Imyumbati yarabonetse… Kinazi iri gutunganya Toni 20 ku munsi – UMUSEKE

Imyumbati yarabonetse… Kinazi iri gutunganya Toni 20 ku munsi

Ruhango – Nyuma y’uko imyumbati mu Rwanda yibasiwe n’indwara ya kabore ikarumbya umusaruro imbuto nshya abahinzi bahawe yatangiye gutanga umusaruro, nk’uruganda rwa Kinazi Casava rwari rwarabuze imyumbati ubu rurabasha kubona toni 20 ku munsi rutunganya.

Abahinzi mu ruhango batonora imyumbati baha uruganda rwa Kinazi

Abahinzi mu ruhango batonora imyumbati baha uruganda rwa Kinazi

Uyu munsi ubwo Nsengiyumva Fulgence umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi yatangizaga igihembwe cy’ihinga muri aka karere bamubwiye ko imbuto yabonetse yahinduye ibintu ndetse uyu munsi banatera indi ahadateye.

Abahinzi babwiye uyu muyobozi ko nyuma y’igihe kirenga umwaka bararumbije bikabije kubera indwara ya kabiri yibasiye imyumbati ubu bari gusarura ku mbuto y’imyumbati nshya bahawe bakagemurira uruganda.

Emile Nsanzabaganwa Emile umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant avuga ko uruganda rutangira rwatunganyaga Toni 40 ku munsi, Kabore ije yatumye bamaraga igihe kirekire nta myumbati bakiriye ndetse ngo bageze ubwo uruganda rwasaga n’urutagikora.

Nsanzabaganwa ati{ubu} Twatangiye kwakira toni ziri hagati ya 20 na 21 ku munsi hari n’igihe tubona izigera kuri 40. Abahinzi nibaagura ubuso bagahabwa imbuto nziza y’imyumbati  nta kibazo uruganda ruzongera kugira.”

Umunyamabanga wa Leta Fulgence Nsengiyumva avuga ko Leta yakoresheje imbaraga nyinshi ngo abahinzi babone imbuto nziza, yasabye inzego zitandukanye gufatanya kugira ngo iyi mbuto igere ku bahinzi benshi hagamijwe kwihaza no gusagurira amasoko.

Nsengiyumva ati “Ntabwo ari ubushake buke cyangwa ubunebwe byatumye imyumbati idatanga umusaruro nkuko tubyifuza, byatewe n’indwara imyumbati yari ifite. {ubu} iki kibazo ntabwo kigihari»

Gusa uruganda rwa Kinazi ntirurabona umusaruro ungana n’ubushobozi rufite bwo kwakira no gutunganya toni 120 ku munsi.

Akarere ka Ruhango kavuga ko kagiye guhinga Hegitari ibihumbi birindwi z’imyumbati kugira ngo umusaruro w’imyumbati ahaze uru ruganda.

Ruhango barifuza kongera ubuso bahingaho imyumbati bagateraho imbuto nshya bahawe bakongera umusaruro

Ruhango barifuza kongera ubuso bahingaho imyumbati bagateraho imbuto nshya bahawe bakongera umusaruro

Nsengiyumva Fulgence na Mayor Mbabazi baratera imbuto y'imyumbati

Nsengiyumva Fulgence na Mayor Mbabazi baratera imbuto y’imyumbati

Uruganda rw'imyumbati rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo kwakira toni 120 z'imyumbati ku munsi

Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo kwakira toni 120 z’imyumbati ku munsi

Rufite isoko mu gihugu no mu mahanga.

Rufite isoko mu gihugu no mu mahanga, iyi ni ifu y’ubugari itunganyije igiye kujya ku isoko

Umuyobozi w'uruganda Emile Nsanzabaganwa arasobanurira Nsengiyumva Fulgence imikorere y''uruganda

Umuyobozi w’uruganda Emile Nsanzabaganwa arasobanurira Nsengiyumva Fulgence imikorere y”uruganda

MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Ruhango

2 Comments

  1. Akumiro

    22/09/2017 at 7:57 am

    Uruganda rushobora gutunganya toni 120 ku munsi ruratunganya 20 ku munsi!!

  2. kanyarwanda

    22/09/2017 at 1:54 pm

    ko muvuga kinazi c akanoze karacyabaho?

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock