Indege 10 za USA na Korea y’Epfo zakoze umwiyereko wo kurasa ibisasu – UMUSEKE

Indege 10 za USA na Korea y’Epfo zakoze umwiyereko wo kurasa ibisasu

Niba intambara hagati ya America na Korea ya Ruguru itaraba mu buryo bweruye, ibi bihugu ntibisiba gukozanyaho mu magambo hagati y’abategetsi babyo. Kuri uyu wa kane indege z’intambara nini ebyiri za USA, n’izindi enye zintambara (Avions de chasse) zafatanyije n’ingabo za Korea y’Epfo mu kurasa ibisasu byinshi mu rwego rwo kwihimura kuri Korea ya Ruguru.

Indege za F -35 za USA n’izo mu bwoko bwa F -15 za Korea y’Epfo mu myitozo ya gisirikare

America yakoze imyitozo y’igerageza ry’intwaro ikingira missile muri Leta ya Hawaii. Kuri uyu wakane USA yakoresheje indege z’intambara nto n’izindi nini zirekura amabombe mu myiyereko yo kurasa zifatanyije n’ingabo za Korea y’Epfo mu rwego rwo guha gasopo Korea ya Ruguru iherutse kurasa igisadu rutura cyambukiranyije Ubuyapani.

Korea ya Ruguru yanga urunuka imyitozo nk’iyo ingabo za America zikora ziri kumwe na Korea y’Epfo, bityo hari ababona ko ishobora na yo gusubizanya uburakari kuri ibyo bikorwa.

Indege ebyiri za USA, zitwa B-1B zinyaruka cyane n’izindi zitwa enye zo mu bwoko bwa F-35B ziyunze ku zindi enye za Korea y’Epfo zitwa F-15 mu myitozo ya gisirikare yanyuraga live kuri televiziyo ikaba yaberaga mu Burasirazuba bwa Korea y’Epfo.

Iyi myitozo yashishanyaga uburyo America na Korea y’Epfo zarasa ahantu hari ibirindiro bya Korea ya Ruguru nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo za America zifite ibirindiro mu nyanja ya Pacifica na Minisiteri y’Ingabo ya Korea y’Epfo.

Indege zo mu bwoko bwa B-1Bs zagurutse ziva ku birindiro by’ingabo za USA, Andersen Air Force Base mu kirwa cya Guam naho izitwa F-35Bs zavuye mu birindiro bya Iwakuni, mu Buyapani.

Korea ya Ruguru ikunda gushinja America gushyira intwaro kirimbuzi ku ndege za B-1Bs, ariko America ngo ntigishyira izi ntwaro kuri izi ndege.

Hari ababona ko imyitozo nk’iyi America na Korea y’Epfo byakoze ishobora gusubiza irudubi ibintu uko byari bimeze, Korea ya Ruguru n’abayishyigikiye na bo bagora ibikorwa byo kurata imbaraga.

Korea ya Ruguru yamenyesheje idaciye ku ruhande ko gahunda yayo yo gukora intwaro kirimbuzi, biyisaba kuzigerageza kenshi, nk’uburyo bumwe bwatuma America ihagarika umuka mubi w’intambara umaze imyaka mirongo ututumba mu gace Korea ziherereyemo, ikaba idashaka ko ingabo za America zigira ibirindiro muri Korea y’Epfo, mu Buyapani no mu nyanja ya Pacifica.

Ku rundi ruhande, America kuba yakoze imyitozo n’ibihugu by’inshuti zayo biri muri kariya gace, ni ukwerekana ko ititeguye kotswa igitutu n’uwo ari wese ngo ibe yareka umuco wayo wo kugaragara nk’igihugu cy’igihanganjye mu bya gisirikare.

Iri geragezwa rya hato na hato ry’intwaro kirimbuzi n’ibisasu rutura, indege z’intambara ziteguye kurasa ibyo bisasu n’ingabo z’ibihugu bitatu (Korea ya Ruguru, Korea y’Epfo na USA) ziryamiye amajanja ku rubibi rwa Korea zombi, agace karimo ingabo nyinshi n’intwaro nyinshi cyane ku Isi, bishobora kubyara intambara yeruye hagati y’ibihugu byinshi.

Ingabo za America zifite ibirindiro mu nyanja ya Pacifica zatangaje ko imyitozo ya gisirikare yabaye mu rwego rwo kwihimura kuri Korea ya Ruguru iherutse kurasa igisasu rutura cyambukiranyije Ubuyapani, kikanyura hejuru y’ikirwa cya Hokkaido, aho ingabo za USA n’iz’Ubuyapani zari zatangiye imyitozo.

Mu myitozo yamaze amasaha 10, indege z’intambara za USA, B-1Bs, na F-35Bs ndetse n’indege ebyiri z’Ubuyapani zo mu bwoko bwa F-15, bwa mbere zakoze imyitozo ziri hamwe ziguruka hejuru y’amazi hafi ya Kyushu, mu Buyapani.

Ingabo za America zatangaje ko nyuma y’imyitozo y’indege z’intambara za USA na Korea y’Epfo, izo ndege zasubiye aho zari zaturutse.

Mu itangazo Gen. Terrence J. O’Shaughnessy, ukuriye ingabo za USA muri Pacifica yasohoye, yagize ati “Korea ya Ruguru nigira igikorwa ikora kigamije ubushotoranyi ku nshuti zacu, ku bo dukorana ubucuruzi cyangwa ku butaka bwacu, icyo gikorwa kizasubizwanya ikindi bihuje uburemere.”

U Bushinwa bushyigikiye Korea ya Ruguru buvuga ko igisubizo ku kuba inshuti yabwo ikomeje ibikorwa byo kubaka intwaro kirimbuzi atari intambara.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo mu Bushinwa, Col. Ren Guoqiang yatangarije abanyamakuru ko ibihugu bishyamiranye bikwiriye kubahiriza ihame ryo kutagira amagambo n’ibindi bikorwa bikora bigamije kubyutsa intambara.

Mu ntambara y’ubutita yabaye hagati ya Korea zombi ndetse igasiga zitandukanye, hagati ya 1950-1953 nta masezerano yo guhagarika intambara burundu yasinywe, habayeho gusinya amasezerano y’agahenge ku buryo bisa n’aho ibi bihombi byombi bikiri mu ntambara.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, Korea ya Ruguru imaze kurasa igisasu cyanyuze hejuru y’Ubuyapani, Umuyobozi wayo,  Kim Jong Un yavuze ko ari kimwe mu bisubizo byo kubuza America na Korea y’Epfo kuguma mu mikino y’intambara, ndetse avuga ko aho asigaje kurasa ari ku kirwa cya Guam, ndetse no gukomeza kurasa ibisasu byinshi birasa kure mu nyanja ya Pacifica.

Iyi ni indege nini irasa ibisasu bya rutura ni iyo mu bwoko bwa B-1B ni imwe muri ebyiri zari mu myitozi

Izi ni indege za USA, F-35

Missile zarashwe ku butaka bwa Korea y’Epfo nta bumara kirimbuzi zari zifite

Indege nini z’intambara za USA n’indege za F – 35Bs nyuma yo kurasa ahantu bari bafashe nk’ibirindiro bya Korea ya Ruguru

Dailymail

UMUSEKE.RW

3 Comments

  1. Kaka

    01/09/2017 at 7:58 am

    Ibi ni iterabwoba, ko batayirasa se nuko bayobewe aho iherereye. bazibeshye ibahe umuriro nabo barabizi. ahubwo ejo KIM azongere arase ikindi abahabure.

  2. KAMOSO

    01/09/2017 at 9:02 am

    Abahanga benshi mu bya gisirikare bemeza ko Intambara ya 3 y’isi iri hafi cyane.
    Ubu bushotoranyi hagati ya Amerika na North Korea,burajyana ahantu habi.Tugomba kumenya ko Intambara ya 3 y’isi iramutse ibaye,isi n’abayituye bashira kuko noneho ibihugu byakoresha Intwaro za kirimbuzi (Atomic Bombs).Ku bantu batabizi,atomic bomb imwe yonyine,yahindura ivu igihugu nka France.Tekereza ko ku isi hari Atomic Bombs zirenga 16 000.Nibazirasa,tuzashira twese.Ariko jye nk’umuntu wemera Bible,ntabwo imana izemera ko abantu barangiza isi yiremeye.Ahubwo vuba aha,imana izatwika INTWARO zabo (Zaburi 46:9),yice n’abantu bose barwana (Matayo 26:52).Ibyo bizaba kuli Armageddon mujya mwumva.Nukuvuga UMUNSI W’IMPERUKA,ubwo imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Hazarokoka abantu bacye bumvira imana,bature mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Ibi North Korea irimo gukora,birimo gutebutsa IMPERUKA.Niyo mpamvu tugomba guhinduka tugashaka imana,aho kwibera mu byisi gusa.Mujye mumenya ko imana yashyizeho uwo munsi,kugirango isi imere neza.Abantu banga kuyumvira,batuma abeza bagira ibibazo.Ubuzima bw’iteka muli Paradizo imana ivuga muli Bible ahantu henshi,ntabwo ari indoto (dream).Imperuka yatinze kuza,ariko iri hafi cyane.North Korea case is one of the indicators of the Last Days.Please watch out and make spiritual changes if you want Eternal Life.

  3. kagabo

    01/09/2017 at 5:23 pm

    ariko amerika yarasunye! barikuntindira barwane nzafana usa

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock