Impinduka mu ‘Itegeko’ rishya ry’amasoko ya Leta – UMUSEKE

Impinduka mu ‘Itegeko’ rishya ry’amasoko ya Leta

*Abatanga amasoko n’abapiganwa ngo ntaho bazajya bahurira
*Harimo ingingo ihana rwiyemezamirimo wambura abo akoresha

Ku bwiganze, Abadepite kuri uyu mugoroba batoye bemeza umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya Leta bari bamaze kugezwaho na Guverinoma ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Dr Uzziel Ndagijamana. Uyu mushinga w’itegeko urimo impinduka ziha amahirwe yisumbuyeho ibikorerwa mu Rwanda.

Imitangirwe y'isoko ryo kubaka Isoko rya kijyambere rya Rubavu yavuzwemo ibibazo byinshi birimo ruswa no gukora nabi kwa ba rwiyemezamirimo barikozeho, byabyaye ibibazo birebire byatumye rimara imyaka hafi itanu ritaruzura kugeza ubu

Imitangirwe y’isoko ryo kubaka Isoko rya kijyambere rya Rubavu yavuzwemo ibibazo byinshi birimo ruswa no gukora nabi kwa ba rwiyemezamirimo barikozeho, byabyaye ibibazo birebire byatumye rimara imyaka hafi itanu ritaruzura kugeza ubu

Dr Ndagijimana avuga ko uyu mushinga w’itegeko ushingiye ku mpinduka mu mitangire y’amasoko ya Leta harimo kwifashisha cyane ikoranabuhanga no guha amahirwe ibikorerwa mu Rwanda hagamijwe kubiteza imbere.

Uyu mushinga w’itegeko ngo ugamije gukorera mu mucyo, mu buryo bwihuse no gukemura ibibazo byagiye bigaragara mu mitangirwe y’amasoko ya Leta.

Uyu mushinga nuhinduka itegeko, abatanga amasoko n’abapiganwa ntaho bazajya bahurira, amasoko ya Leta azajya atangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga keretse igihe RPPA yatanze uburenganzira bwo kutarikoresha.

Mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, iri tegeko rizaba riha amahirwe yisumbuye amasosiyete afite ibyangombwa by’ubucuruzi byatangiwe mu Rwanda n’ibicuruzwa byabo bikorerwa mu rwanda. Ibi bikorwe no kuri sosiyete zifite ibyangombwa byo muri EAC.

Uyu mushinga ushimangira ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko mu ipiganwa ry’amasoko ya Leta riha amahirwe serivice cyangwa ibikorerwa mu Rwanda (cyangwa uwo muri EAC) biri hejuru (bitarenze 15%) y’igiciro cyari gutsindirwa n’umunyamahanga.

Muri uyu mushinga w’itegeko harimo ingingo ihana rwiyemezamirimo utishyura abo yakoresheje cyangwa abamuhaye ibikoresho, ko azajya akumirwa ku masoko ya Leta hakanafatirwa amafranga ye akishyurwa abo we atarishyura.

Abadepite bavuze ko aha hakwiganwa ubushishozi bwimbitse kugira ngo iki kibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abo bakorasheje/bakoranye kivugwa henshi gicike.

Uyu mushinga w’itegeko watowe n’abadepite 60 bawemeza, batatu barifata kuko ngo babona hari ibyo ritazakemura mu kurandura ibibazo mu mitangire y’amasoko na ruswa ivugwamo. Basaba ko byanozwa.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

8 Comments

  1. SEGAHINDA

    10/10/2017 at 7:43 pm

    Ubundi iyi plan ni KABILA GANI. Uwayikoze ni muntu ki kweri? Ni umwana urangije S6 muri construction ya kora ibirenze ibi.

  2. Murango

    10/10/2017 at 8:10 pm

    Hanyuma se mfite Coaster yujuje ibya ngombwa byose bisabwa n’amategeko mfite numushoferi wujuje byose nshobora kuyishora mu muhanda i Kigali? Njyewe mbabazwa n’abantu batonda umurongo iminota irenga 30, 18h00 muri capital uu Rwanda banyagirwa muri 2017 n’imvura kuberako imodoka zabaye nke.

  3. karame

    11/10/2017 at 7:08 am

    Ntiwayishyiramo utari Royal, KBs cg RFTC!

  4. karame

    11/10/2017 at 7:13 am

    Ko hari ubwo Leta ikererwa kwishyura ba rwiyemezamirimo se? Ubwo icyo gihe Leta izaba yarakenesheje rwiyemezamirimo bikarangira atakibasha kwishyura abo yatse ibikoresho n’abo yakoresheje ubwo koko nibamuhana ntibazaba bamurenganyije?? Mucunge neza iri tegeko rizaze rinoze ritazaha urwaho abantu bifuza guhemukira abandi! Njye ndumva mwateganya ko bijyana n’uko Rwiyemezamirimo koko yishyuwe ibikwiriye. Murakoze

    • coco

      11/10/2017 at 8:53 am

      Uvuze ukuri

  5. karame

    11/10/2017 at 7:22 am

    Cyangwa se itegeko ryagurwe hagemo n’ingingo iha uburenganzira rwiyemezamirimo guhabwa indishyi n’impozamarira na Leta igihe irengeje igihe runaka ntarengwa itaramwishyura ibyo imugomba!
    Naho gukora akazi ukamara amezi n’amezi utegwreje guhebwa kandi warashoye awaye wose nta kuntu utahinduka umwambuzi mu maso y’abo wananiye kwishyura. N’ubwo nzi neza ko hari ba rwiyemezamirimo b’ibisambo kandi benshi, birakwiye ko itegeko rirengera abakozi arko kandi rigakemura ikibazo rihereye mu muzi kandi rikanirinda n’ikindi cyose cyatuma ubwaryo riteza ibindi bibazo.

  6. Karekezi

    11/10/2017 at 7:40 am

    Kuba abatanga amasoko n’abapiganwa ntaho bazajya bahurira ntibizabuza gutanga no kurya ruswa kimwe. Nta nubwo ibyo gusaba isoko ukoresheje ikoranabuhanga bizabuza gutanga no kurya ruswa.

    Ruswa akenshi ituruka muri exercice ya evaluation y’isoko, kandi iyo evaluation ikorwa n’abantu bagize tender committee, nibo bafata icyemezo cyo guha umuntu runaka isoko nyuma yo gukora technical evaluation and financial evaluation. Muri icyo gihe cya evaluation rero niho hakorerwa amanyanga menshi. Kandi bashobora guha umuntu runaka isoko atabikwiriye biteye n’uburyo bakoze iyo evaluation.

    Kereka niba hari uburyo iyo evaluation ishobora gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga gusa abantu batabigizemo uruhare. Sinzi rero niba ibi byashoboka.

  7. Kagabo

    11/10/2017 at 11:39 am

    Ubundi iyo Client (tuvuge Leta) yahawe Certificat agomba kuyishyura mu gihe cyateganijwe na cahier des charges.Maximum iminsi 60, iyo igihe kirenze rwiyemezamirimo atarishyurwa hatangira kubarwa amafaranga y’ubukererwe Client agomba kwishyura. Kimwe n’uko rwiyemezamirimo bamukata amafaranga igihe yarengeje igihe yapatanye.Itegeko rishya ntabwo twarisomye ariko nta gishya rishobora kuzana uretse gukurikiza cahier des charges kuri Client na Rwiyemezamirimo.Ese ubundi standards ntizakagombye kuba zimwe muri EAC? Ntabwo ari byiza ko abantu bahora bavumbura amagare…

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock