Imwe mu makipe yari kwitabira TduRwanda yasezeye mu isiganwa – UMUSEKE

Imwe mu makipe yari kwitabira TduRwanda yasezeye mu isiganwa

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare, Tour du Rwanda rirabura iminsi umunani ngo ritangire. Amakipe azayitabira akomeje imyiteguro ariko imwe muri yo yatangaje ko isezeye mu isiganwa. Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani yikuye mu irushanwa ariko umukinnyi wayo Isaak Tesfom Okbamariam azazana n’ikipe y’igihugu ya Eritrea.

Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani yikuye ku rutonde rw'amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017

Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani yikuye ku rutonde rw’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017

Kuva tariki 12 kugera 19 Ugushyingo 2017 mu mihanda y’intara zose z’u Rwanda hazanyura abakinnyi basiganwa ku magare mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda buri mwaka ‘Tour du Rwanda’ imara iminsi irindwi (7).

Amakipe 17 yari yaremeje ko azahatanira Tour du Rwanda 2017 yavuyemo imwe. Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani yari igiye kuza mu Rwanda ku nshuro ya mbere ariko yagize ibibazo birimo impanuka z’abakinnyi zatumye basezera mu isiganwa nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bayobozi bayo Sebastien Pilotte.

“Twifuzaga kuza kuko twari twaranateguye abakinnyi batanu n’umukanishi umwe bagomba kuza mu Rwanda. Gusa mu cyumweru gishize twafashe umwanzuro wo gusezera mu kuko umwe muri abo bakinnyi yakoze impanuka y’imodoka.

Ariko tuzaba duhagarariwe n’umukinnyi wacu Tesfom Okubomariam we uzaza ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Eritrea. Biratubabaje kudashobora kuza mu Rwanda kandi twari tumaze igihe kinini tubyitegura. Twizeye ko umwaka utaha tuzabishobora kandi amahirwe masa kuri Tour du Rwanda yose.”

Umunya-Eritrea Isaak Tesfom Andemariam watwaye shampiyona ya Afurika 2016 asanzwe akina muri iyi kipe yo mu Buyapani. Azagarukana n’ikipe ye y’igihugu yamufashije kwegukana etape ya nyuma ya Tour du Rwanda muri 2016, anasoreza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rusange.

Issak Tesfom Okubamariam we akomeje imyitozo mu mwenda w'ikipe ye y'igihugu azakinira muri Tour du Rwanda

Issak Tesfom Okubamariam we akomeje imyitozo mu mwenda w’ikipe ye y’igihugu azakinira muri Tour du Rwanda

Aragaruka nyuma yo gutwara Etape ya nyuma ya Tour du Rwanda 2016

Aragaruka nyuma yo gutwara Etape ya nyuma ya Tour du Rwanda 2016

Roben NGABO
UMUSEKE

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock