Imyaka itanu irashize Icyogajuru Curiosity gisuzuma ubutaka bwa Mars – UMUSEKE

Imyaka itanu irashize Icyogajuru Curiosity gisuzuma ubutaka bwa Mars

Curiosity ni icyogajuru cyakozwe n’Ikigo cya USA kiga iby’ikirere kitwa NASA. Iki cyogajuru cyoherejwe ku mubumbe wa Mars taliki 05, Kanama 2012 kugira ngo gisuzume niba harigeze habayo ibintu nkenerwa byatuma ubuzima bushoboka kuri uriya mubumbe utukura.

Icyogajuru Curiosity ni cyo abahanga bakesha amakuru afatika ku miterere ya Mars

Kuva cyagera kuri uriya mubumbe, icyogajuru Curiosity cyasuzumye ibice bikikije umusozi witwa Mount Sharp kibasha kubona ko higeze kuba ikiyaga.

Kuba harigeze kuba ikiyaga cyarimo amazi nk’ayo tubona ku Isi byahaye abahanga bo muri NASA icyizere ko hashobora kubayo ubuzima.

Hagati y’Isi na Mars hari uburebure bwa Kilometero miliyoni 225.

Abahanga biga uko ikirere giteye n’uko ibyogajuru bikigendamo bemeza ko amakuru bahabwa na Curiosity azabafasha kumenya neza uburyo umuntu yazatura kuri Mars mu bihe biri imbere.

Byasabye umwaka kugira ngo Curiosity ibe igeze kuri Mars itangire akazi kayo hafi y’umusozi bita Mount Sharp.

Yabashije gukusanya no koherereza abahanga ba NASA bakorera mu kigo gisesengura amakuru ya Science kiri Pasadena muri California bari bakeneye ngo bamenye uko ubutaka n’ikirere bya Mars biteye n’uko bikorana.

Curiosity yohereje amakuru yerekana ko kuri uriya mubumbe hari ibihamya by’uko higeze kubayo ikiyaga kandi cyerekana ko hari ibinyabutabire (chemicals) bishobora gutuma ubuzima bushoboka.

Muri 2014 Curiosity yafotoye uduce two ku musozi Mount Sharp twerekana ko hari imiyaga iremereye yigeze kuhahuha ihasiga imikoki.

Kuva yagera kuri Mars, Curiosity yohereje ku isi amafoto ibihumbi 200, yiga imiterere y’amabuye yo mu moko 15 ari kuri Mars n’ibindi byeretse abahanga ko kuri uriya mubumbe hashobora kuba harigeze ubuzima.

Nyuma yo gusuzuma biriya bimenyetso bohererezwaga na Curiosity, abahanga bo muri NASA bageze ku mwanzuro w’uko kuri Mars higeze kuba ibintu by’ibanze kugira ngo ubuzima bushoboke, ubu hakaba hashize imyaka miliyoni nyinshi.

Urubuga rwa NASA ruvuga ko muri iki gihe Curiosity iri gusuzuma ibimenyetso bizafasha mu kumenya uko byagenze ngo ibyatumaga ubuzima bushoboka kuri Mars bibe byarahindutse kugeza ubu.

Icyogajuru Curiosity cyakozwe ku bufatanye bw’ibigo bitatu bikora ibyuma by’ikoranabuhanga byo muri USA ari byo Boeing, Jet Propulsion Laboratory na Lockheed Martin.

Reba Video yerekana incamake y’akazi kakozwe na Curiosity:

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock