Impunzi z’abanyeCongo ziraharanira ko ubwicanyi zakorewe bwitwa Jenoside – UMUSEKE

Impunzi z’abanyeCongo ziraharanira ko ubwicanyi zakorewe bwitwa Jenoside

Gicumbi – Kuri uyu wa kabiri mu nkambi ya Gihembe impunzi z’abanyeCongo zihacumbitse zibutse ku nshuro ya 14 ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bo muri Congo, zivuga ko zizakomeza guharanira ko ubu bwicanyi buzitwa Jenoside yabakorewe.

Umuhango wo kwibuka aha i Gihembe wari witabiriwe cyane

Umuhango wo kwibuka aha i Gihembe wari witabiriwe cyane

Iyi nkambi ya Gihembe iri mu murenge wa Kageyo irimo impunzi 12 500 yiswe inkambi yazo kuva mu Ukuboza 1997, zifuza ko amateka y’ubwicanyi ababo bakorewe butazibagirana.

Rugenera Kamali umwe muri izi mpunzi yatangaje ko bagize amahirwe iwabo muri Congo hakaboneka umutekano kuri bo bataha ariko ubu ngo ntibataha kuko bakibasirwa n’ubwicanyi.

Rugenera avuga ko kumenya umubare wa benewabo bishwe bikomeye kuko biciwe ahantu hatandukanye. Kubibuka ngo bibaha ingufu zo guharanira uburenganzira ku gihugu cyabo.

Rugenera ati “Nubwo twibuka ku itariki 08/08 ubwicanyi bwakozwe mu bihe bitandukanye,  tariki ya 25 Gicurasi hishwe abari batuye  Mirangi, aba  Mukoto bicwa tariki ya 12 Gicurasi, Mudende  bishwe tariki ya 22 Kanama,  Bukavu tariki ya 25 Gicurasi, Rubumbashi naza Kinshasa bakicwa ku matariki atandukanye , buri gace gafashe itariki biciweho ntibyari gushoboka, niyo mpamvu twashyizeho itariki imwe twibukaho Abatutsi  b’Abanyekongo bishwe mu gihugu hose.”

Straton Kamanzi uyobora inkambi ya Gihembe uhagarariye MIDIMAR muri iyi nkambi, yababwiye ko batagomba guheranwa n’agahinda kandi bitawe n’inzego zinyuranye, Leta n’imiryango mpuzamahanga ibitaho.

Uyu muyobozi yababwiye ko mubyo bifuza batacika intege nubwo ngo kwemeza ko ubwicanyi bakorewe ari Jenoside ari urugendo rurerure kandi rwemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Abakuru barokotse ubu bwicanyi ngo babwibuka nk'ubwabaye ejo

Abakuru barokotse ubu bwicanyi ngo babwibuka nk’ubwabaye ejo

Baribuka ababo baharanira ubutabera no gutaha

Baribuka ababo baharanira ubutabera no gutaha

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

4 Comments

  1. Yoooo

    09/08/2017 at 12:16 pm

    Ibyo bavuga nukuri kuko icyiswe MAGRIVI nibo bari inyuma yubwo bwicanyi sinibaza impamvu uwitwa MAYANGA atajyanwa mu rukiko mpuzamahanga na batutsi yishe nitsinda yarayoboye imipanga yavaga mu Rwanda 1992 izanwe na MAGIRIVI.

  2. Kamabare

    09/08/2017 at 2:19 pm

    Mubonye ibyo mwifuza wagira ngo ni akandi gakiza.ntimusaba n ubutabera murasaba inyito gusa??

  3. Karamata

    09/08/2017 at 7:48 pm

    Harya muri Kongo hontabandi bahapfiriye batarabatiutsi?

  4. HANYUMA

    12/08/2017 at 10:00 am

    Ni abatutsi b’abanyecongo?
    Muri congo narinziko nta bwoko bw’abatutsi buba muri population yabo.
    Haba ubwoko bwa Sangha, Kongo, Teke na Mbochi…
    Ariko umuntu niwe wimenyera aho yaturutse ntago ndibubite injiji.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock