Imvura y’umuhindo igiye kugwa ngo iri hagati ya 350mm na 450 – UMUSEKE

Imvura y’umuhindo igiye kugwa ngo iri hagati ya 350mm na 450

*Ngo ni imvura isanzwe
*Ibi bipimo ngo si ihame nk’ibya Bibiliya
*Buri minota 15 ngo babona amakuru

Iteganyagihe nomero 41, ry’umuhindo (Nzeri – Ukuboza 2017) rivuga ko hazagwa imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ikaba iri ku gipimo cya Milimetero 350 – 450, y’igiteranyo cy’imvura yapimwe kuva igihe yatangiriye kugeza igihe izarangirira kugwa. Iyi ngo izaba ari imvura yeza imyaka neza.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, John Ntaganda Semafara asaba abturage kwizera iteganyagihe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’imvura izagwa mu Muhindo 2017 (Nzeri -Ukuboza), yatangaje ko hagendewe ku isesengura ry’ibipimo by’imvura, iby’ubushyuhe bw’ikirere n’ubushyuhe bw’inyanja y’Abahinde, iya Pacifika na Atlantika n’isangano ry’imiyaga yo mu Karere ka Africa y’Iburasirazuba n’ihembe rya Africa, mu Rwanda hagendewe ku bipimo byo kuri station 13, mu myaka 34 ishize, imvura y’umuhindo izaba ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, John Ntaganda Semafara yagize ati “Ibihe byiza ni igipimo mpuzandengo kiri hagati ya mm 350 – 450 y’igiteranyo cy’imvura yapimwe mu mezi y’Umuhindo kuri station (ahari ibyuma bipima imvura).”

Igihe cy’Umuhindo ni igihembwe cya mbere cy’ihinga mu Rwanda, ahanini kibarwa igihe imvura igwa Iki rivuyemo yatangiriye kugwa. Ni cyo gihe u Rwanda ruba rwitezemo umusaruro mu buhinzi uhagije haba mu binyampeke, ibinyamisogwe, n’ibinyabijumba.

Meteo Rwanda itangaza ko imvura y’Umuhindo iteganyijwe kuzagwa hagati y’icyumweru cya kabiri cya Nzeri (Ukwezi kwa kenda) n’icyumweru cya mbere cy’Ukwakira.

Abo mu bumenyi bw’Ikirere bavuga ko ibipimo by’ubushyuhe bw’inyanja bigaragaza ko butari hajuru cyane kandi inyanja zidakonje ibyo bita Neutral Conditions icyo gihe ngo imvura igwa bisanzwe, bitandukanye na La Niña aho inyanja iba ikonje cyangwa El Niño igihe inyanja iba ishyushye cyane nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize hakagwa imvura mbi.

Twahirwa Antoine Ushinzwe Iteganyagihe n’uko rishyirwa mu bikorwa muri Meteo Rwanda, avuga ko bagendeye ku bipimo byafashwe imvura izatangira kugwa mu Burengerazuba yerekeza mu Burasirazuba bw’igihugu.

Intara y’Iburasirazuba, Umujyi wa Kigali, Uturere tumwe na tumwe tw’Amajyaruguru, Huye Gisagara na Kamonyi na Nyanza, hateganyijwe imvura isanzwe (mm 350 – 450) ishobora kugabanuka ikajya munsi ya mm350.

Intara y’Iburengerazuba, Uturere tumwe tw’Amajyaruguru (Burea Musanze), Amajyepfo (Nyaruguru na Nyamagabe) hateganyijwe imvura ishobora kugwa nk’isanzwe (mm 350 – 450) cyangwa ikiyongera ikajya hejuru ya mm 450.

Nk’uko abashinzwe iteganyagihe babivuga, ngo imvura y’Umuhindo ishobora kuzacika mu cyumweru cya gatatu cy’Ukuboza cyangwa mu cyumweru cya mbere cya Mutarama.

Meteo Rwanda isaba inzego  za Leta, imiryango yikorera n’Abaturarwanda, gushingira kuri iri teganyagihe bagafata ingamba zo kongera umusaruro no kwirinda ibiza n’ibindi.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda avuga ko iteganyagihe ry’amezi atatu batangaza ritaba “rishyizweho ingufuri nk’ijambo rya Bibiliya” ngo hashobora kuboneka izindi mpinduka kuko nabo bahora bapima buri munsi.

Mu Rwanda hari ubupimoro bw’imvura 41 bukora mu buryo bwa automatic, ariko muri rusange ubupimiro ni 304. Nibura ibikoresho bihari birimo Radar, bituma buri minota 15 abashinzwe iteganyagihe babona ibipimo byerekana impinduka ziri kuba mu bihe nk’uko bitangazwa na Musoni Didace Vision Manager muri Meteo Rwanda.

Yagize ati “Nta muntu ukijijinganya kuri ibi (ibipimo by’iteganyagihe), kuko bifite ibipimo byizewe. Imvura gukuba igapfa mu kinyarwanda bibaho, iriya ni iy’umunsi iy’igihmbwe ntipfa tuba twayibonye.”

Uku gupfa kw’imvura yari yavuzwe ko iza kugwa n’abo mu Iteganyagihe, hari ubwo bituma abaturage batizera 100% amakuru y’iteganyagihe, ariko Twahirwa Antoine ushinzwe iteganyagihe avuga ko ikigo akorera gitanga amakuru yizewe ku buryo nta we ukwiye kukigirira impungenge.

Ati “Abanyarwanda ntibakwiriye kugira impungenge, iki ni ikigo cyashyizweho kizewe na Leta ko gishobora kugira inama Abanyarwanda, ibyo dukora tubikorana ubuziranenge ku buryo ibyo dutangaje tuba tubyizeye. Iyo ubu ngubu dutangaje ukuntu iteganyagihe ry’igihembwe cy’imvura rizaba riteye, tubanza kubikorera ubusesenguzi, tukareba ibipimo byose tukareba n’aho izo mpinduka zishobora guturuka aho ariho hose, twamara kubyiga neza tukaba ari bwo tubibatangariza.”

Yavuze ko mu mpamvu zituma imvura yateganyijwe kugwa ahantu aha n’aha itahagwa, harimo Umuyaga, uyu ngo nta bushobozi buhari bwo kuba umuntu yawuhagarika ukareka guhuha ujyana imvura ikajya kugwa mu kindi gihugu cyangwa muntara, ndetse hari n’ibindi binyabihe (parametres) nk’imyuka ituma ikirere kigira imbara zihindura burikanya imiterere yacyo.

Mu Ntangiriro z’uku kwezi ngo Meteo Rwanda izasohora ikindi cyegeranyo igaragaza uko amezi atatu azaba ateye, nanone hagati mu kwezi nibura buri minsi 10 hagasoka ikindi cyegeranyo kigaragaza uko bizaba bimeze muri iyo minsi, hakabaho no gusohora icyegeranyo cy’iminsi itanu, hakabaho n’icyegeranyo cya buri masaha atandatu.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubumenyi bw’Ikirere, Twahirwa Antoine ni we ubanza iburyo

Musoni Didace, Division Manager/Data Observation, Quality control and Processing muri Meteo Rwanda

Amafoto@HATANGIMANA/UMUSEKE

Ange Eric HATANGIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock