India: Inzu yari imaze imyaka 100 yahirimye ihitana 11 – UMUSEKE

India: Inzu yari imaze imyaka 100 yahirimye ihitana 11

Abantu 11 bamaze kwemezwa ko bapfuye nyuma y’igorofa yahirimye mu gihugu cy’Ubuhinde, abantu babarirwa hagati ya batanu na barindwi baracyashakishwa n’abatabazi.

Mu Buhinde inyubako zishaje zikunze guhitana abantu zibagwiriye

Igorofa igeretse inshuro esheshatu yahirimye mu masaha ya mu gitondo mu mujyi wa Mumbai, kuri uyu wa kane nk’uko Polisi yaho yabitangaje.

Iyi nzu iherereye mu gace gatuwemo cyane ka Bhendi Bazaar biravugwa ko yari imaze imyaka 100 yubatswe.

Abatabazi n’imodoka z’imbangukiragutabara bageze ahabereye iyo mpanuka bakora ibikorwa by’ubutabazi.

Umujyi wa Mumbai uherutse kwibasirwa n’imvura nyinshi n’imyuzure. Iyi nzu biravugwa ko yahirimye ahagana saa 08:40 kuri uyu wa kane.

Abashinzwe ubutabazi mu Buhinde bavugaga ko abantu 40 bikekwa ko bagwiriwe n’ibikuta by’iyo nzu bakaba bari munsi ariko nyuma y’ubutabazi, abagera kuri batanu cyangwa barindwi nibo bagishakishwa.

Umunyamakuru Suranjana Tewari, wa BBC ukorera Mumbai, avuga ko iyi nzu ari iya gatatu ihirimye mu gihe cy’ukwezi. Polisi irakeka ko imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri w’iki cyumweru ari yo yaba yarashegeshe iyo nyubako.

Mu Buhinde ngo kubera ubuke bw’amacumbi, abaturage b’amikoro bake baba mu nzu zimaze igihe kirekire zubatswe ndetse zateza ikibazo. Leta yatangiye ibikorwa byo gusenya bene izo nzu, ndetse n’iyo yaguye yari mu zizasenywa ariko yari ituwemo n’abantu.

Buri mwaka mu Buhinde havugwa inkuru z’abantu bagwiriwe n’inzu, muri Nyakanga inyubako igeretse kane yahitanye abantu 17 mu gace ka Ghatkopar.

BBC

UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock