Imvura yaguye mu minsi 5 yangije inzu 293,…- MIDIMAR – UMUSEKE

Imvura yaguye mu minsi 5 yangije inzu 293,…- MIDIMAR

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) iratangaza ko imvura yaguye mu minsi itanu y’intangiro z’uku kwezi kwa Nzeri yangije ibikorwa birimo inzu 293 na hegitari 178 zihinzeho imyaka.

MIDIMAR ivuga ko iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by’igIhugu yari irimo amahindu n’imiyaga byatumye zimwe mu nzu zigwa izindi zikiyasa.

Mu bikorwa byangijwe n’iyi mvura harimo ibyumba by’amashuri bitatu, insengero enye, inyubako za Leta ebyiri n’imiyoboro y’amashanyarari ibiri.

Iyi Minisiteri ivuga ko ibyago byatewe n’imvura yaguye muri iyo minsi itanu byakomerekeje abantu batanu; bihitana amatungo abiri.

Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Twishime Claude avuga ko abenshi mu bo yasenyeye batuye mu manegeka; abandi bakaba bari batuye mu nzu zishaje zidakomenye n’izitaziritse ibisenge.

Uyu muvugizi wa MIDIMAR agira inama abaturage, ati “Bazirike ibisenge by’inzu zabo kugira ngo umuyaga utabigurukana, kwirinda gutura mu manegeka.”

Avuga ko abantu bakwiye gucukura ibyobo bijyamo amazi ava ku nzu kugira ngo atagira uwo asenyera, gusibura  imiyoboro y’amazi  kugira ngo akomeze aho agenewe kujya.

Umuvugizi  Mukuru wa Polisi, ACP Theos Badege yasabye buri wese gukurikiza amabwiriza y’inzego za Leta zishinzwe gukumira no kurwanya ibiza kugira ngo badakomeza kugerwaho n’ingaruka zabyo.

Ati “Ntawabuza imvura y’amahindu  kugwa, ariko ko birashoboka gukumira ndetse no kwirinda ibyago bishobora guterwa na yo.”

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe gitangaza ko muri iki gihe cy’umuhindo hazagwa imvura iri hagati ya Mm 350 na 450, ikazaba ari imvura idakanganye, izeza imyaka.

RNP

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

1 Comment

  1. ndikumana

    08/09/2017 at 11:21 am

    Ko mutatubwira se aho ibyo byabereye?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock