboneke, na wawundi uhembwa ibihumbi 100 abone inzu y’ibihumbi nka 30. Kandi tubona bagenda babyumva.”

Mu rwego rwo kuvugurura imikorere, cyane cyane ibijyanye no kubona ibyangombwa byo kubaka n’ibyo kuvugurura mu mujyi wa Kigali n’imijyi 6 yunganira Kigali, ngo gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga yiswe “Building Permit Management Information System (BPMIS)” usaba ibyo byangombwa izashyirwamo imbaraga, ibi ngo bikazarushaho kunoza imikorere.

Serubibi ngo ntiyakwizeza ko iyi myaka irindwi izarangira ikibazo cy’imiturire cyarangiye, ariko akizeza ko gahunda y’inzu ziciriritse izagera kuri benshi.

Avuga ko imbogamizi ikomeye ibangamiye iterambere ry’imiturire mu mijyi no mu byaro kugeza ubu ari imyubakire y’akajagari, kandi ngo si ikibazo kigiye gukemuka vuba.

Ngo birasaba ko abaturage bahindura imyumvire bakareka kubusanya n’igishushanyo mbonera babishaka kuko bibahombya, bikanahombya igihugu.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock